Musanze: Umusore yakubiswe ifuni mu mutwe na se umubyara
Umusaza yakubise umuhungu we ifuni mu mutwe abaturanyi bavuga ko uyu mubyeyi yabikoze yitabara bitewe n’uko umwana we yashakaga kumwica amusaba kumuha ikibanza.
Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Birira mu Murenge wa Kimonyi ho muri Musanze; umusore witwa Janvier uri mu kigero k’imyaka 28 yakubiswe ifuni mu mutwe na se umubyara, ajyanwa kwa muganga ari intere.
Bamwe mu baturanyi ba Joseph ari we se wa Janvier yavuze ko uyu musore yatashye yasinze ashaka gukubita umwe mu baturanyi be ariko yiruka amuhunga.
Bavuga ko akigera mu rugo yabanje guhungabanya ibintu ngo aho yakinguye urugi akoresheje umugeri ari na bwo yatangiye gushyamirana na se kugeza aho barwanye.
Janvier ngo yagerageje gukubita se, dore ko ngo afite imyitwarire idasanzwe.
Se mu rwego rwo kwitabara nibwo ngo yamukubise ifuni yo mu mutwe, kuko ngo bitewe n’uko uyu musore yari ameze yashoboraga no kumwica.
Umuyobozi w’Umudugudu na we avuga ko uyu mubyeyi wafashwe n’abari baje gutabara agashyikirizwa urwego rw’Umurenge, ngo na we yari yakomeretse.
Umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Kimonyi, Nteziryayo Epimaque yatangaje ko amakuru yamenye ku ntandaro y’amakimbirane ari uko Janvier yahawe ikibaza na se akakigurisha, ubu akaba yari agarutse amwaka ikindi.
Yagize ati “Nibyo hari umubyeyi wakubise umwana we ifuni mu mutwe, hanyuma amakuru nakuruye ni uko uyu musore yahawe ikibanza, hanyuma akakigurisha, amafaranga akayapfusha ubusa. Kuri ubu rero ngo yari aje kwaka se ikindi kibanza ari na yo ntandaro y’amakimbirane.”
Umuyobozi avuga ko Janvier wakubiswe ifuni yagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Kimonyi, ni mu gihe Joseph ari se wamukubise ifuni yashyikirijwe Police.