AmakuruPolitiki

Musanze:Mu isoko rya Goico habereye impanuka ukora isuku ahasiga ubuzima

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kamena 2023, mu Isoko rya Kijyambere ry’Akarere ka Musanze rizwi nka Goico Plazza, habereyemo impanuka yahitanye umugabo wari usanzwe ashinzwe gukoramo isuku.

Amakuru Teradignews.rw yahawe n’ababonye uburyo iyi mpanuka yabaye, avuga ko yatewe n’imikoreshereze mibi ndetse n’uburangare bw’umukozi ushinzwe kubungabunga imikorere n’ikoreshwa ryayo byatumye uwo mukozi wakoragamo isuku ahasiga ubuzima.

Abasanzwe bacururiza muri iri soko ahagenewe inkweto cyane cyane izizwi nka Bodaboda, mu nsi y’inzira ya ascenseur bavuze ko uyu nyakwigendera yahanutse akikubuta hasi, agahita anashiramo umwuka ubwo yakoraga isuku hejuru y’iyi lift yorohereza abantu kuzamuka no kumanuka mu nyubako eshanu zigeretse z’iri soko.

Uwitwa MANIRIHO Girbert Yagize ati’:” Twari turihano twumva ibyuma birajegeye cyane turebye neza tubona ni uyu mukozi w’isuku uhanutse avuye hejuru aho yakoraga isuku kuri iki Cyuma gitwara abantu(Ascenseur), yamanutse yikubita hasi rwose ntiyigeze anasamba ahubwo yahise yuma, kugira tumukuremo byasabye kumenagura ibirahuri byayo,imbangukira gutabara ihita imusimbukana ku bitaro”.

Nshimiyimana Marc avuga ko yabonye nyakwigendera ahanuka aca hagati ya Ascenseur n’umwanya wo ku ruhande wayo na Ascenseur ikamanuka imukurikiye igahagarara muri Kabiri kuko bahise batabaza bakayihagarika.

Ati’:” Uyu mucleaner(Umukozi w’isuku) yasukuraga hejuru yayo, yahanutse anyuze ku ruhande hagati yayo n’uyu mwanya yikubita hasi, Ascenseur nayo yamanutse imukurikiye turatabaza cyane tuvuga ko umuntu apfuye kandi nayo iramusanga hasi ikamucamo Kabiri bahita bayihagarika igeze muri Kabiri, ubu icyo tutaramenya neza n’ukumenya niba ariyo yamusunitse bitewe n’uburangare bw’abatekinisiye cyangwa niba yanyereye agahanuka nabyo birashoboka”.

Hari amakuru avuga ko ubwo yasukuraga kuriyi Ascenseur,bari barimo no kuyikanika,bakaba batumva neza uburyo baba barigukanika ikintu nk’iki bakanemera ko umuntu ajya kugikoraho isuku.

Hakizimana Gaspard ati’:” Numvaga bavuga ngo iki Cyuma barikugikanika, nyakwigendera nawe ajya kuhakora isuku,urumva ko hano hari uburangare bw’ababishinzwe,”.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’isoko buvuga ku mpanuka yabaye n’icyo bagiye gukora mu rwego rwo gukumira ko byabaho no guhumuriza abaricururizamo buruma gihwa.

Umuyobozi wa Goico Ndengera Alex inyuma ya Micro ati’:” Situation turimo siyo gutanga amakuru umuntu yapfuye, ku byabaye ntacyo nabivugaho police urigukora Ankete naba nshaka kuyica”.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Alex Ndayisenga yemeje amakuru y’uru rupfu anavuga ko hari abatawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.

Ati’:”Nibyo hari umukozi usanzwe ukora isuku muri GOICO wahitanwe n’impanuka y’icyuma gikoreshwa mugutwara abantu kizwi nka ;Lift cyangwa ascenseur.

N’impanuka yatewe n’imikoreshereze mibi ndetse n’uburangare bw’umukozi ushinzwe kubungabunga imikorere n’ikoreshwa ryayo byatumye uwo mukozi wakoragamo isuku ahitanwa nayo.

Kugeza ubu kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza hafungiye abakozi 2 bashinzwe gukurikirana imikorere yiyo ascenseur kubera ubwo burangare bwateye urupfu ( Ubwicanyi budaturutse kubushake.

Uwahanutse yahise ahasiga ubuzima

Uwapfuye yitwa Rukundo Ndahiriwe Laurent.yari afite imyaka 36, umurambo we wajyanwe muburuhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri.

Iyi escenseur yari imaze gukorwa kuko yari ifite ikibazo.

Ababonye iyi mpanuka bavuze ko yabaye ubwo nyakwigendera yakoraga isuku hejuru yayo(Lift)
Yahanutse anyuze hagati ya Lift n’umwanya wo ku ruhande rwayo
Byasabye kumenagura ibirahuri kugira ngo bamukuremo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger