Museveni ntiyemeranya n’abakunda Imana batigeze babona bakanga abaturanyi babo
Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yabwiye abaturage b’igihugu cye ko bidakwiye gukunda Imana batigeze babona, ngo bange abaturanyi babo babana umunsi ku wundi.
Ibi Museveni yabibwiye abaturage ubwo yari yifatanyije na bo muri misa yo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli ya 2018. Ni Misa yabereye muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Luka iherereye mu gace ka Nshwerenkye ho mu karere ka Kiruhuura.
Ni Misa Museveni yari yitabiriye ari kumwe na Madamu we Janet Museveni usanzwe ari Minisitiri w’uburezi na Siporo muri Uganda.
Perezida Museveni yashimiye abaturage b’igihugu cye ku kuba barashoboye kugera kuri Noheli ya 2018, anabahamagarira gukundana nk’uko Imana ikunda abantu bayo.
Ati”Nimukunde abaturanyi banyu n’imitima yanyu cyo kimwe na roho mukundana Imana.”
Perezida Museveni kandi yabwiye aba baturage ko bidakwiye ko umuntu akunda Imana atigeze abona, akanga umuturanyi we babana umunsi ku munsi. Kuri iyi ngingo, Perezida Museveni yishingikirije amagambo aboneka mu gitabo cy’Intangiriro ya Bibiliya; avuga ko Imana yaremye Muntu ikamutegeka kuzura isi ndetse akanategeka ibirimo.
Ati”Mwubahiriza igice cya mbere cya ririya tegeko mukirengagiza icya nyuma cyaryo.”
Perezida Museveni yagiriye Inama abaturage ba Kiruhuura n’Abagande muri rusange kwita ku bidukikije nk’uko abanditsi b’Ijambo ry’Imana babibasaba. Yanashimiye abaturage bo muri kariya gace kumva Inana ze zo kureka amakimbirane ashingiye ku masambu.
Madamu wa Perezida Museveni uvuga ko muri 2018 yujuje imyaka 70, yahamagariye abakristu gukora ibyo Imana ishaka, ngo kuko uri kumwe na yo ntacyo udashobora kugeraho.
Ati”Ndabashimira ku kuba mukunda Imana. Ndashimira Imana ku kuba ikunda iyi Kiliziya kandi ikaba yabafashije kuza kwizihiza Noheli. Nimukora ibyo Imana ibasaba ntimugira ibibazo, kuko uri kumwe n’Imana byose birashoboka.”