AmakuruPolitiki

Musanze:Umusore na nyina baravugwaho gukubita Se akaba Palarize

Umuryango ugizwe n’abantu 6 aribo abana 4, umugore n’umugabo wo mu Karere ka Musanze,Umurenge wa Musanze Akagari ka Cyabagarura, Umudugudu wa Gaturo uravugwamo amakimbirane yatumye biviramo umugabo kugira ubumuga budakira(Kugagara ingingo z’umubiri) paralyisis.

Biravugwa ko uyu mugabo witwa Rwego Gabriel usanzwe atunzwe n’imbaraga ze z’amaboko kuko yakundaga gupakira imodoka umusenyi akarenzaho n’utundi turimo ahitwa i Yaunde amaze igihe ashondana n’umwana we w’imfura usoretse witwa Karekezi Silveri bahoraga barwana kubera kutumvikana hagati yabo.

Ibyumweru bibiri bigiye kwihirika uyu mugabo ajyanywe mu bitaro azize inkoni yakubiswe ku Cyumweru tariki 6 Kanama 2023 nk’uko abaturanyi babihamya ndetse n’umuryango umugabo akomokamo.

Uwitwa Tuyizere uturanye n’uyu muryango inzu ku y’indi avuga ko amaze iminsi yumva amakuru y’uko Karekezi Syliveri na nyina Nyiransabimana Phabronia bakubise Rwego bakamugira intere ubu akaba ari mu bitaro ndetse akaba byaramuvuriyemo kuba Palarize amaguru n’amahoko.

Umugore wa Rwego avuga ko ashobora kuba yaraguye cyangwa umwana akamwubikura akamukubita ikintu atazi

Ati’:” Njye natashye nkerewe nsanga inkuru yabaye kimomo ko aba bombi bivuganye uyu mugabo, birahamwa ko uyu mwana yakubise Se afatanyije na nyina ngo kuko Se yari atashye yasinze ashaka gutera amahane, twaratabaye kugira ngo tumugeze Kwa muganga ariko ubu amakuru ahari atari meza nuko bavuga ko azahabwa akagare kuko yamaze kuba Palarize”.

Undi witwa Alphonsine nawe yunga mu rya Tuyizere akavuga ko kurwana muri uyu muryango ari ibisanzwe akaba ari nayo mpamvu ikomeye uyu mugabo bamukubise ikintu ntamenye ibimubayeho agahita yikubita hasi, aho agaruriye ubwenge akisanga yabaye Palarize.

Ati’:” Njye nirukanse njya kureba nshyumva umugabo ari kwabira aryamye hasi ariko bari babanje gutongana ubwo urumva ko bageze aho bakarwana, Rwego yari yiriwe i Yaunde ari muzima nta kibazo afite ahubwo ashobora kuba yarahindutse kuriya nyuma yo gukubitwa ikintu n’umuhungu we kuko nyina we yari yamaze kwirukanka ajya ku irembo nawe yasubiyeyo atazi ibyabaye ku mugabo we uretse gusanga aryamye hasi gusa”.
Mwambarangwe Console ni mushiki wa Rwego Gabriel we Yagize ati’:” Njye bampamagaye ari nka saa sita z’ijoro bambwira ngo musaza wawe arapfuye ngo umuhungu we aramwishe, nyarukurayo ndamubaza nti Koko niwe wagukubise? Ati’:” Yego gusa icyo yankubise ntabwo nkizi kuko nahise ngwa hasi gusa,ikibabaje n’uko aho kugira babone abaye gutyo bihutire kumujyana Kwa muganga bo bahise baterurira mu buriri bararyamisha, ubwo baduhamagaye nibwo twahageze twe tumujyana ku bitaro bya Kimonyi bafuha transfer mu bya Ruhengeri naho batwohereza muri CHUK i Kigali ubu nabo bongeye kutugarura mu Ruhengeri dutegeteje ikizavami tuzakora icyo”.

Rwego Gabriel avuga ko umugore we atamukozeho ahubwo ko umuhungu we ariwe wamukubise

Umugore wa Rwego ariwe Phabronia ahakana ko atugeze amukozaho n’imitwe y’intoki kimwe nuko nyir’ubwite ariwe Rwego Gabriel abihamya ko yakubiswe n’umuhungu we dore ko yari yabanje no kumukubita saa kumi z’amanywa.

Ati’:” Njye ikintu nakoze nukumwaka agacupa ka Musanze yari afite kugira ngo atagakubita umwana, narakamwatse ndiruka ngana ku irembo hashize umwanya umwana nawe aza anyirukaho ankubita Jido ndagwa, ubwo murumuna we niwe wampamagaye avuga ko Se apfuye yaguye hasi ngiye kureba nsanga niko byagenze,nta kindi twakoze twaramweguye tumujyana mu nzu”.

Rwego ati’:” Umugore ntabwo yankozeho nubwo nari nagasomye ahubwo umuhungu wanjye niwe wankubise ikintu ntazi bimviramo kuba uku meze, yari yabanje kunkubita ku manywa nka saa kumi, ariko nanone sinaringikoma mu rugo navugaga akankubita ubwo niko ubusore bwe bubimutegeka ariko nyina we ntabwo abirimo”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze Twagirimana Eduard avuga ko bagiye gukurikirana iby’aya makuru kuko batari basanzwe bayazi bitewe n’uko uko basanzwe bahanahana amakuru bihereye Kwa mudugudu bitabayeho.

Ati’:”Ayo makuru ntabwo twayamenye kuko ntabwo habayeho guhanga amakuru mu buryo busanzwe bihereye mu mudugudu n’akagari, ndumva iyo nkuru tutayifite aho umwana akubuta se akagera aho aba Palarize ariko tugiye kubikurikirana tumenye uko bimeze”.

Uyu mugabo witwa Rwego biravugwaho ko ubu afite abagore barenze bane ariko ubu akaba yari amaze igihe atahira umukuru ariwe Phabronia, aho aryamye mu bitaro bya Ruhengeri aravuga bigakunda ariko ntiyashobora guhaguruka dore ko no kurya bisaba kumutamika agaramye”.

Mwambarangwe Console akaba mushiki wa Rwego avuga ko yababajwe no kuba barabonye aguye bakamujyana mu buriri aho kumujyana Kwa muganga

Uyu mwana we wamukubise afite imyaka 17 akaba yaravuye mu ishuri, yigeze kuzanaho Umugore w’imyaka 16 ubuyobozi burabatandukanya, nyina na Se bavuga ko na Telefone bari bafite yayibatse nyuma yaho Se agiriye mu bitaro.

Abaturanyi bavuga ko amakimbirane yo muri uyu muryango yari ahanini hagati y’iyi musore na Se
Twitter
WhatsApp
FbMessenger