AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Museveni yahawe amahirwe yo kuziyamamaza hatitawe ku myaka afite

Muri Uganda hategerejwe amatora mu nzego zitandukanye azaba mu mwaka wa 2021, hagati aho hifuzwaga ko mu bakandida bahatanira umwanya wo kuba umukuru w’iki gihugu ntawe ugomba kuba arengereje imyaka 75 y’ubukure.

Kuri iyi nshuro Perezida Yoweli Kaguta Museveni,yabonye amahirwe yo kuziyamamariza uyu mwanya hatitawe ku myakaye, nyuma y’uko urukiko rw’Ikirenga muri Uganda rwarekeyeho umwanzuro wo gukura mu Itegeko Nshinga urengeje imyaka 75 y’amavuko.

Perezida wa Uganda Museveni uri mu bakandida bazahatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora azaba muri 2021, afite imyaka 74.

Abacamanza bane batoye bashyigikira ko iyo ngingo iva mu Itegeko Nshinga, mu gihe batatu batoye bavuga ko itakorwaho ariko ubuke bwabo butuma batsindwa.

Kuba Perezida atemerewe kurenza Manda ebyiri byavanywe mu itegeko muri 2005 kugira Perezida Museveni yongere kwiyamamaza.

Muri 2016 Perezida Yoweri Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya gatanu.

Abanenga imiyoborere muri Uganda bavuga ko iki kemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga kiganisha ku kugira Museveni, Perezida wa Uganda ubuziraherezo, dore ko yagiye ku butegetsi mu 1986.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger