Musanze:RPF-Inkotanyi yamaze impungenge abatinya gushora imari mu Kinigi bahita mu ndiri y’abacengezi
Mu muhango wo gushyira umufuniko ku bikorwa byo kwizihiza yubile y’imyaka 35 umuryango wa RPF-Inkotanyi umaze ubayeho, abashoramari bo mu Karere ka Musanze,by’umwihariko mu murenge wa Kinigi,bagaragaje ko batagitinya gutangiza ibikorwa by’ubukungu muri aka gace bikanga ibitero by’abacengezi.
Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2023, mu Kagari ka Nyabigoma, cyaranzwe n’ibikorwa by’urukundo birimo kuremera imiryango itishoboye no gusangirira hamwe mu busabane rusange bwo kwishimira intambwe uyu muryango umaze gutera.
Imiryango itanu itishoboye yaremewe ubworozi bw’intama aho buri wese yahawe intama imwe ndetse buri ntama ikagenerwa izina ryayo bwite.
Iya 1 yiswe: Inyamibwa, 2.Cyiza, 3.Zizazarinyinshi, 4.Muberwa, 5.Rwandarwiza.
Abaremewe bagaragaje ibyishimo bidasanzwe bafitiye umuryango wa RPF-Inkotanyi,biyemeza gufata neza amatungo magufi bahawe kugira ngo azabageze kuri byinshi,kuko bafite uburyo bwo kuyitaho batikanga umutekano muke nk’uko byahoze byumvikana muri iki gice kiri mu mizi y’ibirunga.
Uwitwa Ahishakiye Jeanette yagize ati’:” Kuba ndemewe intama yiswe”Muberwa” ndabyishimiye cyane, mbere na mbere ndashimira ubuyobozi bwiza dufite bwadushakiye umutekano by’umwihariko umuryango wa RPF-Inkotanyi ,kuko ubu nzajya njya kuyahirira ntikanga umutekano muke kuko ahantu hose ubu ni amahoro”.
Chairman w’umuryango wa RPF-Inkotanyi mu Kagari ka Nyabigoma bwana Bariyanga Sylivestre,yavuze ko imyaka 35 umuryango wa RPF-Inkotanyi umaze ubayeho,yabasigiye ibintu byinshi, birimo umutekano,ubukungu no gutinyuka kwa bamwe mu bashoramari batagitinya gukorera ibikorwa by’ubukungu muri aka gace bikanga abacengezi.
Yagize ati’:” Iyi myaka 35 ishize umuryango wa RPF-Inkotanyi ubayeho idusigiye byinshi,by’umwihariko mu Kagari ka Nyabigoma ni akarushyo kuko mbere y’uko chairman mukuru ku rwego rw’Igihugu perezida Paul Kagame abohoza igihugu,hano nta mihanda yahabaga,nta mashanyarazi,nta mazi,abaturage bari bari mu bukene bukabije ariko Ibyo byose yaje kubikemura mu gihe gito,yubakira abatishoboye,aboroza amatungo ni byinshi cyane twagezeho sinabivuga ngo mbirangize”.
Yakomeje avuga ko muri iki gice habonetse umutekano watumye amarembo y’ubukungu afunguka,ubu buri wese akaba aharanira kuhakorera aho kumanuka mu mujyi nk’uko benshi babigenzaga.
Yagize ati’:” Yaducungiye umutekano cyane,watumye nkatwe abikorera dukora tutikandagira twiteza imbere,cyane cyane nk’ubuhinzi bukorerwa hano ntiwabukora udafite umutekano,twabonye amahugurwa n’ifumbire nkunganire,hari agashya perezida Kagame yadukoreye muri iki gihembwe cyihinga,ifumbire yashyizemo 1/2 cye,aho umufuka twawuguraga ibihumbi 40,000frws birenga,ubu turikuwugura ibihumbi 30,150frws”.
Yavuze ko benshi batinyaga gushora imari muri aka gace,bavuga ko ari mu ndiri y’abacengezi ariko ubu bikaba byarakemutse kubera ko umutekano ari wose mu gihugu by’umwihariko mu Kinigi.
Ati’:”Ubu abashoramari ntibagitinya gushora imari hano bikanga ko ari mu ndiri y’abacengezi kuko ibi byabaye amateka, umutekano ni wose,Ibyo dukora birarinzwe,umuturage wacu ararinzwe,kandi natwe twatojwe kurinda ibyacu n’abagenzi bacu ntacyo wanganya ubuyobozi bwiza”.
Yasoje asaba n’abandi bashoramari batandukanye ko bagomba kwigirira icyizere bagashora imari yabo mu Kinigi.
Ati’:” Ndasaba n’abandi bashoramari ko bagomba kwigirira icyizere kuko dufite ubuyobozi bwiza kandi ko bagomba gukunda igihugu,reka rero mbararikire ko nabo bashobora gushora imari zabo ntibitinye,dore ko n’abanyamahanga ahanini bamaze kuhadufatana urebye higanje amahoteri niyo agaburira igihugu,agaha akazi Abanyarwanda,bityo rero nasabaga ko batinyuka cyane cyane abatuye muri uyu murenge wa Kinigi tugakora tunateza i wacu imbere”.