AmakuruPolitiki

Musanze:Bagaragaza ko gusurwa n’umuvunyi mukuru ari igisubizo cy’umutwaro w’ibibazo bari bikoreye

Abaturage bo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Musanze bavuga ko bishimiye kuba umuvunyi mukuru ku rwego rw’Igihugu yahisemo kubegera aho batuye kugira ngo bagaragaze ibibazo bitandukanye bafite batabanje gusiragira bajya gushakisha inzego z’ubuyobozi bibagoye.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo umuvunyi mukuru ku rwego rw’Igihugu yatangiye iki gikorwa cyo kwegera abaturage mu mirenge batuyemo yo muri aka karere.

Mu bikomeje kugarukwaho cyane ni uburyo abantu barushaho kwimakaza imibanire myiza hagati yabo birinda amakimbirane ya hato na hato, hakirindwa icyari cyo cyose gishobora guteza umwuka mubi mu miryango no muri sosiyete rusange.

Ibibazo by’amakimbirane mu miryango, ubuharike ndetse n’ibyimitungo nibyo byiganje cyane mu bikomeje kubazwa n’abaturage bahabwa urubuga rwo kugaragaza ibitagenda neza hagati yabo kugira ngo bikemurwe,ibindi bihabwe umurongo ufatika wo kubikurikirana.

Abaturage bagaragaje ko gusurwa n’umuvunyi ari ingirakamaro kuri bo

Abaturage bagaragaje ibibazo bitandukanye bafite bavuga ko bumva imitima yabo ikeye kuko bizeye neza ko ibibazo bafite birakemurwa neza bitabanje guca mu nzira bita izinzitane zituma bamarana ibirego igihe kirekire nta mikirize yabyo babona bigatuma birushaho kubabana umutwaro uremereye.

Bamwe muri bo bavuga ko hari ubwo ibibazo byabo biremezwa n’imikirize yabyo mibi yo mu nzego z’ibanze kuko iyo bagaragaragaje akarengane kabo ku nzego zo hejuru basanga hari ubwo barenganyijwe bigatuma ibyagakemukiye hasi bijya mu nkiko mu buryo butumvikana.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yavuze ko atahamya 100% ko ibi biterwa n’intege nke z’inzego z’ibanze Kandi ko uko inzego zirutanwa ariko zirushaho gukemura ibibazo by’abaturage hagendewe ku bigaragara n’ibyo amategeko ateganya.

Umuvunyi akomeje kujya mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Musanze

Yagize ati'” Ngira ngo ibi ni nihame rya Demokarasi igihugu cyiyemeje ry’uko uko inzego zikurikirana zigenda zinarutana uko zakira Umuturage, nawe yaba atanyuzwe akaba yakwisunga Urwego rwisumbuye, ntabwo navuga ngo wenda n’intege nke z’inzego ziba zabanjije, tuba twagerageje kubikemura ku nzego zacu, buriya kuva ku rwego rw’umudugudu hakirwa ikibazo akagiha umurongo uko abibona gikwiye kuba gikemuka izo nzego kugera ku Kagari,ku murenge kuzamura (……..)bikagenda gutyo ndetse mubona ko hazamo n’iby’imanza, niyo mpamvu nazo zubatse gutyo, uko zigenda zisumbana utanyuzwe akajurira mu rwisumbuyeho cyangwa se bikanagera ku rwego rw’umuvunyi”.

Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko hari ubwo ikibazo cy’umuturage kiremera nk’uko ubwabo babivuga, bitewe n’uburyo cyakemuwe ntibimunyure ariko nanone cyane cyane bigaterwa n’urwego rwo kunyurwa nyir’ugukemurirwa ikibazo yifitemo.

Umuvunyi mukuru yavuze ko iki gikorwa ari ingirakamaro cyane

Yagize ati'” Ntavwo twavuga ko kudakemura ikibazo ari ubunebwe bw’ubuyobozi yego hari ubwo bitagenda neza nk’uko abishaka bitewe n’ibyo yagaragaje kukibazo cye, hano twanareba urugero rwe rwo kutanyurwa, turi abantu uko ushobora gusubizwa ukanyurwa siko nshobora kunyurwa ninaho unasanga hari na bimwe birikuzanwa hano nanone umuvunyi yari yarahaye umurongo hari abafite amabaruwa basubinwe n’urwego rw’umuvunyi nanone ariko n’uyu munsi akaba agihagarara akivuga ati'”Sinanyuzwe”ntabwo navuga ngo mu nzego z’ibanze twabikemuye byose nk’uko bigomba gukemurwa ariko byibuze tuba twabihaye umurongo, abayobozi tugerageze kwegera abaturage Ibyo twumvise tubisuzume tubihe umurongo utanyuzwe azamuke mu nzego zisumbuyeho”.

Umuvunyi mukuru ku rwego rw’Igihugu Nirere Madeleine avuga ko iyi gahunda yo kwegera abaturage mu mirenge yabo hagakemurirwa ibibazo aho batuye igira umusaruro ufatika kuko haboneka uburyo bwiza bwo kwigisha abaturage uburyo bw’imibanire rusange kandi hakanakirwa ibibazo byabo bigakemurwa ibindi bigahabwa umurongo wo gukemurwa vuba.

Yagize ati'” Iyi gahunda igira umusaruro kuko twigisha abaturage ariko tukumva n’ibibazo byabo, burikibazo gihabwa umurongo kigahabwa n’igisubizo, iyi ni gahunda mu by’ukuri ifite akamaro gakomeye kuko iyo waje Icyambere wumva ikibazo mu mizi yacyo, ukaba wakumva abatangabuhamya, ukaba wamenya aho ikibazo Kiri, hari nk’ibibazo bisaba kujya aho biri (terré-field)Wenda nk’umurima n’ibindi bikaba ngombwa ko naho uhagera ukareba,ibi birinda abaturage gusiragira aho kugira ngo batege baza ku muvynyi i Kigali tukabisangira aho batuye, aha ibibazo birakemuka”.

Yakomeje agira ati'” Ikindi navuga ni uko ibibazo tutabikemurira hano gusa, mu gihe hari ubundi buryo bw’ikibazo bwagaragaje hari umurongo wa Telefone utishyurwa 199, uite ikibazo yaduhamagara tugakurikirana”.

Yaboneyeho Kandi umwanya wo gusaba abaturage kwirinda guhembera amakimbirane hagati yabo no kwirinda kwishora mu manza batabanje gushaka uburyo bw’ubwumvikane, yasabye abubatse kwirinda ubuharike kuko ariyo ntandaro y’amakimbirane ya gatanya,imitungo n’ibindi biganisha kugushamirana k’uwaharitse,uwateye guharika n’uwaharitswe n’imiryango yabo ikabyuririraho.

Abaturage bitabira ku bwinshi kugira ngo bagaragaze ibibazo bafite

Abaturage basaba ko iki gikorwa cyazajya kibageraho kenshi

Bahabwa umwanya uhagije wo kubaza ibibazo byabo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger