Musanze:Abagabo batatu biyahuriye umunsi umwe
Abaturage batatu bo mu kagari kamwe ka Nyabigoma ko mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze baravugwaho kwiyahurira umunsi umwe bakoresheje umuti wa kiyoda aho babiri muri bo bahise bapfa.
Nkuko TV1 ibitangaza,aba baturage badaturanye inzu ku yindi cyangwa ngo babe baziranye,biyahuriye rimwe kuri uyu wa Kabiri banyoye umuti wa Kiyoda [tiyoda]ukoreshwa mu kwica udukoko twangiza ibirayi.
umwe muri aba baturage yagize ati “nta bushuti bari bafitanye,urebye sinzi ukuntu byagenze.Wavuga ko ari igihe cyabo cyari cyageze.”
Umwe mu biyahuye witwa Tuyiringire Felicien yari afite imyaka 23 y’amavuko ndetse afite umugore n’umwana umwe.
Nyina n’umugore ba nyakwigendera babwiye TV&Radio 1 dukesha iyi nkuru ko batunguwe nuko yiyahuye kuko nta kibazo kidasanzwe yari afite.
Aba bombi bahurije ku kuba uyu yanyoye iyi Kiyoda ndetse bose bemeza ko nta kibazo na kimwe bari bazi ko uyu yari afite.
Umugore we ati “nta kibazo na kimwe yari yarambwiye.”
Urenze kuri uru rugo,mu birometero biri hagati ya bitatu na bine,ugera ku rugo rwa Iradukunda Patrick nawe bivugwa ko yiyahuye anyoye umuti wa Kiyoda.
Uyu we ntiyabanaga n’umugore we asize gusa uyu mugore we avuga ko nta kibazo kidasanzwe uyu mugabo we yari afite.
Ati “ntacyo nzi [[ikibazo].Bambwiye ngo yiyahuye,bahita bamujyana ku bitaro.”
Gahonzire Landouard,Umuyobozi w’umurenge wa Kinigi yemereye TV1 ko aba baturage biyahuye ari abo mu kagari kamwe.
Akomeza avuga ko bafatanyije na RIB n’izindi nzego zitandukanye barakomeza gukora gusesengura ngo barebe icyateye aba bantu kwiyahurira rimwe.
Bamwe mu baturage bo muri aka kagari ntiberuye ngo bavuge icyateye aba bantu kwiyahura gutya gusa hari abemeje ko biri guterwa n’imibanire mibi mu ngo ishingiye ku gucana inyuma.
Mu mezi atatu ashize nabwo hari undi mugabo wiyahuye akoresheje umuti wa Kiyoda.