Musanze: Uko byifashe nyuma y’ingamba nshya zafashwe zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus(Amafoto)
Kuri iki cyumweru tarikoi ya 22 Werurwe 2020 Teradignews yageze mu Karere ka Musanze gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu rwego rwo kureba uko abaturage bari kubahiriza ingamba zafashwe zo kurwanya icyorezo cya coronavirus kimaze kugera ku isi hose.
Nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe ko umujyi wa Musanze ari umwe mu mujyi itandukanye igize u Rwanda igendwa n’abatari bake ndetse hakaba hakorerwa n’ibikorwa by’ubucuruzi mu ngeri zose, kuri uyu munsi byahinduye isura aho urujya n’uruza rw’abantu rwagabanutse ku rwego rwo hejuru.
Nk’uko byatangajwe ,mu itangazo ryaraye rishyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuwa 21 Werurwe 2020, ryagaragazaga ingamba nshya abantu bagomba kubahiriza, zirimo kuguma mu ngo zabo, gufunga utubare, kureka gukora ingendo zitihutirwa,kwishyura hakoreshejwe ikoranabuganga,ibinyabiziga kureka gukora n’izindi… muri ako karere biragaragara ko byumvikanye.
Kugeza ubu gare rusange y’Akarere ka Musanze irafunze aho nta binyabiziga bitwara abagenzi birigukora, ndetse ingendo ziva mu Karere kamwe zerekeza mu kandi zahagaritswe ku bufatanye bw’ubuyobozi na polisi y’u Rwanda.
Isoko rinini ry’Akarere ka Musanze ricururizwamo ibyambarwa riri mu nyubako izwi nka Goico Plazza naryo ubu ryabaye rifunzwe uretse izindi services za bank ziritangirwamo zirigukora zifasha abantu kubona amafaranga yo kwifashisha.
Imihanda itandukanye yo muri ako karere ni umwirare, nta bantu bagendagenda uretse abagiye gushaka services zihutirwa.
Itangazo ryaraye rishyizwe ahagaragara rikubiyemo ingamba nshya.