AmakuruUburezi

Musanze: Umunyeshuri w’imyaka 57 yasoje icyiciro cya mbere cya kaminuza muri MIPC

Hakizimana Vincent de Paul w’imyaka 57 y’amavuko, yasoje icyiciro cya mbere cya kaminuza mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Muhabura Integrated Polytechnic College riherereye mu karere ka Musanze.

Hakizimana usanzwe atuye muri aka karere mu murenge wa Muhoza, yasoje mu ishami ry’ubwubatsi (Civil Engeneering), agaragaza ko bigiye kurushaho kumufasha kurushaho kunoza akazi ke k’ubwubatsi yakoraga kuko yahungukiye ubumenyi bugezweho bwiyongera kubwo yari asanganywe.

Ati:”Njya gutekereza kongera amashuri nari narize amashuri nderabarezi y’inyuga,mbanza kujya kwiga i Butare bambwira ko nta mwanya uhari,banyonhereza i Musanze muri IPRC naho ntibyakunda nza kubireka, Haza kubaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bituma ibyo kwiga mbihagarika njya mu mwuga wo kwigisha igihe gito nyuma nza kujya mu bwubatsi”.

Yakomeje ati:”Narikoreraga mfite Kampani,Haza kuza ibintu by’ikoramabuhanga kuko twe twakoraga ibishushanyo tukabikoresha intoki,umuntu yaba aje gushaka ibyangombwa cyo kubaka tukamuha igishushanyo gikoreshejwe intoki,babijyana ku karere ngo babahe icyangombwa cyo kubaka, bakabasaba ibikoresheje ikoranabuhanga, Niko nafashe gahunda yo kuza kwiga hano muri MIPC mu ishami rya Civil Engeneering(Construction Technology)”.

Avuga ko kuba yarize ari mu kuru nta pfunywe byamuteye Kandi ko biri mu byongerereye abana be imbaraga zo gukunda ishuri.

Ati:”Kuza kwiga numvaga ari ngombwa kuko kwiga ntibijya birangira Kandi burya umuntu muzima ahora akeneye kumenya ibintu bitandukanye murabizi ko ntawe umenyaa byose.Icya mbere Kandi nuko iyi mirimo nakoraga ubu nzajya nyikorera mu buryo bugezweho nka Software,Archicade, Auto-Cade n’izindi…”

Yakomeje ati:” Kuba narize ndi mu kuru hari isomo byahaye abana banjye kuko ntibazigera barambirwa ishuri, akenshi babonaga mfashe amakayi ngasubiramo, ngakora etude nabo bakabona ko gusubira mu byo bize aribyo bituma umuntu atsinda amasomo, aho gufata umwanya ngo mbasobanurire byinshi byo kwiga, babimboneragaho kuko narigaga nabo bakamfatiraho urugero.”

Uyu Hakizimana yavuze ko uretse kuba arangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza muri MIPC, bitavuze ko kwiga birangiye ahubwo ko azakomeza gukusanya ubundi bumenyi hirya no hino nubwo yemeza ko atazakomeza ikindi cyiciro kizwi nka Masters kubera imyaka”.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Mourice yashimiye ubuyobozi bw’iri shuri budahwema gutanga uburere bwiza ku banyeshuri ndetse no kurerera u Rwanda, asaba abarangije guharanira kuzabyaza umusaruro ibyo bize ndetse bakazaakomeza no kongera amashuri kuko kwiga bitarangira.

Ati:”Turashimira iri shuri cyane kuko ubumenyi ritanga buza busubiza ibibazo dufite urebye na program batanga, Construction (k’ubwubatsi), Electricity(Amashanyarazi),ICT(Ikoranabuhanga muri rusange ndetse n’ubukerarugendo (Tourism) nka kimwe mu bintu bikomeye muri iyi ntara yacu”.
“Abarangije uyu munsi turabasaba ko baza tugafatanya muri uru rugendo rw’iterambere cyane cyane ubumenyi bushya bungukiye ahangaha ndetse bakanabukoresha bakemura ibibazo bitandukanye bigaragara muri sosiyete cyane cyane icy’ingengabitekerezo ya Jenoside,umwanda, imirire mibi, guta ishuri ,ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko”.

Umuyobozi w’iri shuri Bishop Ahimana Augustin yavuze ko igikorwa cya Graduation ya 6 y’abasoje muri MIPC yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2024, ubwacyo ari uguha agaciro imyaka yose bamaze baryigamo.

Yifashishije umurongo wo.muri Bibiliya Imigani 15:15 Ati:”Uwicishabugufi akubaha Uwiteka,uwo ingororano ye ni ubukire ni icyubahiro ni ubugingo,iryo ni ishoramari ibintu byose ni ishoramari, igihe bamaze hano ni ishoramari ubutumwa tubagenera ni uguha agaciro ishoramari ry’igihe bamaze hano,ubumenyi bakuye ahangaha, impuguro n’impanuro bakuye ahangaha babibyaze umusaruro ntibabipfushe ubusa Kandi bamenye ko igihugu kibatezeho byinshi.”

“Kwiga ni uguhozaho,ntibazibwire ko ubu basoje urugendo ahubwo bararutangiye ,bakomeze bige,bihugure,bashakashake ubumenyi babukurikirana kugira ngo babushikire niko Bibiliya ibivuga ni bigire kubababanjirije Kandi baharanire kubyaza umumaro ubumenyi bahawe”.

Muri iyi Graduation ya 6 ikozwe muri iri shuri, abanyeshuri 152 nibo basoje amasomo yabo nabo bagaragaza ko basohokanye umuhigo wo gutanga umusanzu ufatika muri sosiyete no ku gihugu bifashishije imbumbe y’ubumenyi bahawe mu mashami atandukanye.

Andi mafoto

Twitter
WhatsApp
FbMessenger