AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Museveni ngo yari azi amayeri Uganda ikoresha kugira ngo itsinde Amavubi

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yashimiye abakinnyi b’ikipe y’igihugu cye nyuma ko gukoresha amayeri yari yababwiye bagatsinda ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.

Kuri iki cyumweru ni bwo Imisambi ya Uganda yatsinze Amavubi y’u Rwanda igitego 1-0, mu mukino wa kane wo mu tsinda E w’ijonjora ryo gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Igitego cyo ku munota wa 22 w’umukino cya rutahizamu Aziz Fahad Bayo cyari gihagije ngo Imisambi ya Uganda ikure amanota atatu ku Mavubi y’u Rwanda, inayambura amahirwe yose yo kugera mu ijonjora rya nyuma.

Hari ku mupira wa koruneri yari itewe na Isaac Muleme birangira Jacques Tuyisenge ananiwe gukiza izamu rye, mbere y’uko umupira ugera kuri Bayo wahise awutsindisha umutwe.

Mbere y’uko uyu mukino uba Perezida Museveni mu butumwa bwo ku rubuga rwa Twitter, yari yasabye abakinnyi ba Uganda guhagarara neza mu kibuga bakabyaza umusaruro imipira ya koruneri.

Ati: “Ndagira ngo nifurize Imisambi ya Uganda amahirwe masa, mbere y’umukino wo mu rugo bahuriramo n’Amavubi Stars y’u Rwanda. Mureke muri uyu mukino twubakire ku ntsinzi duheruka kubona. Ntimugire igihunga. Ntimukinire ku gitutu icyo aricyo cyose, muhagarare neza mu gihe cya koruneri. Abagande batewe ishema namwe.”

Nyuma yo gutsinda Amavubi Museveni yashimiye abakinnyi ba Uganda, ashimangira ko amayeri abafasha gutsinda Amavubi yari yayababwiye.

Ati: “Ndashimira Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ku bw’iyi ntsinzi. Bakoresheje amayeri nyayo kandi igitego cyacu cyaturutse kuri koruneri. Aya mayeri ndayazi kuko nabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru kugeza mu 1966 ubwo nahinduraga intumbero nkawuvamo njya mu rugamba rwacu rwa Politiki.”

Gutsinda Amavubi byafashije Imisambi ya Uganda gukomeza gufata umwanya wa kabiri mu tsinda E n’amanota umunani, irushanwa abiri na Mali ya mbere.

Uganda irarusha amanota arindwi Amavubi ya nyuma mu tsinda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger