Musanze:Imyaka 10 irihiritse hari imiryango yirukanka ku byangombwa by’ubutaka bwayo amaso yaheze hejuru
Imiryango itatu yo mu tugari dutatu two mu murenge wa Gashaki, mu Karere ka Musanze, ivuga ko imaze imyaka isaga 10 yose isaba ibyangombwa by’ubutaka bwabo ubu buhingwamo gusa ariko ntakindi bwabayambaho, amaso akaba yaraheze mu kirere.
Aba baturage bafite ubutaka mu nkengero z’ikiyaga cya Ruhondo ni abo mu tugari dutatu aritwo Kivumu, Muharuro ndetse na MBWE, bwavuga ko ubutaka bwabo butigeze bubarurwa none ubu bukaba bwaragizwe ubwa Leta kandi ari ubwabo.
Bati:” Barapimye ariko ku gishushanyo mbonera cy’umurenge, bavuga ko aho hantu Indege ishobora kuba itarahafotoye ngo ihafate, noneho rero ikibazo twaje kugira ni uko ..ubu mfite imyaka 50 irenga badata barinze gupfa bavuga ngo twarahahingaga none ubu baravuga ngo ni Leta, mu gihe cyo gufotora no gutanga ibyangombwa by’ubutaka barahasimbutse ntibigeze bahapima urumva ni ikibazo”.
Aba baturage kandi bavuga ko n’ubwo imirima yabo yegereye ikiyaga cya Ruhondo bitagakwiye kuba intandaro yo kuba iri mu maboko ya Leta,kuko ntaho ihuriye na metero zagenwe zifatwa nk’ubwisanzure bw’ikiyaga kuko buri muri metero zirenga 200 uvuye ku mazi.
Bati:” Ntabwo ari mu nkengero z’ikiyaga ahubwo uvuye ku mazi harimo nka metero 200 ndetse zinarenga, barambaruriye twishyura y’amafaranga 1000 twatangaga ariko Kitansi iza iriho Leta, ni mu Kabande ka Nkoro twarabwambuwe ku ngufu ahubwo”.
Aba baturage bagaragaza ko bari mu maherere yo kuba bicaye bazi ko ubutaka ari ubwabo ariko bakaba nta kindi babukoresha cyo kubagoboka mu buzima bwa buri munsi kuko ibibazo bidateguza nyamara bo bagasa n’ababureba buteretse ku mbehe ya Leta kuko ariyo isohoka mu byangombwa byabo kabone n’ubwo aribo bakwishyura amafaranga y’umusanzu.
“N’ubwo twicaye tuzi ko ubu butaka ari ubwacu bwahoze buhingwa na badata ariko rwose nta kibazo bwadukemurira, murabizi ibibazo biratungurana ukiyambaza icyo ufite ariko hano ashwiiiii…hari ubwo waba ushaka ko umwana abona amafaranga y’ishuri ugakataho ariko kuko nta byangombwa byabwo dufite,ubu buteretse ku mbehe ya Leta kuko ninayo isohoka mu byangombwa kabone n’ubwo twe twabutangira umusanzu ariko buza bwitwa ubwa Leta”.
Iyi miryango irifuza ko yarenganurwa nayo igahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwayo.
“Bamaze igihe kirekire badusubiza igisubizo kimwe ngo bazakomeza kudukorera ubuvugizi ngo nidutegereze twihanganye ariko nyamara imyaka irikwicuma nta gisubizo tubona, turasaba Leta ko yaturenganura natwe tugahabwa ibyangombwa byacu natwe tukemererwa gukoresha ubutaka bwacu muri gahunda z’umuryango zitandukanye”.
Ikibabaza cyane ni uburyo abo badikanyije bo bafite ibyangombwa Kandi ko bemerewe kugurisha ubutaka bwabo igihe umushoramari yaje,bagakirigita ifaranga abandi babarebera kuko nta byangombwa bafite, ikirenzeho ni uko ubwo butaka butanatangwamo ingwate muri Banki ngo bikunde igihe bakeneye ko yabaguriza amafaranga yo gukoresha umushinga.
Iki kibazo ngo cyagejejwe ku nzego z’ubuyobozi zitandukanye ariko ntabwo cyakemuwe, umuyobozi w’ishami ry’imiturire n’ubutaka mu Karere ka Musanze Nizeyimana Etiene yabwiye RBA dukesha iri jwi rye ko habayeho ikibazo cyo kutandikisha ubwo butaka bigatuma bushyirwa mu bwa Leta bityo ko bagiye gufatanya nabo baturage kugira ngo babone ibyangombwa kuko ubutaka ari ubwabo.
Ati’:”Hari abaturage bacikanywe ubutaka bwabo ntibubarurwe hagitangira gufatwa amakuru ajyanye n’ubutaka, noneho na nyuma batangiye kubwandika muri rusange ntibakurikira procedure ziba zigomba gukurikiraho, afata akajeto akumva ko ubutaka yamaze kubwandikisha byarangiye, niyo mpamvu uzasanga abaturage baho abenshi bwanditse kuri Leta, ikintu cya mbere n’ukubamara impungenge kuko ubutaka n’ubwabo, icyo turi bukurikizeho n’ukubegeraho tukabasobanurira uburyo bagomba kwandikisha ubutaka bwabo, ubwo na One stop center ifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge bagategura uburyo bagomba kubwandikisha babifashinwemo n’ikigo cy’ubutaka”.
Kugeza ubu abo baturage bamaze imyaka isaga 10 birukanka kuri ibyo byangombwa ,gusa basabwa kwishyira hamwe bagahinga muri iyo mirima nka koperative mu gihe bategereje ko ikibazo cyabo cyakemurwa.
Bavuga ko ubu butaka Kugeza ubu butari mu maboko yabo mu buryo bwemewe na Leta y’u Rwanda bwo kuba babufitiye ibyangombwa ari bunini hafi ku ngano y’ubuso bwa Hectar zirenga 7.