AmakuruPolitikiUbukungu

MUSANZE:Urujijo ni rwose ku bakorera ubucuruzi mu isoko rishya ry’ibiribwa ku maseta yaryo ari kubatura hasi

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rishya ry’ibiribwa riri mu rubavu rwa Gare y’Akarere ka Musanze, bagaragaza ko barite urujijo ku maseta bahawe akaba ari kubatura hasi aho kubazamura.

Aba bacuruzi bavuga ko iki kibazo cyabayeho ku ikubitiro ry’itangwa ry’ibi bisima, aho hakozwe tombora ku ruvange rw’abaturage ndetse n’abatagize aho bahuriye n’ubucuruzi bagatombora nyuma bikaza kuba ingorabahizi kubashaka aho gucururiza bashobora no gusubira mu buzunguzayi kubera kubura aho batereka ibintu byabo.

Bamwe mu batomboye bavugwaho guteza ikibazo barimo: Abashoferi, Abatandiboyi, abo mu nzego zishinzwe umutekano n’abandi.

Aba bavugwaho guteza ikibazo cyo kwifuza akayabo k’amafaranga ku kiguzi cy’iseta ku barikeneye,aho hari abaca Miliyoni 4 ku kiguzi cyaryo,ibi bigakoma mu nkokora ushaka aho gucururiza kuko agorwa n’igiciro cy’iseta kiruta urushoro mbumbe afire.

Ngo impamvu y’ibi biciro bihanitse bene ako kageni, ngo biterwa no kuba abahawe ayo maseta ntaho basanzwe bahuriye n’ubucuruzi, bigatuma bifuza kuri bagenzi babo b’abacuruzi.

Ikindi kibazo bagaragaza ni uko bamwe bahawe ibisima byo hagati basanze bitagira ubwinyagamburiro bityo ugura n’ugurisha bakabura aho bahagarara baciririkanywa, bigatuma bagerwaho n’abakiriya bake cyane bikabatura mu gihombo.

Ibisima bigera kuri 40-50 ntibigira ababikoreramo

Hari abafite umwanya wa metero zigera kuri eshatu hagati y’amaseta yabo mu gihe abandi bafitr metero imwe kandi bose batanga ipatante n’umusoro bingana.

Bavuga ko kubera izi mboganizi zatumye bamwe mu bacuruzi bahomba kuburyo hari na bamwe bamaze kuzinga utwabo.

Uwamariya Chantal yabwiye Teradignews ati:”Ikibazo dufite muri iri soko rya hano muri gare bimuye abantu muri kariyeri bakabazana hano,barangije batanga amaseta atangana,ugasanga barimo inzira ntoya n’inzira mini,ibi bigatuma bamwe bakora abandi ntibakore,twabibajije abayobozi baratwihorera kandi nyamara biri kuduhombya cyane ku buryo hari n’ubwo dutaha tudacuruje ku buryo hari na bamwe bamaze guhomba “.

Ngo ibi bisima bitarimo ababikoreramo ngo biri mu bikurura ibi bibazo byose ku ruhare rwo guhomba kw’aba bacuruzi.

Hagenimana Steven ati:” Ibi bisima byahawe abadasanzwe mu bacuruzi nibyo biri inyuma yo kuba tubura ubwinyagamburiro kuko birarundanye cyane, ababihawe babyifuzamo akayabo k’amafaranga ntibemera ayo bahawe, kubera ukuntu birundanye,abakiriya ntibahagera kandi nikibazo gikomeye kuri twe,ubuyobizi nibudufashe bukemure iki kibazo kuko tumeze nabi cyane,ikibabaje n’uko tudafite ubwinyagamburiro kandi hari ababufite twishyura angana tukanadora angana kuberiki? Natwe dukeneye ko baturebaho umuntu aza gucuruza ashaka inyungu imubeshyaho,si ukuza kujugunya amafaranga uyareba”.

Perezida w’irisoko ry’ibiribwa riherereye muri Gare bwana Gasimba Kananura yasobanuye icyagendeweho mu itangwa ry’aya maseta anavuga igisubizo kirambye bateganyiriza aba bacuruzi ku mbogamizi bari guhura nazo.

Ati:”Ibisima tubitanga mu by’ukuri byaciye mu mucyo kuko twakoranye n’umurenge dukorana n’akarere,dukirana n’ubuyobozi bwa Jari natwe nk’ubuyobozi bw’isoko uko turi 8 muri komite, twahuje imbaraga n’ibitekerezo tubikora neza, uburyo twabitanze hakozwe Tombora ariyo mpamvu mwabonye abantu bakurikuranye nk’uko bari bakurikiranye muri kariyeri banakurikuranyr nk’uko hakozwe Tombora”.

Bamwe mu bacuruzi ntibagira ubwinyagamburiro kubera ibi bisima

“Hari ibisima bigeze kuri 40-50 bidakorerwamo, mu by’ukuri twari dufite abaturage mu isoko ry’ibiribwa bagera kuri 675 bafite ibisima,tukagira n’abandi ba hano muri Gare bagera kuri 260,kandi hano twari dufite ibisima byinshi bigeze ku 1350, urumva twabanje gutuza abo twari dasanzwe dufite bo muri Kariyeri n’abo muri gare ariko hagira n’ibindi bisima bisaguka dushaka abantu badhyshya kuko imyanya yarihari ubwo rero muri abo Bantu bashyshya batamenyereye iby’ubucuruzi nibo nanone batarikuza ngo babikoreshe ariko ubu twamaze gutambutsa itangazo kuri Radio twanabiberetse y’uko nibigera tariki 15 Gicurasi 2023, baratangira kubikoresha tuzakuramo ibisanduku byabo”.

” Hagati aho kandi ushaka kugikodesha cyangwa kukigurisha ntabwo byemewe tuzakuramo iyo myanya hanyuma tuyisubize mu gutombora kandi turabizeza ko hazabaho ubushishozi burinda amakosa yabayeho mbere yo gutomboza abadakora”.

Iri soko rishya ry’ibiribwa rikorerwamo n’abasaga ibihumbi 2000, kuba rikiri rishya kandi ririmo abantu bangana batyo,ubuyobozi buvuga ko hatabura imbogamizi zigihari kuko hari bimwe bitarajya ku murongo ariko birigushakishirizwa igisubizo vuba kugira ngo ritange umusaruro unoze ku barikoreramo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger