Musanze:Umwana w’imyaka 15 yasanzwe amanitse mu giti hakekwa umugabo wamuteretaga
Umwana w’umukobwa wavutse mu mwaka wa 2007, witwa Uwikijije Grace yasanzwe amanitse mu giti cy’ipera hejuru y’imanga y’ahabumbirwa amatafari ya rukarakara, bigakekwa ko yishwe akahajyanwa mu gihe hakiri n’urujijo ko yaba yiyahuye.
Bamwe mu banyamuryango be ndetse n’abaturanyi babonye umurambo wa nyakwigendera ukiri aho hantu uri kwerera kuri iyo manga, babwiye Teradignews.rw ko atiyahuye kuko nta bimenyetso by’uwiyahuye yagaragazaga birimo Kwitera inzara,kuzana urufuro mu kanwa no kwinnyaho……
Ayinkamiye Cartas utuye mu mudugudu wa Butare,Akagari ka Songa, umurenge wa Muko, akaba ari nyirakuru ari nawe wamureraga yagize ati’:” Mbere y’uko apfa twari twirirwanye mu murima, yaje azanye ibiryo mu gapaniye yari yatiye ku muturanyi, nk’ibisanzwe dutashye yakoze imirimo yo mu rugo, ahagana saa moya ambwira ko agiye gutirura ako gapaniye mubwira ko bwije ariko nawe avuga ko bamusabye kurara agatiruye, hari kuwa 2 tariki ya 20 Kamena 2023, icyo gihe ntiyaraye agarutse, kubera ko na n’ubundi yari aherutse kugenda akarara iyo,naketse ko yongeye kurarayo azagaruka ejo, natunguwe no kubona umunsi wa 2 ushize umwana adataha, ntekereza ko araza nkomeza gahunda z’urugo nk’ibisanzwe, gusa icyanshiye umugongo ubwo narinanyarukiye ahitwa mu Kampala inkuru yangezeho bavuga ko umwuzukuru wanjye yiyahuye amanitse mu giti, cyakoze naraje nsanga akimanitse ariko nta kimenyetso na kimwe kugaragaza ko yishwe n’umugozi”.
Niyizandengera Theoneste akaba ari nyirarume nawe ashimangira ko Grace atiyahuye ndetse anakomoza ku myitwarire mibi yari asigaye afite.
Ati’:” Mwishwa wanjye nta kigaragaza ko yiyahuye kuko nta mwanda yitayeho,nta rufuro….mbese biragaragara ko yishwe akahajyanwa nyuma, mu minsi ishize yari asigaye afite imyitwarire idasanzwe ariko bikavugwa ko araruwe n’umugabo w’umuturanyi bikekwa ko yari aherutse kumutera inda, yari yaramuhaye na Telefone bavuganiraho, ariko mbere y’uko apfa yari aherutse kuyimwaka,akenshi yatindaga gutaha cyangwa akarara iyo yagiye kureba uwo mugabo,mbese ngo yaramuteretaga”.
Nk’uko twahawe amakuru n’abari baje gufata mu mugongo uyu muryango bemeza ko umugabo witwa Umuhire Germain ariwe wamuteye inda Kandi akaba ari nawe bakeka ko yaba yagize uruhare mu rupfu rwe.
Bati:” Uyu mwana na Muhire barahoranaga, uyu mugabo twaranamukebuye ashinga ijosi, byari birikuvugwa ko yamuteye inda ndetse yifuzaga ko bayikuramo umwana agatinya ko yazamuhitana, yamutumagaho kenshi kuburyo umwana yari amaze kuraruka,bamwe mu nshuti za Grace barimo iyimena yitwa Umutoni Sandrine babitsanyaga amabanga yose barashimangira umubano wa Muhire na Grace”.
Sandrine yemeza ko Grace yari cher wa Muhire ariko akaba yarabimubwiraga abitaragurika kuko uyu mugabo ngo yari yaramubujije kuzagira uwo abibwira.
Ati’:” Nk’umuntu twakundanaga cyane haribyo yambwiraga ariko akambwira ko Muhire yamubujije kubivuga, guteretana kwabo narimbiziho ariko Grace yabimbwiraga abitaragurika agasigazayo utubanga, yigeze kumbwira ko babikoze ariko arikumubeshya ko atwite none Muhire ngo amumereye nabi amubwira ko bagura imiti yo kuyikuramo Grace akabyanga kuko yari azi ko arikumubeshya, ibi byaje kuvamo ukuri inda yamubeshaga byarangiye ibayeyo Grace atinya kuyikuramo ngo kuko hari umukozi w’Imana utamuzi wamubwiye avuye gusenga ko ikimurimo akwiye kubana na cyo …ibi byabateye ubwoba we na Muhire ari nabwo yamwatse Telefone bavuganiragaho amubwira ko azayimusubiza ari uko yemeye gufata imiti, uko yabyanze rero Muhire yarazi ko amakosa yakoze atazayakira ….ari nayo mpamvu mpamya ko yaba yahisemo kumwica”.
Amakuru yemeza ko uyu Umuhire Germain iryo joro yari yaraye irondo, ngo yari amaze iminsi yirukanka kuri uyu mwana ngo amushakire imiti undi akabyanga kuko inama zose yagishaga Sandrine yamusubizaga ko hari ubwo yayikuramo ikamwivugana.
Abagize umuryango wa nyakwigendera barasaba ko RIB, mu mbaraga n’ubushishozi bayizeyemo yabafasha gusesengura neza bagahabwa ubutabera dore ko hari n’amakuru ahari avuga ko yishwe yabanje gusambanwa.
Kugeza ubu nta gisubizo kiratangwa na RIB kuva yatwara umurambomu bitaro bya CHUK ngo bawukorere ibizamini herebwe inkomoko y’urwo rupfu rwa Grace.