AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Museveni na Nkurunziza ntibumva kimwe iby’inama y’abakuru b’ibihugu ba EAC iteganyijwe

Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yashimangiye ko inama y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba iteganyijwe kuba ku wa gatanu w’iki cyumweru, mu gihe mugenzi we Pierre Nkurunziza uyobora u Burundi yifuza ko itaba.

ChimpReports dukesha iyi nkuru ivuga ko ifite amakuru yizewe y’uko u Burundi bwifuje ko iyi nama isubikwa ngo kuko bwamenye amakuru y’iby’iyi nama bukererewe.

Amakuru avuga ko ku wa 22 z’uku kwezi Nkurunziza yandikiye Museveni usanzwe ari n’umuyobozi wa EAC amumenyesha ko inama itaba ngo kuko yamenye amakuru y’ibyayo akererewe, bityo akaba afite igihe cyo kuyitegura kitageze no ku cyumweru.

Perezida Nkurunziza utarasohoka na rimwe i Burundi kuva muri 2015 ubwo yakorerwaga Coup d’Etat igapfuba, yavuze ko igihe bamenyesherejweho iby’iyi nama ari gito cyane ugereranyije n’ibyumweru bine amategeko avuga.

Ukutishima kwa Perezida Pierre Nkurunziza kwatumye yohereza muri Uganda Minisitiri we w’Ububanyi n’amahanga Ezechiel Nibigira aherekejwe na Ambasaderi w’u Burundi muri Uganda Jean Bosco Barege kugira ngo baganire na Perezida Museveni kuri iki kibazo.

Aba bayobozi bombi kandi bari kumwe na Evariste Ndayishimiye usanzwe ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya Nkurunziza cyo kimwe n’uwitwa Emmanuel Manirakira.

Asubiza ku cyifuzo cya Perezida Nkurunziza, Perezida Museveni yabwiye umukuru w’u Burundi ko byanze bikunze iyi nama igomba kuba ngo kuko Nkurunziza yari azi gahunda yayo.

Perezida Museveni yibukije Nkurunziza ko Abaminisitiri bakuru muri EAC bakoze ingengabihe y’ibikorwa by’uyu muryango uhereye muri Kamena kugeza mu Ukuboza 2018, kandi ko iyo myanzuro yamenyeshejwe abakuru b’ibihugu bya EAC.

Museveni umaze kuba icyogere mu kwandika amabaruwa maremare, yabwiye Nkurunziza ko nta cyakozwe n’uyu muryango u Burundi budahagarariwe, bityo ko Nkurunziza ari gushaka kwiraza I Nyanza.

Umukuru w’igihugu cya Uganda yabwiye Nkurunziza ko iyi nama iziga ku bibazo bikomeye bimaze igihe bivugwa mu karere, bityo amusaba kutabura cyangwa ngo abe ingwate y’imyanzuronama izayifatirwamo.

Ku bwa Museveni, iyi nama igomba kuba atitaye ko Nkurunziza azayitabira cyangwa atazayitabira.

ChimpReports yasubije amaso inyuma ivuga ko Nkurunziza afite ubwoba bwo gusohoka mu Burundi nyuma ya Coup d’Etat yari igiye kumukorerwa muri 2015 ubwo yavaga mu nama I Arusha muri Tanzania.

Uretse Nkurunziza ukomeje kutifuza kwitabira iyi nama yo ku wa gatanu, abandi bayobozi ba EAC batangaje ko bazayitabira.

Iyi nama yitezwe ko izashyira u Rwanda ku buyobozi bukuru bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Ibi bivuze kandi Dr Richard Sezibera usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda azagirwa umuyobozi mukuru w’aba Minisitiri ba EAC.

Kuba u Rwanda kandi rugiye kuba umuyobozi mukuru wa EAC bisanishwa no kuba ari iyo mpamvu Nkurunziza atifuza kuzaza muri iyi nama bitewe n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger