Musanze: Zebra Crossing nshya n’izishaje ihurizo ku banyamaguru n’abatwara ibinyabiziga
Bamwe mu bakoresha imihanda itandukanye yo mu karere ka Musanze n’isohoka muri aka karere yerekeza mu tundi turere duhanye imbibi nako, bagaragaza ko kugeza ubu bagihura n’imbogamizi za Zebra Crossing nshya n’izishaje zose ziri gukoreshwa n’abagenzi b’amaguru.
Abatwara imodoka nazamoto bavuga ko bari gusabwa kugenzura aho kwambukira habiri (Zebra Crossing),kuko haba aho inshya zimuriwe hambukirwa abagenzi benshi n’aho zakuwe hakaba hacyambukira abandi bikaba ingorabahizi mu urugendo.
Uwimana Sostaine ukora umwuga wo gutwara ibintu n’abantu kuri moto agira ati:” Badutekereteje neza bimura aho abagenzi bambukira bahashyira mu muhanda hagati kuko aho zebra crossing zari zisanzwe ziri byatezaga umuvundo w’ibinyabiziga n’abagenzi cyane cyane mu mihanda yinjira mu y’indi, gusa n’ubwo byagenze gutya hari imbogamizi z’uko aho zakuwe naho zashyizwe hose hagikoreshwa n’abanyamaguru hamwe n’abanyonzi”.
Akomeza ati:” Mu gihe twagenzuraga aho kwambukira hamwe, ubu turi kugenzura habiri hakurikiranye urumva ko ari ukugendera kuri feri, wihuse ukibwira ko urenze ahemewe kwambukirwa washiduka wagonze umuntu”.
Mugenzi we Sibomana yavuze ko iterambere umujyi wa Musanze uriho, ubu ryatumye urujya n’uruza rw’abawugendamo rwiyongera bityo abambukira muri zebra crossing zombi batuma bamara umwanya munini mu nzira.
Ati: Ubu mu bice byose by’uyu mujyi haba hari abantu benshi, reba uturutse Kamuhoza bigusaba kugabanya, wagera kuri sitade bikaba uko,wakomeza mu mujyi bikaba akarusho, mbese umujyi wacu umaze gutera imbere cyane ku buryo urimo abantu benshi Kandi ikigaragara cyo abenshi ntibasobanukiwe neza ahanyaho bagomba kunyura koko”.
Ni mu gihe abagenda n’amaguru bo bavuga ko bambuka kubera ko aho banyura basanzwe bahazi, ahandi hashya bakeka ko hashyizweho kugira ngo hunganire ahari hasanzwe.
Uwera Ati:” None uragira ngo nyurehe ko hano ariho dusanzwe twambukira? Zebra crossing zimwe ntizigaragara neza Kandi ntizinasibije neza, numvaga ko ari Uko zishaje batarasiga akandi karangi bityo nkikomereza urugendo bisanzwe kuko ziriya zindi ziri hagati nakekaga ko arizo kunganira izi zasibye kugingira ngo bizaborohere gutera akandi karangi ku zisanzwe”.
Undi ati:” Ntabwo bigeze batubwira ko kwambukira murizi zisanzwe bitemewe, ariko nanjye narabyiibazaga bikanyobera gusa bibaye ngombwa bakora ubukangurambaga bwo kubisobanurira abantu bitabaye ibyo abanyonzi bazahamarira abantu kuko abamotari n’abashoferi bo bagerageza kwitwararika kuko baba barize amategeko y’umuhanda”.
Ni mu gihe hari abandi bagaragaza ko bishimiye aho zebra crossing nshya zashyizwe kuko aho zabaga wasangaga ari mu mihanda ibiri yegeranye ahandi ari harehare cyane kuburyo hari nk’umuntu wavaga mu cyaro kwambuka bikamubana imibare n’akabare.
Ku ruhande rwa polisi y’u Rwanda, igaragaza ko yiteze umusaruro mwiza ku mutekano wo mu muhanda nyuma yo kuzimurira ahagana hati mu muhanda.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco ati:” zebra crossing zambere zari zegereye umuhanda munini kuburyo iyo Imodoka yashakaga gusohoka mu muhanda munini igasanga abanyamaguru barigutaambuka byabnggamiraga urujya nuruza rw’Ibinyabiziga”.
“Ubu aho zimuriwe Imodoka n’Abanywmaguru baragenda neza ntakibazo”.
Yagaragaje ko abagenzi bagikoresha izasibwe ari abaturutse ahandi hatari mu mujyi wa Musanze.
Ati:” Abakinyura ahahoze zebra crossing usanga ar’abaturage baba baturutse mu tundi turere ariko n’Abo barigishwa kwigisha ni uguhozaho ubona ko umubare munini umaze kumenya ko zebra crossing zimuwe n’impanvu zimuwe”.
N’ubwo uyu muyobozi yashimangiye ko benshi bamaze kubyumva, ariko iyo uganira n’abakoresha iyi mihanda bo bagaragaza ko hagikenewe ubukangurambaga bufasha abataherukaga mu mujyi kuko akenshi baba batazi izo mpinduka zakozwe.