AmakuruPolitiki

Musanze:Umaze gutora ari guhabwa irindazi akarimanuza icyayi

Uyu munsi kuwa 15 Nyakanga 2024, nibwo mu Rwanda hose hari gukorwa amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’abadepite muri rusange.

Ni amatora ari gukorerwa ku ma site agiye atandukanye hirya no hino mu gihihugu bitewe naho abashinzwe amatora mu tugari no mu midugudu bagennye.

Kuri ubu mu karere ka Musanze, mu mudugudu wa Nyiraruhengeri Akagari ka Rwebeya, habereye ibisa nk’agashya muri aya matora, aho umuntu wese uri kumara gutora ari guhabwa icyayi n’irindazi mbere yuko ataha.

Ibi bikorwa byo gutanga icyayi n’irindazi ku muntu wese umaze gutora, byateguwe kubera ubusabane aba baturage basanzwe bagirana.

Gusa bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko ibi atari byo kuko bitagaragara neza mu maso y’indorerezi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger