Museveni yasabye iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umunyarwanda wiciwe muri Uganda
Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rw’impunzi y’Umunyarwanda iheruka kwicirwa mu nkambi ya Navikaale iherereye mu karere ka Isingiro.
Uyu Munyarwanda witwa Laurent Bucumi w’imyaka 65 y’amavuko, yishwe ku wa 26 Ukuboza 2018 arasiwe mu rugo rwe ruherereye ahitwa Rushasha. Abayobozi muri Uganda bavuga ko ngo yarashwe n’umuntu utaramenyekanye wahise uzimirira mu mwijima.
Si ubwa mbere muri Uganda havuzwe imfu z’impunzi z’Abanyarwanda bahaba kuko no mu minsi ishize iki kibazo cyavuzwe cyane bikarangira leta ya Kampala yihanangirije abanyarugomo bayo.
Ubwo yagezaga ku banya-Uganda ijambo ribaha ikaze muri 2019, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yavuze ko imfu nyinshi zabaye zirimo n’urwa Bucumi zikwiye gukurikiranwa n’ubushishozi bwinshi.
Ati”Hari imfu zabayeho harimo umwarimu w’umugore wiciwe ku mucanga muri Jinja, urw’umusaza wiciwe Kabonera muri Masaka, urw’umugabo(Umunyarwanda) wiciwe mu nkambi y’impunzi ya Nakivaale cyo kimwe n’undi umwe cyangwa babiri bakeneye gupererezwaho byimbitse.”
Perezida Museveni yijeje abaturage be ko ibyaha by’ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwayogoje Uganda bizacika nta kabuza, binyuze mu bikoresho by’ikoranabuhanga byashyizweho mu rwego rwo guhangana n’abanyabyaha.
Museveni kandi yashimagije ikoranabuhanga ngo kuko ryatumye bamwe mu bakoraga ibyaha bafatwa. Yatanze urugero rw’uko ngo kuri Noheli Polisi yamubwiye ko yataye muri yombi Abanyabyaha 26 kubera ryo. Muri aba 11 ngo ni abicanyi, n’abandi bagiye bakora ibyaha bitandukanye byiganjemo ubujura.