AmakuruPolitiki

Musanze:Imvura y’amagasa yasize iheruheru abaturage(Amafoto)

Guhera ku itariki ya 3 Mata 2023 Kugeza mu rukerera rushyira kuwa 4 Mata 2023, mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu Karere ka Musanze cyane cyane ahitegeye mu mizi y’ibirunga, haguye imvura y’amagasa yasize abaturage iheruheru itwara imitungo yabo irimo:Amatungo,imyaka yo mu mirima ndetse inasenya inzu zo kubamo ndetae nizikorerwano ubucuruzi.

Bamwe muri baturage batuye mu Murenge wa Muhoza mu kagari ka Bushozi kuri ubu barimo gusembera kubera ko inzu zabo zaguye , ndetse n’ibikoresho byo mu nzu byose bigatwarwa n’amazi , arinaho bahera basaba leta ubutabazi bwihuse.

Umwe mu baturage inzu yaguyeho witwa Hakorimana Emmanuel yagize ati: “Bampamagaye kuri telefone ndi mu kazi ntari mu rugo bambwira ngo iwanjye byakomeye, ubwo nahageze nsanga bahagaze mu mazi, biranyobera tubasha kurokora abana; ubu twagiye gucumbika duhagaze gutya byose byangiritse.”

Undi muturage witwa Kambabazi Divine twamusanze iwe mu rugo inzu ye yuzuyemo amazi, yagize ati: “Kugeza kuri iyi saha byatubereye urujijo, ejo amazi yaraje afite umuvuduko ukomeye yisuka mu nzu; twabashije kurokora abana, murabona ko inzu yuzuyemo amazi, televiziyo, firigo, matera byose byangiritse nta kintu na kimwe twarokoye.”

Kimwe n’abandi byagizeho ingaruka, bakomeza batakambira ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ko bwareba uburyo bubafasha bakabasha kubona aho bakinga umusaya kuko n’imvura nyinshi ikomeje kugwa.

Kuri ibyo kandi bafite impungenge ko iyi mvura niyongera kugwa kuri icyo kigero nabo ishobora kubatwara, ngo kuko n’ubundi nta buryo bwo gukumira aya mazi buhari bitewe n’umugezi wa Rwebeya utarigeze wubakwa imbere y’inzu z’abaturage.

Ku murongo wa Telefone umunyamakuru wa mamaurwagasabo dukesha amwe muri aya makuru yavugishije umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier Aho yahumurije aba baturage bahuye n’ibiza, avuga ko bohereje amakipe ashinzwe kugenzura ibyangiritse mu mirenge yagezemo ibiza kugira ngo bazarebe uburyo bafashwa.

Yagize ati: “Nibyo koko muri Musanze hari abaturage bahuye n’ibiza kandi dukomeje gusaba abaturanyi babo batagezweho n’ibiza kuba babacumbikiye, ubwo haracyabarurwa ibyangiritse kuko hari n’abazakenera kubakirwa, tuzakorana na minisiteri ibishinzwe tubafashe kandi kugeza ubu twamaze gukomanga muri Croix rouge ndetse hari amakipe akomeje kubarura ibyangiritse ku buryo tugenda dufatanya dutange ubutabazi bw’ibanze kuri aba baturage.”

Uyu muyobozi akomeza agira ati: “Turasaba abaturage bahuye n’ibiza kwihangana ndetse bakwiye kujya bagerageza kubaka inzu bagashyiraho fondasiyo zikumira ibiza, tubonye imibare ari myinshi twakora inkambi, gusa kugeza ubu ntituramenya imibare y’ibyangiritse hari amakipe dufite akomeje kubarura.”

Aho aya mazi yangirije abaturage cyane ni aho bacumbikiye imirimo yo kubakira uyu mugezi wa Rwebeya, aho abaturage bavuga ko aribwo bwa mbere bibabayeho, bagasaba ko ababishinzwe bakomeza kubaka uyu mugezi ku buryo utazongera kubasiga iheruheru.

Twasabze abaturage bagenda basohora icyondo mu nzu, ibikoresho byo mu nzu birimo n’ibiryamirya byose byari byangiritse

Site y’ubuhinzi nayo yo muri aka kagari ka Bushozi yari ihinzemo ibishyimbo yangiritse cyane bikomeye, abaturage baravuga ko biteze kuzahura n’ikibazo cy’inzara (amapfa) mu minsi iri mbere kuko nta kintu bazigera basarura kubera ko byose byatembanywe n’imvura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger