Amakuru

Musanze: Umusaza yasanzwe aryamye ku kabaraza yapfuye

Mu karere ka Musanze Umurenge wa Cyuve Akagali ka Rwebeya mu Mudugudu wa Mubuga, haravugwa inkuru y’umusaza wasanzwe yitabye Imana mu gitondo arayamye aho yari asanzwe acunga umutekano.

Inkuru y’urupfu rw’uyu musaza wari usanzwe akora akazi ko gucungira umtekano abantu bafite amaduka mu gace kazwi nka Yaunde mu Karere ka Musanze, yamenyekanye uyu munsi tariki ya 25 Nyakanga 2021 mu masaha ya mu gitondo.

Nkuko amakuru dukesha igihe abivuga, uyu musaza witwa Bihizi Ngirente abaturage bamusanze aryamye yashizemo umwuka aho yararaga ari gucunga umutekano, barangije bahita bahamagara ubuyobozi buza kureba ibyabaye kuri uwo musaza busanga yamaze kwitaba Imana.

Bisengimana Janvier Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, yatangaje ko amakuru y’urupfu rw’uyu musaza bayamenye bayabwiwe n’abaturage bamusanze aryamye aho yarindaga umutekano.

Yagize ati “Amakuru y’urupfu rwe twayamenye duhamagawe n’abaturage bamusanze aryamye yapfuye duhita tujya kureba, twamugezeho dusanga yapfuye koko gusa nta gikomere na kimwe yari afite ku buryo wenda wavugango yaba yishe oya. Turatekereza ko yaba yishwe n’uburwayi kuko yari asanzwe afite izindi ndwara”.

Uyu musaza yari asanzwe akora imirimo y’ubuzamu kuri Boutique iri mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze ari naho bamusanze inyuma yayo ariho yapfiriye, gusa yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kimonyi.

Umurambo w’uyu musaza ukaba wahise ujyanwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma harebwe icyaba cyatumye yitaba Imana.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger