AmakuruImikino

Museveni yasabye abashinzwe kwita ku kipe y’igihugu ya Uganda kongerera abakinnyi ifunguro

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yasabye abashinzwe kwita ku kipe y’igihugu ya Uganda Cranes kongerera abakinnyi bayo amafunguro n’imyitozo ihagije, mu rwego rwo kubongerera akabaraga ngo kuko asanga nta rutege bagifite.

Mu gihe iyi kipe yitegura guhura na Lesotho mu mukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika giteganyijwe kubera muri Cameroon umwaka utaha, Perezida Museveni yaraye ahuye n’abakinnyi bayo mu rwego rwo kubashimira ku byo bagezeho ; harimo kuba barahesheje Uganda ishema bitabira igikombe cya Afurika cy’ibihugu giheruka kubera muri Gabon.

Perezida Museveni yavuze ko yagerageje gukurikirana imikinire y’abasore b’igihugu cye agasanga iri hasi, bityo akaba asanga bikwiye ko bongererwa amafunguro n’imyitozo kugira ngo bagire ingufu nk’iza David Otii wahoze akinira ikipe ya Uganda.

Ati”Narebye imikino imwe n’imwe yabo [Uganda Cranes] muri Gabon, gusa nza gusanga amashoti yabo nta mbaraga afite. Ndizera ko abatoza hari icyo bagomba gukora ku mafunguro n’imyitozo kugira ngo abakinnyi bagire imbaraga, nk’uko David Otii yari ameze.”

Perezida Museveni kandi yijeje abakinnyi b’ikipe y’igihugu ko leta ya Uganda izabaha indege yo kubajyana muri Lesotho aho bafite umukino ku wa kabiri w’iki cyumweru, anabizeza kandi ko nibaramuka babonye itike y’igikombe cya Afurika cyo muri Cameroon buri mukinnyi azahabwa ishimwe rikomeye.

Perezida Museveni wiyambariye rugabire ari kumwe n’abagize ikipe ya Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger