AmakuruPolitiki

MUSANZE: Umugabo yakatiwe n’urukiko imyaka 2 y’igifungo, avamo afunzwe imyaka 22.

Umuturage witwa NIZEYIMANA Damascène mwene Sebatware na NyirareberoVérédiana ukomoka mu mudugudu wa Kadahenda; Akagari ka Birira; Umurenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze, yarezwe icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 5 witwa UMUTONI, aza kugirwa umwere n’Urukiko ariko ntiyarekurwa na Gereza. Yahuye n’uruva gusenya!


NIZEYIMANA Damascène ubu arasaba kurenganurwa ngo ahabwe ubutabera yimwe mu gihe cy’imyaka isaga makumyabiri n’ibiri (22 ans) kuko Urukiko rwamugize umwere mu rubanza nshinjabyaha N°H/069/R.MP 33525/S5/NJB.Ni akarengane bigaragara ko yakorewe n’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS_ Rwanda Correction Service), ishami rya Musanze kuko uyu NIZEYIMANA Damascène yafunzwe ku wa 28/06/2002 afite imyaka 18, afungurwa ku wa 20/08/2024 afite imyaka 40, aho basigaye bamwita “Célibasaza” bisobanuye “Umuseribateri w’umusaza”.

Icyemezo cy’urangije uburoko

Wakwibaza ngo byagenze bite kugira ngo uyu munyarwanda afungwe imyaka ingana gutya, mu gihugu kigendera ku mategeko!?

Nk’uko umunyamakuru wa karibumedia.rw yabikurikiranye akanabisesengura yasanze uyu NIZEYIMANA Damascène yararenganijwe n’ubuyobozi bw’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora nk’uko bigaragara mu mikirize y’urubanza karibumedia.rw ifitiye kopi rwo ku wa 01/04/2005 rwaciwe n’umucamanza witwa MUTABAZI Harrison afatanije n’umwanditsi w’urukiko NDAHIMANA Anastase, mu bika byarwo bigira biti: “Rumaze kubona urwandiko N°H/060/RMP/33525/S5/NJB, Porokireri wa Repubulika yandikiye Perezida w’urukiko rw’Intara ya Ruhengeri amusaba ko yashyiraho umunsi w’iburanisha dosiye N°H/060/R.MP 33525/S5/NJB;

Ikirego cy’Ubushinjacyaha. 

Rumaze kubona ko icyo kirego cyanditswe mu gitabo cy’ibirego kuri RP/min/0007/04/T.P/Ruh;

Rumaze kubona itegeko rya Perezida ryo kuwa 17/01/2005 rishyiraho umunsi w’iburanisha kuwa 21/01/2005;
Rumaze kubona ababuranyi bombi barahamagawe mu buryo bwemewe n’amategeko;

Rumaze kubona uwo munsi ugeze ababuranyi bombi bakitaba, ubushinjacyaha buhagarariwe na Aline Batsinda naho Nizeyimana Damascène yunganirwa na Me Masumbuko Moussa;

Rushingiye ku itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04/06/2003 cyane cyane mu ngingo yaryo 18; 19; 20; 21; 141n’iya 150 al.1;

Rushingiye ku itegeko ngenga N°07/2004 ryo kuwa 25/04/2004 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’inkiko cyane cyane mu ngingo za 72; 74; 117 agace kayo ka 7, 167; 168 igika cya 7;

Rushingiye ku itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo yaryo ya 119; 142; 143; 144;145, igika cya mbere, 150 igika cya mbere na 153 n’iya 184;

Rwemeye kwakira ikirego rwashyikirijwe n’ubushinjacyaha kubera ko cyaje mu buryo bwemewe n’amategeko, rugisuzumye rusanze kidafite ishingiro;

Rukijije ko NIZEYIMANADamascène atsinze;

Rutegetse ko NIZEYIMANA Damascène afungurwa.

Rwibukije ko iminsi yo kujurira ari mirongo itatu (30).

Rukijijwe rutyo kandi rusomewe mu ruhame rwa benshi none ku wa 01/04/2005 n’urukiko rw’Intara ya Ruhengeri n’umucamanza waruburanishije.”

Juge: Mutabazi Harrison(Sé)

Greffier: Ndahimana Anastase(Sé)

Icyemezo cy’Urukiko cyo ku wa 01/04/2005, cyagize NIZEYIMANA Damascène umwere.

Aganira na karibumedia.rw, NIZEYIMANA Damascène yavuze ko yafuzwe binyuranije n’amategeko kandi urukiko rwaramugize umwere ndetse ko iyo myaka yose yahoraga asaba ubuyobozi bwa Gereza/ Igorora ko bwamurekura agataha kubera ko ngo yari yarangije igifungo cy’imyaka ibiri yakatiwe ku kindi cyaha, bukajya bwanga kumurekura.

