Musanze:Abaturage bacukura Zahabu mu mirima y’abandi ubabujije bagakubita baburiwe
Iminsi icumi irihiritse tubatangarije inkuru y’abacukura Zahabu babanje gutaganyura imirima y’abaturage batabanje kubasaba uburenganzira ku buryo uwababuzaga haba nyir’umurima cyangwa se inzego z’umutekano basanganirwaga urufaya rw’inkoni.
Aha ni mu Kagari ka Cyabararika,umurenge wa Muhoza wo mu Karere ka Musanze ahitegeye ikibaya cya Gatare.
Mu minsi ine yanyuma yose, iki kirombe ubu kirimo ubusa ndetse na ya nduru yumvikanisha ko imvura iguye ifatwa nk’iburiro ry’ikirango cyabo hejuru ku misozi nayo ntayo hatuje nk’ahadatamba n’inyoni.
Umutekano wimirima na banyirayo urinzwe mu buryo bugargarira ijisho, abayobozi bita imvura iyo bahageze ubu impungenge bari bafite zo guhangarwa bagafatwa mu mashati zisa n’izagabanyutse.
General Major Eric MUROKORE ukuriye inkeragutabara (Reserve Force)mu ntara yAmajyaruguru, arikumwe numuyobozi wingabo mu ntara yAmajyaruguru, Brigadier General MUHIZI Pascal numuyobozi wa Polisi mu ntara yAmajyaruguru CSP Francis Muheto bari kumwe kuri iki kirombe baje kwitegereza ibyavuzwe mbere banafatanya gufata ingamba simusiga z’umutekano waho.
Major General Eric MUROKORE yatanze ihumure ryo kurindwa anabibutsa ko na bo bakwiye kurindana ubwabo kandi ko gukubita abayobozi babo bidakwiye na mba.
Yagize ati:”Twumvise ko musigaye mukubita abayobozi banyu,ngo mwarabakubise mwabaragije ikiboko mudugudu we ngo atega ikibuno mugakubita, agataha afasheho, icyo n’icyaha gikomeye nti muzabyongere,ibyo ntabwo biba mu Rwanda nta bwo ari umuco w’i Rwanda, urumva mugomba kwirinda mukarinda bagenzi banyu ikizakurikiraho ni ukurindwa rero”.
Major General Eric MUROKORE ati’ Iyo mvura muvuga iguye umunsi yaguye izaba amahindu, kandi mwatitira atariko twe tubishaka’.
Ati:” Muvuga muti ‘Imvura iraguye? Yari yagwa se?muravuga itaragwa umunsi yaguye izabanyagira, amahindu murayazi? Izagwa ibe amahindu,umunsi yabanyagiye muzatitira kandi ntabwo dushaka ko mutitira nureke iyo mvugo mbi”.
Mu gihe abantu bose babarirwaga mu bihumbi namagana(…….), bakuwe muri iyi mirima yabaturage baribarigabije bakayigira ikorombe, hategerejwe ko ababifitiye ubushohozi bashaka ibyangombwa, bakahacukurira mu buryo bwemewe namategeko kandi harimo nuburyo bwo kurinda ababukora.
Umuyobozi wAkarere ka Musanze Ramuli janvier Ati:’Biratanga icyizere ko nta muntu usubiramo ngo arashaka zahabu kuva twese twahagurukiye iki kibazo’.
Yagize ati:” Izi nzego mwabonye,abayobozi b’ingabo,abayobozi ba polisi, mu ntara, mu karere,kuva twese twahagurutse ni byo biduha icyizere ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage ubwabo biraduha icyizere ko nta we uza gusubiramo”.
Kugeza ubu nta rwego ruzwi ruremeza ko amababuye acukurwa aha ari zahabu koko nk’uko abazicukura babivuga, n’ubwo ibi birombe bisa n’ibyabuze nyirabyo, ubuyobozi burashishikariza aba baturage kutishora mu bucukuzi nk’ubu butemewe namatege koko hari ingero zababiburiyemo ubuzima hirya no hino mu gihugu.
Inkuru yabanje