Musanze:Abagana IKigonderabuzima cya Kabere basanga hari serivise zitaranozwa
Abaturage bajya gushakira serivise z’ubuvuzi ku kigonderabuzima cya Kabere bavuga ko hari serivise zitarashyirwa ku murongo bitewe n’ubuke bw’abaforomo bahari.
Aba bagaruka ku mpungenge bafite kuri izo serivise cyane cyane ku zerekeranye n’ububyaza bushobora gutuma umubyeyi atabyara neza bitewe n’uko hari umuforomo umwe rukumbi ukora muri Materinite( Maternity).
Mukeshimana Anonthiata aganira na Teradignews yagaragaje ko hari byinshi byo kwishimira byerekeye iterambere ry’iki kigonderabuzima ariko anakomoza ku mbogamizi zihari kugira ngo serivise zitangwe mu buryo bunoze.
Ati:”Kuri iki kigonderabuzima cya Kabere hari byinshi dushima ko byakosotse birimo inyubako zari zishaje kuburyo nazo ubwazo zari ziteye impungenge, hari ikigunda ubona kugira isura nk’iyi gifite magingo aya zari inzozi, ubu hari amazi meza ndetse n’inyubako zigezweho ariko ibi byose bigakomwa mu nkokora no kuba nta baforomo bahagije bo kudufasha bahari.”
Niyoyita Jean D’Amascene avuga ko isura y’ikigonderabuzima cya Kabere, ari iyo gushimira Perezida Kagame wabahaye inyubako zigezweho ubu bakaba bivuriza aheza gusa nawe yemeje ko uretse abaganga bake, n’umuhanda uhajya ukiri imbogamizi.
Ati: Turashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame watwubakiye iki kigonderabuzima mu buryo bujyanye n’icyerekezo turimo, ariko turasaba ko kugira ngo inzu nziza tunayiriremo neza batwongerera abaforomo, bakanadukorera uyu muhanda uva kamakara-Kabere ugakomeza Muko kuko utuma imbangukira gutabara idafashiriza umurwayi ku gihe ndetse hari n’uwaremba kubera umuhanda mubi aha navuga nk’umubyeyi utwite.”
Umuyobozi w’Akarete ka Musanze Nsengimana Claudien yavuze ko Iki kibazo kirigushakirwa umuti ndetse ko kiri mubyo bagomba gushyikiriza Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) vuba.
Ati:”Ubu icyo turimo dukora ni ukuganira na MINISANTE nyuma y’uko bigaragaye ko hakiri abakozi bake kugira ngo hazabashe kongerwa umubare w’abahakorera, icyo kibazo twaracyanditse.”
Yakomeje ati:” Kubyerekeye umuhanda ujyayo, biragaragara ko udakoze neza Kandi bituma Ambulance n’imodoka zacu zisaza vuba, nabamenyesha ko twamaze kwandikira RTDA tubasaba ko baduha ubufasha kugira ngo uriya muhanda ubashe gukorwa.”
IKigonderabuzima cya Kabere kiri mu bifite inyubako zigezweho mu karere ka Musanze,aho cyubatswe mu murenge wa Muko, abakigana bakaba bavuga ko mu gihe izi mbogamizi bafite zaba zikemutse nta kabuza ko cyaba kiri ku rwego rwiza kurusha ibindi.
Yanditswe na NIYOMAHORO Joselyne