Musanze_Nkotsi: Barataka ibihombo bikomeye baterwa n’imigano iteye mu marembo ya pariki
Imigano iteye mu marembo ya Buhanga Eco-park iherereye mu Karere ka Musanze, umurenge wa Nkotsi,umudugudu wa Bikara, ikomeje kutavugwaho rumwe n’abaturage bahaturiye ndetse n’abahakorera ubuhinzi bavuga ko ibashyira mu gihombo kubera kubononera.
Bamwe mu baturage bakorera ubuhinzi hafi y’ahateye iyo migano, bavuga ko yarenze imbibi z’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ikajya mu mirima yabo, umusaruro bahakuraga ukaba warahatikiriye.
Bavuga ko aharenga metro 40 zose nta myaka ikihera bitewe n’imizi ndetse n’igicucu by’imigano bijya mu myaka yabo bikayibundikira ntibone uko izamuka nuko ishora ngo yere.
Namudari Joseph ni umwe mu baturage baganiriye na Teradignews.rw bakorera ubuhinzi hafi y’iki gice giteyeho imigano, avuga ko nta musaruro ukiva mu mirima yabo,bitewe nuko bahinga imyaka ikabura aho izamukira.
Yagize ati’:” Nta gushidikanya namwe murabibona ko nta cyo tukihakura, turahinga ariko ntidusarura, igicucu cy’imigano kironona ndetse n’imizi yayo ikonona,kuza gutera imyaka hano ni ukubura uko tugira rwose nta musaruro ukihava”.
Aba baturage bakomeza bavuga ko mbere y’uko iyi migano iterwa ku nkengero z’imirima yabo,bezaga neza haba ibinyabijba ndetse n’ibinyampeke umusaruro ntacyo wari utwaye,. Mu gihe kirenga imyaka umunane ishize nta musaruro bakibona kuko Umugabo umwe watewe na RDB warabuze urabyara ukwira mu mirima yabo Kandi bemeza ko ibi byose byabaye babireba kuko batemerewe kuyitema.
Umukecuru Nyirantungane wahinze ibigori bikaba byaranze kuva mu butaka kubera ingaruka z’iyi migano Yagize ati’:” Iyi migano iraduhombya Kandi burya ntitwemerewe kuyitema, isatira imirima yacu tuyireba tukabura icyo dukora kuko tuyitemye badufunga, twabibwiye ubuyobozi bw’umurenge wa Nkotsi butwizeza ubuvugizi ariko imyaka 8 irihiritse nta mpinduka”.
Uretse kuba aba baturage bononerwa imyaka imyaka, abahafite Ingo ndetse n’inzu z’ubucurizi bavuga ko bayakigira ibisenge buzima bitewe nuko iyi migano yorosa amabati yabo akabora,bikabasaba gushora mu mishyyinga yo kuyahindura bigatuma intambwe bateraga ijya imbere isubira inyuma.
Hategekimana Erneste avuga ko kuva batera iyi migano amaze guhindura amabati Kabiri ku nzu ye ndetse n’ubu hejuru yayo hakaba harameze umuvumu winjije imizi mu nzu kubera imyanda yatewe n’imigano.
Yagize ati'” Maze guhindura amabati inshuro ebyiri Kandi ayo nashyizeho nayo yongeye gusaza yaraboze ndetse n’inzugi zitegeye ahari imigano zaraboze, ku nzu hejuru ubu hameze umuvumu watewe n’imigano naranawubonye nshatse kuwurandura nsanga wamaze gupfumura amabati ushora imizi mu gikuta ndawureka, mu by’ukuri ubu turigukorera mu bihombo gusa”.
Aba baturage bavuga ko basaba ubuyobozi bubishinzwe kubarenganura bukabatabara bigishoboka cyangwa se bagahabwa ingurane z’ahakomeje kwangiza n’iyi migano kuko nayo ntibavuga ngo bayiteme kuko nayo ubwayo ari ubwiza nyaburanga bwa Buhanga Eco-park bitezeho kuzinjiza umusaruro ufatika mu gihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, avuga ko iki kibazo akizi, ndetse ko agiye gukorana na RDB bakagishakira umuti.
Ati: “Iki kibazo kiri kuri site icungwa na RDB, tugiye gukorana, baze basure barebe uko ikibazo giteye. Imigano ni igihingwa gikura cyane, ibyo abaturage bavuga ni ukuri.
Tugiye gukora ubuvugizi, ishami rishinzwe gucunga ziriya site z’ubukerarugendo tuzane na bo, tubahuze n’abaturage, hanyuma ikibazo gisuzumwe, harebwe niba imigano yagabanywa, ikagezwa hahandi itatezaga ikibazo, cyangwa niba abaturage bahabwa ingurane hakaguka.”
Pariki zo mu Rwanda, zicungwa n’ikigo cy’ igihugu gishinzwe iterambere (RDB), kikaba gikangurira abantu bazituriye kwirinda kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima ruzibarizwamo, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije ndetse no gukomeza gukurura ba Mukerarugendo.
Buhanga Eco-Park, ni ahantu nyaburanga haherereye mu murenge wa Nkotsi, akagari ka Bikara, umudugudu wa Barizo, imbere y’ibiro by’Umurenge, ahagana muri metero magana atatu (300M), uvuye ku muhanda wa kaburimbo werekezamo.