Musanze:Gahondogo: Hari ubucucike mu mashuri bamwe biga bicaye hasi
Mu kigo cy’ishuri cya Gahondogo,Kiri mu Murenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze, haragaragara ubucucike bukabije bw’abanyeshuri butuma abana biga nta bwinyagamburiro bafite.
Ni mu gihe mu byumba by’amashuri hafi ya byose bigize iki kigo, bigaragaramo abana benshi barenze umubare w’abateganyijwe 60-70 aho usanga ku ntebe yagenewe abana batatu,bicara ari bane cyangwa se bakihagika ari batanu abasagutse bakicara barambirije hasi.
Ubucucike bukabije, buragaragara cyane mu mashuri y’incuke ari naho hagaragara cyane kuba bamwe muri bo bicazwa hasi kugira ngo babone aho bakwirwa.
Kuba aba bana ari benshi kurenza ubushobozi bw’ikigo, ubwabyo biteje impungenge ababyeyi babo kuko bamwe bemeza ko kubazana ku ishuri ari nko kurangiza umuhango,kuko baba batizeye neza ko abana babo batagira icyo batahana,mu gihe biga babyigana na mwarimu ubwabo ntiyamenya uwagize icyo yumva n’utacyimvise.
Nyiramana Anastasia ni umubyeyi ufite abana babiri muri iki kigo cya Gahondogo, Yagize Ati'” Abana mu mashuri ni benshi, ntitukarenganye abarimu ngo ntibigisha neza,nawe ntiwakontorora(Control) akavuyo Kangana kuriya, njye hari ubwo mbazana nkabifata nko kurangiza umuhango kugira ngo batirirwa mu rugo ejo n’ejo bundi bakazamfira ubusa, simpamya ko batahana ubumenyi burenze mu gihe biga babyigana kuriya, Ese wowe uri mwarimu ko natwe tubarenganya wamenya uwumvise n’utumvise gute?”
Bamwe mu barimu bigisha muri iki kigo batashatse ko amazina yabo atangazwa ku bw’umutekano wabo, nabo bahamya ko bitaborohera kwigisha abana bangana batyo mu ishuri.
Umwe yagize ati'”Iyo abana ari benshi urusaku ruba twinshi mu ishuri, umwe ashotora undi akarira ukabura uwo uhoza n’uwo ureka bikaba rwaserera,cyakoze ni akazi tuba tugomba kwiyeranja mu bumenyi dufite tukigisha kuko nanone igisubizo kiboneka ahari ikibazo”.
Abarimu bagaragaje ko hakenewe kubakwa ibyumba by’amashuri bihagije kugira ngo hatangwe uburezi bufite ireme butabongamiye umunyeshuri,umwarimu ndetse n’ababyeyi bohereza abana muri iki kigo.
“Hano byaba byiza batwongerereye ibindi byumba by’amashuri kuko natwe ubwacu byatworohera,byaha ababyeyi icyizere cy’uko abana babo barikwigishwa neza, abana nabo byaborohera kwiga bagafata,mbese urebye ikibazo gihari n’icyo”.
Umuyobozi w’iki kigo bwana NSANZABAGANWA Alexis,yavuze ko iki kibazo gihari Koko, yemeza ko ahanini cyatewe n’iterambere rya gace iki kigo cyubatsemo kari guturwa cyane ababyeyi bakahaza bafite abana b’incuke kandi akaba ari naho bagomba kwiga, yemeje ko ikibazo batacyihereranye nyuma yo kukibona ko bakimenyesheje inzego zibakuriye haba ubuyobozi bw’Akarere muri rusange ndetse n’urwego rwako rushinzwe uburezi.
Yagize ati'” Nibyo koko ikibazo cy’ubucucike turagifite,kiriguterwa ahanini n’uko Gahondogo iriguturwa cyane,hakaza ababyeyi bafite abana b’incuke kandi bakaba bagomba kutugana ngo bahabwe uburezi, biragoye ku mpande zombi ariko ikibazo twakimenyesheje ubuyobozi budukuriye bw’Akarere n’ubushinzwe uburezi dutegereje igisubizo kuko ikigo nticyashobora kwiyubakira ibyumba by’amashuri”.
Uyu muyobozi yasabye abarimu,Abanyeshuri n’ababyeyi b’abana kwihangana mu gihe ikibazo kigishakirwa umuti.
Ati'”Twese tube twihanganye kuko ubufasha bwo tuzabuhabwa kuva ikibazo cyaragaragaye,abarimu,Abanyeshuri ndetse n’ababyeyi dufatanyije kurera aba bana bacu tube dusenyera umugozi umwe dufatanye, n’ababyeyi badufashe gusubiriramo abana igihe bageze mu rugo”.
Iki kigo cya Gahondogo cyigamo Abanyeshuri bagihabwa uburezi bw’ibanze ni ukuvuga Gardiene(ishuri ry’incuke) ndetse na Primary(Amashuri abanza),cyegamiye kuri Kiliziya Gotorika n’umufatanyabikorwa Leta y’u Rwanda.
Ukeneye kuduha amakuru cyangwa kwamamaza Vugana natwe kuri 0784581663/0780341462