Musenyeri wasabiraga Papa Francis Kwegura yahunze Vatican
Musenyeri Carlo Maria Vigano wari uhagarariye Papa Francis i Washington-DC yahunze nyuma y’igihe yanditse ibaruwa asaba Papa kwegura ku mirimo ye.
Uyu musenyeri ushinja umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi guhishira ibikorwa by’ubusambanyi bisigaye bivugwa muri Kiliziya Gatolika muri iyi minsi , yahunze Ubutaliyani avuga ko afite ubwoba k’ubuzima bwe.
Mu rwandiko rw’impapuro 11 rwagiye hanze ku cyumweru tariki ya 26 Kanama uyu mwaka, musenyeri Carlo Maria Vigano yavuga ko yabwiye Papa Francis mu 2013, ko Cardinal Theodore McCarrick yakomeje gushinjwa amakosa yo gushurashura mu baseminari n’abapadiri ariko ntihagire icyo abikoraho.
Uyu musenyeri mu rwandiko rwe yanavuze ko uwo mu Cardinal Papa Francis akingira ikibaba, Papa Benedigito XVI yasimbuye yari yategetse ko uwo mu Cardinal ava mu bandi akajya muri Penetensiya akihana ibyaha bye byose, ariko ngo Papa Francis yahisemo kumugarura mu nshingano ze zose.
Ababashije guhura n’uyu museneyeri mbere y’uko agenda, babwiye BBC dukesha iyi nkuru ko atigeze ababwira aho agiye ndetse na telefone yakoreshaga yahise ayikura ku murongo. Kugeza ubu, Papa Francis yanze kugira icyo atangaza kuri ibi byose Musenyeri Vigano avuga.
Papa Francis aherutse kwandika ibaruwa asaba imbabazi ku byaha abapadiri bo muri leta ya Pennyslavania ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika bakoze bafata abana ku ngufu.
Yanditse iyi baruwa nyuma y’uko urukiko rw’Ikirenga muri Leta ya Pennsylvania imwe mu zigize Leta zunze Ubumwe za Amerika, rwasohoye raporo y’amapaji agera kuri 900 y’abihayimana ba Kiliziya Gatolika basaga 300 bashinjwa gusambanya no gufata ku ngufu abana barenga 1000 mu myaka igera kuri 70 ishize.