AmakuruPolitiki

Musanze:Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko hari abari kwitwikira ijoro bakabatera amabuye ku nzu

Imiryango itandatu imaze igihe itujwe mu mudugudu wa Murambi iratakamba ko hari abagizi ba nabi bataramenyekana, barimo kwitwikira ijoro bagatera intoshyo z’amabuye ku mabati y’inzu zabo.

Aha ni mu Kagari ka Bukinanyana,umurenge wa Cyuve ni mu Karere ka Musanze, aho iyi miryango ivuga ko ikomeje kubura ibitotsi mu ijoro kubera ayo mabuye ari guterwa ku nzu zabo Kandi bikumvikana ko uri kubikora atari kure cyane.

Abatuye muri uyu mudugudu bashimangira ko muri iki gihe kitoroshye igihugu cyose kirimo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994, hagakubitiraho ibikorwa by’ubunyamaswa nk’ibi, biri kubakura umutima ku buryo bikanga basubiye mu bihe byashize byashyize ubuzima bwa benshi mu kaga.

Iraguha Emelyine uba muri 2 mu nyubako bubakiwe za 2 in 1 yagize ati:” Ahagana saa mbirl na saa tatu z’ijoro abenshi muri twe tumaze guteka nibwo twabaye twicaye twumva ibuye ryikubise ku ibati aho mba muri 2, mu mwanya haza irindi baritera muri 1 ni rya 3, twumvise biducanze turahurura tujya hanze twitabaza inzego z’ubuyobozi haza abaturanyi na Gitifu wa Kagari ku buryo hari n’iryo bahateye rya 4 nawe ahibereye, abatabaye bagerageje gushaka uri kuyatera baramubura niko kwitabaza polisi ubwo Komanda arahagera batwizeza umutekano dusubira mu nzu turaryama ariko urumva ko n’ubwo ibitotsi ari umwanzi gusinzira nti byari byoroshye bikubitiyeho ibyabaye muri iryo joro byiyongera ku byo twabonye muri 1994″.

Akomeza avuga ko urwo rufaya rw’amabuye rwatumye bakuka umutima ku buryo kwisanzura bisanzwe mu gace batuyemo biri kubatera ubwoba kuko bataramenya ngo ubiri inyuma ni nde ni muntu ki!!!!

Ayinkamiye Ruth yabwiye Teradignews.rw ko ibi byatangiye ku itariki ya 7 Mata, mu ijoro ryo kuwa 5 ubwo hari hatangijwe mu gihugu hose icyumweru cyo kwibuka abishwe muri icyo gihe bazira uko bavutse.

Ati’:” Ibi byabaye ku munsi wa mbere w’icyunamo ni kuwa Gatanu tariki ya 7 Mata, twibajije impamvu mu y’indi munsi ishize tumaze hano nta kibazo na gito twari dufitanye n’abaturanyi bacu bose ariko muri iki gihe cyo kwibuka29 akaba aribwo ibintu nk’ibi bigaragara”.

Yakomeje avuga ko muri uku guterwa kw’aya mabuye hari umugabo umwe waketswe nyuma yo kutagaragara mu batabaye ndetse no mu gihe abajijwe aho yari ari agatanga ubusobanuro bunyuranye ubu akaba acumbikiwe n’inzego z’umutekano mu gihe hagikorwa igenzurwa kuri iki kibazo.

Ati’:” Cyakoze ubwo haterwaga aya mabuye,abaturanyi bagahurura hari umugabo utahageze bagiye kureba mu rugo i we,Umugore we ababwira ko atarabyuka yasinze, ariko hari amakuru yaje kumenyekana y’uko atari aryamye, uyu ukekwa mu gitondo hakozwe inama baramujyana”.

Bwiza INES utuye mu mudugudu w’Ubwiza, ni umuturanyi w’iyi miryango 6 wari waje kubasura avuga ko kuwa7 Mata bumvise amakuru y’uko muri uyu mudugudu hatewe amabuye ,agahamya ko ibi ubwabyo ari ugupfobya Jenoside no gukomeretsa nkana abayirokotse.

Ati’:” Guterwa kw’aya mabuye biragaragara ko byateguwe si urugomo rusanzwe, kuko ari urugomo rusanzwe ntibyaba muri iki gihe gusa byaba no mu minsi isanzwe, kuyatera none nabyo ubwabyo ni ugupfobya Jenoside,biri kudutera ihungabana kuko niba hari ibyatubayeho hagakubitiraho ibi, usanga biroroshye na gato”.

Icyakoze abatuye muri uyu mudugudu wa Murambi bavuga ko nyuma yo guterwa amabuye hahise hashyirwa irondo kugira ngo umutekano uhinde nabo barusheho gutuza batikanga ibitero by’abagizi ba nabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yavuze ko iki kibazo bakimenye ku munsi wa mbere cyabayeho ndetse bakanashaka uko bashyira umutekano aho hantu haba ku manwa ndetse na n’ijoro hifashishijwe polisi ndetse n’irondo ry’umwuga.

Ati’:” Ibyo ku itariki 7 Mata twarabimenye n’ibyijoro ryakeye kuwa 9 Mata, hari imiryango igera kuri 4, Ibiri y’icyo gihe n’ibiri yo mu w’undi mudugudu w’Ubwiza y’ijoro ryakeye yagaragaje ko yatewe amabuye,kuva icyo gihe inzego z’umutekano,abaturage n’amarondo niko bahitaga batabara bakagerayo bagashakisha ariko ntibagire abo bashobora kubona, ku munsi ukurikiyeho tariki ya 8 aho hambere hakozwe inama n’abaturage baraganizwa banasabwa gufatanya kuba maso no kuba hafi abari guhohoterwa aho rero ha Kabiri ejo nibwo tuzakora inteko y’abaturage ari nako amarondo akazwa kugira ngo byegusubira kuko urumva ko aho yatewe bwa mbere atariho yatewe bwa Kabiri”.

“Nk’uko iyi miryango nayo ibivuga mu gihe gisanzwe nta kibazo cyari gihari,ibyabaye byumvikanye muri iki gihe, turakeka ko ababikoze ari bamwe batarava ku Izima mu guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside babibyukanye muri iyi minsi ariko ubusanzwe iyi miryango nta kindi kibazo yari ifite”.

Uyu muyobozi yahumurije abatuye muri uyu mudugudu ashimangira ko umutekano waho warushijeho gukazwa ndetse na handi hose nk’uko bari babisabye ko byakorwa muri iki gihe, yemeza ko kuva ku rwego rw’Isibo hakwiye gucungwa neza kuko iyo bene nk’aba bakoze ibi byica isura kuva ku rwego rw’Isibo Kugeza ku rw’Akarere ndetse n’Intara yose muri rusange.

Abatuye muri uyu mudugudu bavuga ko ubusanzwe bari babanye neza n’abaturanyi babo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger