Musanze:RPF-Inkotanyi yafashije imiryango igera kuri 50 kwigobotora ingoyi y’ubukene mu buryo burambye
Umuryango wa RPF-Inkotanyi watangiye umwaka wa 2023, ufasha abaturage basanzwe bakora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi bo mu Karere ka Musanze, umurenge wa Kinigi,Akagari ka Nyonirima, kwikura mu bukene mu buryo burambye.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mutarama 2023, mu bikorwa bikomeje gukorerwa muri aka Karere ka Musanze,byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango wa RPF-Inkotanyi umaze ubayeho.
Byakozwe k’ubufatanye bw’uy’umurango n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Aho imiryango 24 yaremewe icyororo cy’inkoko 48, buri wese watoranyijwe agahabwa inkoko ebyiri.
Indi miryango 25 y’abakora ubuhinzi yahawe udufuka 25 tw’imbuto y’ibirayi, buri umwe yahawe agafuka kamwe karimo ibiro 50 by’imbuto y’ibirayi igezweho ya tubura,ni ukuvuga ko hatanzwe Toni 1t, n’ibiro 250kg(1,250kg) muri rusange.
Abahawe inkoko ni abatuye muri aka Kagari ka Nyonirima,batoranyijwe hagendewe ku bushobozi buke bw’imiryango yabo, kugira ngo izo nkoko zibafashe kurwanya imirire mibi ku bana babo hagamijwe kurandura burundu ikibazo cy’igwingira nk’uko Leta y’u Rwanda ikomeje kubishyiramo imbaraga.
Ku ruhande rw’abahawe imbuto ya kijyambere y’ibirayi, batoranyijwe hagendewe ku bafite ubushobozi bwo kuyifata neza bakayitubura ku buryo bazayibyaza icyororo, mu gihe gito bakaba nabo bamaze kuyoroza abandi ubuhinzi bugakomeza gutera imbere harwanywa ubukene mu buryo burambye.
Abaremewe inkoko bavuze ko intego batahanye ari iyo kuzifata neza bakazubakira birinda kurarana nazo mu nzu imwe, ku buryo zizororoka vuba nabo bakaremera bagenzi babo.
AHOBANTEGEYE Goudance waremewe inkoko yagize ati’:” Ndishimye cyane kuko ubu abana banjye baciye ukubiri no kubura amagi yo kurya, izi nkoko niteze ko zizamfasha cyane,icyo ngomba gukora ni ukuzifata neza kuburyo zizororoka vuba nkorora nyinshi mbese nanjye nkoroza abandi kuko ninayo gahunda yatumye tuzihabwa”.
Uwitwa KANTARAMA Ange we ati'”Gahunda yacu ubu ni ukuzubakira tugakomeza tukirinda kurarana nazo, tukanazitaho cyane kugira barusahuriramunduru n’ibisimba bitazakoma mu nkokora iterambere ryacu, twizeye ko abaturanyi bacu nabo bazaba aborozi b’inkoko kubera twe tuzihawe nonaha”.
Abahawe imbuto ya Kijyambere y’ibirayi,bagaragaje ko bafite intego yo gutuma umuturage wa Nyonirima,aguma ku Isonga mu kweza ikirayi gitubutse.
Uwitwa HAKIZIMANA Jean Bosco yagize ati’:” Nkatwe twatoranyijwe guhabwa iyi mbuto byatunejeje cyane, tugiye gukora iyo bwabaga iyi mbuto tuzayisangize abandi,umuturage w’aka Kagari agume ku Isonga mu kweza ibirayi ku bwinshi”.
NIYONZIMA Emmanuel we yagize ati’:” Turashimira by’umwihariko umuryango wa RPF-Inkotanyi na RAB, ku bw’iki gitekerezo kirambye batugizeho, natwe icyo tugiye gukora ni ukwerekana ko icyizere batugiriiye twari tugikwiriye”.
Charman wa RPF-Inkotanyi mu Kagari ka Nyonirima bwana Mwambutsa J.Damascene, yavuze ko muri iki gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango wa RPF-Inkotanyi umaze ubonye izuba bafatanyije na RAB, bahisemo kuremera abahinzi imbuto y’ibirayi kuko aricyo gihingwa kizwiho kwera cyane muri ibi bice kandi bitezeho ko kizatanga umusaruro vuba, abandi bahabwa inkoko kugira ngo babashe kwikura mu bukene no kurwanya imirire mibi mu bana babo,nabo bazajye babona amagi yo kubunganira.
Yagize ati’:”Iki gice duhagazemo kizwiho kwera cyane ibirayi,niyo mpamvu kubufatanye bw’umuryango wa RPF-Inkotanyi na RAB, twahisemo gutanga imbuto y’ibirayi kuko byitezwe ko abayihawe bazatuma itanga umusaruro ufatika bikagera no ku bandi vuba, inkoko zatanzwe twizeye ko abazihawe zizabafasha kurwanya imirire mibi mu miryango yabo, Kandi mabo nibazifata neza bizaba intambwe ya mbere yo kwirukana ubukene”.
Abaremewe ni abaturage batuye mu midugudu itandukanye igize Akagari ka Nyonirima,ko mu murenge wa Kinigi.