Yagize ati: “Nafunzwe ku wa 28/06/2002, nshinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu ariko mburanye ndatsinda, urukiko rundekura mu rubanza rwasomwe kuwa 01/04/2005 kandi koko ndafungurwa, njya iwacu mu murenge wa Kimonyi noneho bigeze 2007 mpura n’isanganya banshinja ikindi cyaha cy’urukozasoni, nkatirwa imyaka 2 y’igifungo, ndayikora, ndayirangiza ariko ngeze igihe cyo gutaha 2009, Gereza yanga kundekura ngo hari indi myaka 20 ngomba gukora, bikanyobera. Nakomeje kujya mbaza ariko nkabura kivugira birangira nkoze imyaka ntigeze nkatirwa.

Ndasaba inzego zibishinzwe ko nasubizwa uburenganzira bwanjye nambuwe n’urwego rushinzwe igorora, ishami rya Musanze ndetse nkaba nahabwa n’indishyi z’akababaro”.

Mu bucukumbuzi karibumedia.rw yakoze, yabashije no kugwa kuri raporo yakozwe n’umuhuzabikorwa w’urwego rwunganira ubutabera mu karere ka Musanze (MAJ- Maison d’Accès à la Justice), Madame Giraneza Justine avuga ko yinjiye muri aka karengane ka Nizeyimana Damascène agasanga ngo bitumvikana uburyo yakomeza gufungwa kandi yararekuwe n’urukiko, maze muri raporo ye yo kuwa 02/03/2015 karibumedia.rw ifitiye kopi aho yasabaga Gereza ya Musanze mu gika cyayo cya nyuma ko yakwandikira urukiko rukagaragaza icarubanza (Copie de Jugement) ryabayeho.

Raporo ya MAJ yo ku wa 02/05/2015, isaba Gereza kwandikira Urukiko.

Igira iti: “Bayobozi ba Gereza ya Musanze mwakwandikira urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuko arirwo yaburaniyemo, mugasaba uko urubanza rwaciwe (Copie de Jugement), byose bigakorwa mu nyandiko, hakagaragara ukuri kuri iki kibazo cya Nizeyimana Damascène”.

Ubwo karibumedia.rw yakoraga iyi nkuru, uyu Nizeyimana Damascène yari amaze igihe kingana n’iminsi 28 afunguwe n’igororero rya Musanze kandi ngo agizwe umwere kuko yafunguwe kuwa 20/08/2024 nk’uko bigaragara ku cyemezo karibumwdia.rw ifitiye kopi yahawe n’igororero rya Musanze cyo kuwa 20/08/2024 cyashyizweho umukono n’ikirango cya Leta na S/SUPT Francine Abakurikirimana.

Haribazwa niba Igororero (Gereza) ifite uburenganzira bwo kugira umuntu umwere cyangwa gufunga umuntu urukiko rwafunguye kandi uru rwego bizwi ko rwo rushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko (Exécution).

Ese uru rwego rufite ubwo bubasha cyangwa rwaribeshye?

Bizwi neza ko:
1° Mu miyoborere myiza, ibyemezo umuyobozi afashe cyangwa urwego runaka rufashe bikorerwa inyandiko buri gihe, bityo nyiri ugukorerwa igikorwa akabona inyandiko igaragaza ko cya gikorwa cyakozwe n’ubuyobozi koko;

2° Icyo gihe n’urwego cyakorewemo narwo rusigarana kopi ndetse n’urwego rukuriye urwakoze igikorwa rugahabwa kopi;

3° Ayo makopi aberaho kigaragaza amateka ko icyo gikorwa cyakozwe n’ubuyobozi bwariho icyo gihe. Igihe rero bibaye ngombwa gukemura impaka , ntabwo bahamagaza uwigeze kuyobora ahubwo bisobanurwa n’inyandiko yasize yanditse mu gihe igikorwa cyakorwaga. Izo yakwandika nyuma ntabwo zakwemerwa kuko hari ubwo yahindura ibyemejwe mbere bitewe n’impamvu zitandukanye;

4° Iyo ibyo uwo muyobozi yakoze bibonetsemo amakosa bibazwa uwamusimbuye, uwamusimbuye yaba atabyumva akitabaza inzego nkuru zivugirwa na Minisiteti y’ubutabera.Iyo bibaye ngombwa ko hagira umuturage urega ko icyemezo yafashe cyamurenganije, haburana Leta kereka iyo MINIJUST isanze ko ibiregerwa umuyobozi yarabikoze ku nyungu ze bwite;

5° Ikibazo kigarura uwahoze ayobora ni icyo yakoze ku giti cye nko kwambura abantu ku bintu nyungu ze bwite. Ibyo yafashe bigakoreshwa mu rwego yayoboraga byishyurwa na Leta keretse iyo bigaragara ko atabigejeje mu rwego yayonoraga.

6° Bityo, uburyo rero bwizerwa bwonyine mu miyoborere myiza no mu bucamanza ni inyandiko zakozwe mu gihe igikorwa cyakorwaga. Izo zo ntawe ubona uko azihindura. Ni nabyo bitanga icyizere no ku mpande zombi.

Karibumedia.rw izakomeza kubakurikiranira iby’aka karengane Nizeyimana Damascène yahuye nako niba azahabwa ubutabera cyangwa ntabwo azahabwa.

Yanditswe na Setora Janvier src: Karibumedia

Twitter
WhatsApp
FbMessenger