AmakuruPolitikiUbukungu

Musanze: Umwihariko w’isoko ry”ibiribwa riri hafi guhabwa abacuruzi

Mu karere ka Musanze hari kubakwa isoko rigezweho ry”ibiribwa ryitezweho kuzakoreramo abagera ku bihumbi bibiri (2000), mu gice cyo hasi n’icyo hejuru.

Byitezwe ko abagera ku 1100 bazakorera mu gice cyo hasi,naho abagera kuri 897 bakorera mu gice cya ryo cyo hejuru, buri mwanya w’umucuruzi ufite ubuso bwa meterokare 1, ukaba waranateganyirijwe umuriro w’amashanyarazi wawo, ryubatse ku buso burengaho gato hegitari imwe (Hectare),

Engineer Ndamage Andre uri gukurikirana imirimo yo kuryubaka avuga ko hitawe ku bwisanzure bw’abazarikoreramo.

Ati:” Iri soko rirafunguye ku buryo mu mpande zose umuntu ashobora kuba yahaturuka akinjira mu isoko, ariko ni mugoroba bashatse barifunga ryose, ntabwo rizitiye impande zaryo zose zishobora gukoreshwa,rifite parikingi (Parking) y’imodoka ndetse n’umuhanda nyabagendwa urizengurutse.”

Abarenga 800 bahawe imirimo muri iri soko yiganjemo iy’ubwubatsi n’itegura gusiga irangi no gutunganya ahakikije isoko kugira ngo hubakwe igice cy’umuhanda kirikikije.

Abarihawemo akazi bavuga ko ryabafahije kubona amafaranga abafasha kwiyubaka no gukoresha igihe cyabo neza aho kwirirwa bagipfusha ubusa mu bindi bikorwa.

Tuyishime yagize ati:” Hano buri Cyumweru byibuze ntabwo mpabura ibihumbi bigera kuri 45 (45 000Frws),nari nsanzwe ndi umworozi w’amatungo ubwo rero iyi mirimo ya hano yamfashije kuyongera no kuyabonera ibyo kurya ndetse no guhemba abamfasha kuyitaho ,urumva ko iri soko ryangiriye akamaro cyane”.

Bamwe mu bari barihawemo akazi bavuga ko biteze no kuzaricururizamo kuko amafaranga bakoreyemo bazayifashisha kubona igishoro cy’ibanze.

Uwitwa Alice yagize ati:” Twagize umugisha wo kurihabwamo akazi, bimwe mu bizadufasha kubona igishoro cy’ibanze kizatuma natwe turigumamo tukaba abacuruzi tukarushaho kwiteza imbere.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iri soko rigezweho ry”ibiribwa izarangira mu kwezi gutaha kwa Gatandatu, Engineer Ndamage agaragaza igishingirwaho hemezwa ko mu kwezi gutaha iyi mirimo izaba yarangiye.

Ati:”Tugeze ku kigero cya hafi 86%,icyizere dufite cy’uko turibubigereho n’uko turigukora amanwa n’ijoro Kandi imirimo isigaye ahanini niyo gukoramo isuku”.

Iri soko ry”ibiribwa risanzwe rizwi nka Kariyeri byitezwe ko rizuzura ritwaye arenga Miliyari Enye z’Amafaranga y’u Rwanda, ryitezweho kuba igisubizo ku basanzwe ari abacuruzi ndetse n’abandi bifuza kwinjira mu bucuruzi kuko rifite imyanya ihagije.

Amafoto

Twitter
WhatsApp
FbMessenger