AmakuruPolitiki

Musanze:Mu kinigi hongeye guterwa ibindi bisasu biraganisha kuki?

Mu kagari ka Nyabigoma, umurenge wa Kinigi, akarere ka Musanze harashwe ibindi bisasu bibiri bya roketi bikekwa ko byaturutse muri teritwari ya Rutshuru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Abatanze amakuru, basobanura ko ibi bisasu byaguye ahantu habiri hatandukanye mu mudugudu wa Gasiza mu masaa tanu, byaba byaturutse mu gace ka Tshanzu gaherereye muri gurupoma ya Jomba muri Rutshuru.

Birashoboka koko kuko urubuga Kivu Morning Post rwo muri RDC rwatangaje ko saa yine n’iminota 40 z’igitondo (saa tanu na 40 zo mu Rwanda) cy’uyu wa 10 Kamena 2022, muri Tshanzu hubuye imirwano hagati y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23.



Rwagize ruti: “Saa 10:40 hubuye imirwano hagati y’ingabo za Congo na M23 ku musozi wa Tshanzu uri mu maboko y’uyu mutwe witwaje intwaro. Imirwano ibaye nyuma y’iminsi 2 y’agahenge muri aka gace aho imirwano yari ikomeje hagati ya FARDC na M23.”

Umwe muri aba baturage yatangaje ko ibi bisasu byaguye mu mirima, ku buryo byaba nta muntu byishe cyangwa ngo bimukomeretse. Ati: “Biguye mu mirima, ngo umenya nta muntu bihitanye.”

Ibi bisasu biguye muri Nyabigoma nyuma y’ibindi byaguye muri uyu murenge wa Kinigi na Nyange tariki ya 19 Werurwe n’iya 23 Gicurasi 2022, bigakomeretsa abaturage, bikanasenya n’ibikorwa byabo birimo inzu y’ubucuruzi.

Igisirikare cy’u Rwanda icyo gihe cyemeje ko ibi bisasu byatewe n’ingabo za RDC zifatanyije na FDLR irwanya Leta y’u Rwanda, mu mirwano bihanganiyemo na M23. Cyanasabye urwego rw’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mbibi, EJVM, kubikoraho iperereza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger