Museveni yakozwe ku mutima na Eddy Kenzo wabaye imfubyi afite imyaka ine
Umuhanzi Edrisah Musuuza uzwi nka Edyy Kenzo wabaye imfubyi agifite imyaka ine y’amavuko gusa bikaba ngombwa ko akurira mu mihanda ya Kampala, yahuye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda wakozwe ku mutima n’inkuru y’ubuzima bwe.
Aba bombi bahuriye ku ngoro y’umukuru w’igihugu iherereye i Entebbe, biba ngombwa ko Museveni atega amatwi inkuru y’ubuzima bw’uyu muhanzi yitonze.
Nyuma umukuru w’igihugu cya Uganda yagiye kuri Twitter ye, agaragaza ko inkuru y’ubuzima Kenzo yabayemo igaragaza ubutwari ndetse no gukora cyane byamuranze none akaba ageze ku rwego rwo guhembwa nk’umuhanzi mwiza kurusha abandi muri Afurika.
Ati” Nahuye na Edrisah Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo, uheruka guhabwa igihembo igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika ndetse akanegukana igihembo mu bihembo bya BET Wawards. Inkuru ye igaragaza ubutwari no gukora cyane. Gukura nk’imfubyi ukagera ku rwego rwo kuba umuhanzi w’icyamamare yemwe w’icyitegererezo. We n’itsinda rye ndabifuriza amahirwe masa.”
Uyu muhanzi yari yabanje gusangiza umukuru w’igihugu cya Uganda uko yakuriye mu muhanda, ndetse n’inzira yanyuzemo kugeza abaye umuhanzi ukomeye muri Uganda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Eddy Kenzo kandi na we yashimangiye ko ibiganiro yagiranye na Museveni byari biryoshye, aho baganiriye ku byo yagezeho nk’umuntu ariko nanone bakaba banaganiriye ku mahirwe ari mu bugeni n’umuziki wa Uganda bishobora no gufasha abandi bifuza kwinjira mu buhanzi.
Ku bwa Eddy Kenzo, asanga yaramenyekanishize isura ya Uganda n’ubukerarugendo bwayo binyuze mu bihembo bitandukanye yagiye yegukana.
Ku rundi ruhande ariko hari abasanga kuba Museveni yahuye na Eddy Kenzo, ari ikimenyetso cy’uko akomeje gushaka ibyanzu byose byazamufasha gutsinda bimworoheye undi munyamuziki witwa Bobi Wine, ubwo aba bombi bazaba bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri 2021.
Kugira Eddy Kenzo nk’umufatanyabikorwa, ngo bishobora kongerera umubare w’abashyigikiye Museveni cyane mu mijyi.