Musenyeri Vincent Barugahare ku myaka 77 yitabye Imana
Musenyeri Vincent Barugahare, Umusaseridoti wa Diyosezi ya Ruhengeri, yitabye Imana ku wa 10 Mata 2025 azize uburwayi ubwo yari ari mu Bitaro by’Umwami Faisal biherereye i Kigali.
Musenyeri Barugahare yavukiye muri Diyosezi ya Byumba, Paruwasi ya Nyarurema mu Karere ka Nyagatare. Yari asanzwe akorera ubutumwa muri Paruwasi ya Butete, iherereye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera.
Yari afite imyaka 77 y’amavuko. Mu rugendo rwe rwa gisaserdoti, azwiho kwitangira umurimo w’Imana n’ishyaka mu gukomeza ukwemera mu bayoboke.
Diyosezi ya Ruhengeri yatangaje ko gahunda yo kumuherekeza mu cyubahiro izatangazwa mu minsi ya vuba.
Umuryango mugari w’Abakirisitu, inshuti n’abavandimwe bashishikarizwa kumwibukira mu masengesho no kumusabira ngo Imana imuhe iruhuko ridashira.