Museveni yagiriye inama Nkurunziza wamusabye kumuhuza n’abashaka kumuhirika
Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yandikiye mugenzi we w’u Burundi Pierre Nkuruziza amusubiza ku baruwa yari aherutse kumwandikira amusaba kumubera umuhuza we(Nkurunziza) n’abifuza kumuhirika ku butegetsi.
Mu ibaruwa Museveni yandikiye Nkurunziza, yamubwiye ko akwiye kwicara hamwe n’abashaka kumuhirika ku butegetsi mu rwego rwo guharurira u Burundi icyo yise ‘Inzira nshya.’
Muri iyi baruwa Museveni yagize ati”Urambaza niba nshobora kwicarana n’abifuza gukora Coup d’Etat, ibyihebe n’abandi. Mu by’ukuri igisubizo ni ‘Yego.’Uganda ntiyakabaye yarabohotse iyo imitwe iharanira impinduramatwara yari iyobowe nanjye mu myaka 53 ihise itarwana inagirana ibiganiro n’abifuzaga guhirika ubutegetsi cyo kimwe n’ibyihebe.”
Museveni yakomeje agira ati”Coup d’Etat ya mbere yabaye mu 1966 iyobowe na Obote, iya kabiri iba mu 1971 iyobowe na Idi Amin, iya gatatu iba mu 1980. Abagize uruhare muri ibi bikorwa cyangwa abari babashyigikiye ni bo bagize Guverinoma ya Uganda magingo aya.”
Aya mabaruwa ya Museveni na Nkurunziza akomeje gucicikana mu gihe hakomeje kurangwa umwuka mubi hagati y’u Burundi n’u Rwanda. Mu ibaruwa Perezida Nkurunziza yoherereje Museveni, yamubwiye ko u Rwanda ari umwanzi w’u Burundi ukomeje kubudurunganya.
Uyu muyobozi w’u Burundi ashinja u Rwanda gucura umugambi wo kumuhirika ku butegetsi, aho adasiba kuvuga ko u Rwanda ari rwo rwihishe inyuma ya Coup d’Etat yari igiye kumukorerwa muri 2015 bikarangira ipfubye. Avuga ko u Rwanda ngo ari rwo rwacumbikiraga abashakaga kumuhirika.
Mu gihe leta ya Bujumbura ivuga ibi, leta y’u Rwanda yirinze kugira amagambo iterana n’iki gihugu cy’igituranyi.
Kuri ibi Nkurunziza avuga, Museveni yamushubije ko itaba intandaro yatuma aticarana n’abamurwanya kugira ngo bagire ibyo bumvikana ngo kuko ibiganiro n’imirwano byose biza mu gihe ari ngombwa. Yirinze kugira byinshi avuga ku kibazo cy’u Burundi n’u Rwanda.
Yamuhaye urugero rw’ukuntu yagiranye ibiganiro na Joseph Kony wari warishe ibihumbi by’abantu, abandi yarabaciye amatwi n’iminwa ariko bikarangira yanze gusinyana na we amasezerano agahitamo kwigira iy’ubuhungiro.
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba Nkurunziza arakurikiza inama yahawe na Perezida Museveni cyangwa niba araterera iyo.