AmakuruCover Story

Musanze:Umusore yishwe aciwe umutwe bikekwa ko yishwe n’umushumba washakaga kumutera Kaci

Abaturage bo mu Karere ka Musanze mu murenge wa Musanze ni mu Kagari ka Cyabagarura bariye karungu basaba ko ubuyobozi bwagira icyo bukora ku bashumba baragira muri aka gace bakomeje kunugwanugwaho urugomo n’ubwambuzi muri terme izwi nka Kaci(Kachi).

Ni nyuma y’uko mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Mata 2023, babyutse bagasanga umurambo w’umusore witwa Eric uryamye mu nzira yishwe atemwe mu mutwe ndetse nawo ugacibwa .

Ibi byabereye mu mudugudu wa Gaturo muri aka Kagari, Aho abaturage bose bahuriza ku kuba umushumba ubu uri mu bitaro kuvurwa ariwe wamutangiriye ashaka kumwambura undi akamurusha ubusore bakarwana ariko kuko yari yitwaje umuhoro bikarangira amutemye mu mutwe ku gice cy’inyuma undi agahita ahasiga ubuzima.

Manirera Amos Yagize ati'” Abantu bazindutse bajya gushakisha ahava amafaranga bageze hano basanga umuntu uryamye ariko hari amaraso menshi,bamwegereye basanga yatemwe mu mutwe yumye kera ndetse banawuciye bahita bahuruza abantu n’inzego z’umutekano uko niko twamenye urupfu rw’uyu nyakwigendera.

Nyiranzoga Salaphine ati'” Uyu musore sinarimuzi neza ariko yari atuye hano hafi, ikigaragara cyo yishwe ari gutaha kuko atuye muri Gaturo, birababaje kuba umuntu yaba atashye akagirirwa nabi gutya biduteye ubwoba n’agahinda inzego z’umutekano nizidutabare zikore igikwiye”.

Bamwe mu baturage baganiriye na Teradignews.rw bakeka ko umusore wijyanye ku bitaro n’ijoro ariko nawe arembye akaba asanzwe ari umushumba ukomoka mu Karere ka Nyabihu ariwe ushobora kuba yamutangiriye Kugeza ubwo amwishe gutyo.

Ntuyehe Staphano ati'” Wakwibaza uko uyu mushumba yagiye ku bitaro iryo joro nubwo nawe arembye ariko niwe dukeka ko yamutangiriye kuko urugomo rw’abashumba binaha n’ubwo rutaherukaga turaruzi ndetse n’ubwambuzi bw’amatelefone bwadutse muri aka karere akenshi nibo baba baburinyuma”.

Aba baturage basaba ko hakorwa ikintu gishya kibafasha kugira umutekano cyane cyane ukomwa mu nkokora kubera abashumba cyangwa bakabaca burundu muri aka gace n’ubwo babisaba nabo bakisubiza ko bitashoboka kuko amatungo nayo akeneye abayashakira ubwatsi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura Niyoyita Ali yavuze ko ubu bwicanyi babimenye ariko inzego zibishinzwe zikomeje gukora iperereza kugira ngo bamenye icyishe nyakwigendera.

Ati’:”Nibyo Koko iki kibazo twakimenye mu gitondo cy’uyu munsi kandi inzego z’umutekano zahise zihagera zitwara umurambo wa nyakwigendera kugira ngo upimwe hasuzumwe ukoyishwe natwe turacyategereje ayo makuru, uwishwe yari acumbitse muri aka Kagari ariko ubusanzwe inaha hejuru ya saa sita abenshi baba baryamye ibi nabyo dukwiye kubirebaho tukamenya impamvu yatashye bwije akarusho mu nzira nk’iyi itarimo amatara ikindi Kandi hari amakuru avuga ko we n’uriya mushumba bari basanzwe baziranye.

Uyu muyobozi yavuze ko urugomo rw’abashumba rwari rumaze imyaka 2 rutumvikana muri aka Kagari akaba ariyo mpamvu bagiye kongera umutekano kugira ngo bahumurize abaturage batewe ubwoba n’uburyo Eric yishwe.

Amakuru atugeraho avuga ko Nyakwigendera akomoka mu Karere ka Rutsiro,akaba yari asanzwe ari mucoma ahitwa Yaunde muri uyu murenge wa Musanze.

Abaturage bavuga ko usibye kuba uyu yishwe, banahangayikishijwe n’ubwambuzi bw’ingufu bita “Kaci” butagituma hagira uwitaba Telefone mu kabwibwi arikugenda,bakavuga ko bikomeje gutya bageraho bakazajya babasanga mu nzu zabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger