Amakuru

Musanze: Umwana yahiye arakongoka mu gihe ababyeyi be bari bagiye kwinywera

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 2 yahiriye mu nzu arakongoka ahita apfa nyuma y’uko ababyeyi be bamusize mu nzu bakajya kwishakira ka manyinya ku kabare baturanye.

Uyu mwana w’inzirakarengane yitwa Uwikaze Kevine , ni uwo mu mudugudu, Ababyeyi b’uyu mwana bamusize aryamye mu nzu bajya kwishakira inzoga inzu ihiye habura uwamutabara maze ahasiga ubuzima.

Aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuri Pasika ku  Cyumweru tariki ya 1 Mata 2018 mu masaha ya saa tatu za n’ijoro ubwo ababyeyi be bari bamusize mu buriri aryamye.

Bivugwa ko ababyeyi be, Muhawenimana Sonia n’umugabo we Ntibarikure Sprien bashakanye ariko  uyu mwana bakaba bataramubyaranye , bari basize bamufungiranye mu nzu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Twizeyimana Hamdouni yahamirije Ukwezi.com dukesha iy’inkuru, avuga ko umwana yahiye agakongoka ku buryo n’umurambo we utabashije kuboneka.

Yagize ati “Nibyo koko umwana witwa Uwikaze Kevine wo mu kigero cy’imyaka ibiri n’igice yarahiye bikomeye ku buryo no kubona amagufwa ye byabaye ingorabahizi.”

CIP Hamuduni yakomeje avuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyatwitse uyu mwana ngo cyane ko hahiye uburiri yari aryamyeho gusa ntihagira ahandi hashya muri iyo nzu.

Ati “ Ni ibintu birimo amayobera kuko yarahiye arakongoka n’akamatera yari aryamyeho kdi nta mwotsi wigeze ugera hanze ngo n’abaturanyi babe batabara cyane ko n’inzu itahiye.”

Yakomeje avuga ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane uwaba abiri inyuma, ariko ababyeyi be bombi ndetse n’abandi baturanyi bari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Muko mu rwego rwo gushakishwamo amakuru cyane ko abaturanyi bemeza ko nyakwigendera yaba yaratwitswe.

Yahiye arakongoka kuburyo n’umurambo we utabonetse
Twitter
WhatsApp
FbMessenger