AmakuruPolitiki

Musanze:Abikorera biyemeje kurandura igwingira binyuze ku mubyeyi wa batisimu

Urugaga rw’abikorera bo mu karere ka Musanze, rwatangije ingamba nshya zigamije guhashya no kurandura ikibazo cy’igwingira ry’abana gikomeje kwiganza muri aka karere kazwiho kweza umusaruro utubutse ukomoka ku buhinzi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’abagatuye,bagaragaza ko bakeneye guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo bafatanye mu guhugurana ku mirire igomba guhabwa abana bato bifashishije umusaruro beza n’ibikomoka ku matungo yabo mu rwego rwo kurandura iki kibazo.

Ibi byashimangiwe Kuwa Kane tariki ya 09 Gicurasi 2024, ubwo urugaga rw’abikorera PSF rufatanyije n’inzego bwite za Leta zitandukanye batangije ukwezi kwahariwe kurandura igwingira ry’abana bato mu murenge wa Musanze.

Muri ubu bufatanye uwitwa Nyirakayoboke Eliada wo mu murenge wa Musanze wari ufite umwana wagwingiye watawe n’ababyeyi be yavuze urugamba rukomeye barwanye kugira ngo uyu mwana ave mu mirire mibi.

Ati:” Mfite umwana ndera watawe n’ababyeyi be wabaga mu mirire mibi Aho yari afite umwaka pima ibiro bitatu (3 kg), Ikigonderabuzima cya Musanze cyaramfashije bakajya bampa amata n’izindi ntungamubiri nkabasha kubimuha neza nkurikije Uko ubujyanama bampa,ubu yamaze Kuva mu mirire mibi ameze neza”.

Habiyambere Jean, uhagarariye abikorera mu karere ka Musanze yagaragaje uburyo bateguye iki gikorwa bagendeye ku butumwa bahawe na Perezida Paul Kagame.

Ati:” Iki n’igikorwa abikorera biyemeje ariko ni ubutumwa twahawe na Perezida Paul Kagame atubwira(…) ni gute umwana ashobora kujya mu mirire mibi dufite ubutaka bwiza, dufite abacuruzi bacuruza bakunguka, nta kibazo dufite hano mu karere kacu biterwa n’iki? twageze aho tujya mu bunyamabanga bukuru bw’umuryango ibi bintu bisubirwamo nk’abikorera twiyemeza kumenya akarere dukoreramo Uko gahagaze mu buzima ndetse no mu bushobozi nicyo cyatumye twishyira hamwe dufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo turandure igwingira ry’abana dufite”.

Uyu muyobozi yagaragaje nyirabayazana yakunze kuba intandaro y’ubwiyongere bw’imibare y’abana bagwingiye mu karere ka Musanze, anagaragaza ingamba nka PSF bafashe mu kurandura izo mbogamizi.

Ati:”Kugira ngo bibe byiza kuko hari harimo ikibazo gikomeye,icyambere n’uko ababyeyi bahabwaga intungamubiri z’abana bakazikoresha nabi cyangwa se bakazigurisha, hafatwa umwanzuro w’uko dushyiraho umubyeyi wa batisimu (parenage) akagenda agahagararira umwana igihe twashatse ibyo kumutunga agakurikirana kuba umubyeyi abibonye n’uko agiye abiha umwana, hanyuma Kandi tukanakurikirana abikorera bagura izo ntungamubiri tukabigisha ko atari byiza kuko kubigura ni ukwangiza abakiriya bacu n’abikorera b’ejo hazaza”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobard yavuze ko aba bafatanya bikorwa PSF bagiye gufasha abaturage guhindura imyumvire izatuma bakoresha neza ubushobozi bafite kuko abenshi muri bo bagira abana bagwingiye atari Uko babuze ibyo babagaburira kuko barahinga Kandi bakeza.

Ati:”Aba bafatanya bikorwa bagiye kudufasha guhindura imyumvire y’abaturage, mu karere kacu turahinga tukeza niyo mpamvu ababyeyi bakwiye kwigishwa gukoresha neza ubushobozi bafite,byabihingwa bafite niyo mpamvu twashyizemo ubujyanama butari busanzwe ariko tunashimira urugaga rw’abikorera mu karere ka Musanze nibo twari tumaranye igihe tubitegura,bafata ingamba ko mu mirenge yose nibura umucuruzi agiye afata umwana n’umuryango akabafasha gukoresha neza ya nkunga bahabwa ndetse byaba na ngombwa akaba yamuha akazi kuko baba bafite ubushobozi ,muri rusange icyo twifuza nukubanza kubahindura imyumvire kandi nibyo dutangiye”.

Yakomeje avuga ko mu mihigo y’umwaka ushize akarere ka Musanze Kari katangiranye abana 120 bari mu mirire mibi, muri bo hakaba hasigaye abagera kuri 30, yavuze ko mu bundi bugenzuzi bwakozwe hari abandi 303 bo mu mirenge itandukanye ku buryo hagaragara abagera hafi kuri 30 muri buri murenge by’umwihariko mu murenge wa Musanze na Rwaza  bikaba aribyo bifite benshi.

Umuyobozi mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta yavuze ko ubufatanye bw’abikorera n’ubuyobozi bw’Akarere buzaba intandaro yo kurandura iki kibazo cy’igwingira gituma akarere ka Musanze kaza mu turere dutanu dufite umubare uri hejuru ndetse bikaba n’ikibazo gikomeye ku gihugu:

Ati:”Twaje kwifatanya n’Akarere ka Musanze mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo kurandura igwingira kuko n’ikibazo kiremerereye igihugu, abana bagwingiye kubera ko haribyo ababyeyi batakoze cyangwa hari byo twese tutakoze, Twaje kwiyemeza kureba Uko twabirandura dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye cyane cyane abikorera babishyizemo imbaraga cyane ndetse bakaniyemeza gufatanya n’imiryango yabo,aka karere Kari mu turere dutanu twa mbere dufite abana benshi bagwingiye bari munsi y’imyaka 5 Kandi tukaziho kweza ,gafite ibiribwa,ntacyo ababyeyi babuze cyo guhangana n’iki kibazo,ikigenderewe uyu munsi ni ukubafasha guhindura imyumvire tubigisha kugaburira abana ndetse no gutegura amafunguro babaha n’ayo bagomba kwitaho cyane.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abagize urugaga rw’abikorera PSF bo mu karere ka Musanze, ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’ingabo na polisi y’igihugu ndetse n’abaturage Bose biyemereza hamwe gusenyera umugozi umwe mu kurandura igwingira ry’abana babo.

Umuyobozi mukuru wa NCDA Ingabire Assumpta yavuze ko ubufatanye bw’abikorera n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buzatanga umusaruro mu gukemura ikibazo
Umuyobozi wa PSF Musanze  Habiyambere Jean yavuze ko ingamba z’ababyeyi ba batisimu zizatuma abana bagaburirwa Uko byagenywe
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobard yashimiye icyemezo PSF yafashe mu kurandura igwingira ry’abana

Andi mafoto

Twitter
WhatsApp
FbMessenger