Musanze: Rurageretse hagati ya Habarurema Evariste n’umugore we Uwimbabazi Chantal
Umugabo witwa Habarurema Evariste n’umugore we Uwimbabazi Chantal batuye mu mudugudu wa Kadahenda, akagari ka Cyogo mu murenge wa Muko, bageze mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, aho bari kuburana ubutane kubera umugabo yazanye undi mugore witwa Uwimana Rehema bafitanye abana babiri.
Uyu muryango ufitanye abana 3 bakuru, washakanye mu buryo bwemewe n’amategeko dore ko basezeranye kuwa 23/06/2006, watangiye kuburanira mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza, aho baburanaga ubutane no kugabana imitungo ndetse n’abana bakarengerwa n’amategeko bagira uburenganzira kuri iyo mitungo.
Mu miburanire yabo muri uru rukiko rw’ibanze rwa Muhoza, Habarurema Evariste yaje gutsindwa, bityo ajuririra icyo cyemezo cy’urukiko mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, ari narwo rwatangiye inzira y’iburanisha nk’uko kuwa 21/11/2023, Teradignews.rw yakurikiranye inama ntegurarubanza, aho Habarurema Evariste , yahakanaga imwe mu mitungo yashakanye na Uwimbabazi Chantal kandi hari bimwe mu bimenyetso Uwimbabazi Chantal yatangaga birimo amasezerano y’ ubugure kabone n’ubwo umugabo abigarama kubera ko batigeze bahindurizwa n’abo baguze nabo kandi nabo bahakana ko batigeze babagurisha.
Aha ni naho rwagiganiraga kuko Uwimbabazi Chantal yagaragarizaga urukiko impapuro bagiye baguriraho buri kimwe cyose ariko ababagurishije bakabihakana kandi nabo barasinye ndetse n’abatangabuhamya, bemeza ko baguze ku mugaragaro nubwo babihakana.
Avugana na Teradignews.rw, Uwimbabazi Chantal yagize ati ” Nashakanye na Habarurema Evariste mu 2003 ariko dusezerana imbere y’amategeko kuwa 23/06/2006. Hagati aho rero twagiye tugura imirima n’amashyamba ndetse twubaka inzu zitandukanye, gusa nuko hari benshi batari bakaduhindurije ibya ngombwa ariko abanyembibi bacu barabizi n’abandi baturage nuko abo twaguze yabahinduye ibikoresho ngo bazahakane ko kutaguze kandi twaraguze ku mugaragaro. Nasaba urukiko ko rwazigerera ku biburanwa rukabona aho ukuri kuri!! Bariya bajya gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rukiko nabo bakabazwa ndetse byagaragara ko babeshya urukiko, bakabihanirwa kuko hari icyo amategeko ateganyiriza ababeshya urukiko.”
Umugabo we Habarurema Evariste we yagize ati ” Ibyo kugura isambu na Kankindi, Nigize Frodouard na Ntabareshya Adrien ntabyo nzi kuko ntigeze ngura nabo. Ese ubundi ibyo ni wowe ushinzwe kubimbaza? Ariko unshinja ko naguze nabo azazane amasezerano twagiranye. Ubwo se ugiye kugura cyangwa kwatisha avuza ingoma? Ubu imirima yanjye yose se ndayihinga? Abayihinga se barayiguze ko kuva umugore yagenda ihingwa n’abandi? Uhinga umurima wese ntabwo aba ari uwe ndetse n’umuntu wese uba mu nzu suko aba ari iye. Ku by’inzu yo mu Kadahenda, wagiye ukabaza Adrien nakiguze (ikibanza) nawe.Reka nikorere akazi niba uri umunyamakuru, shaka amakuru yawe.”
Mu gushaka kumenya ukuri n’ibinyoma byihishe muri uru rubanza, Umunyamakuru wa Isonganews.com yageze aho ibyo biburanwa byose biri maze ku bufatanye n’abaturage bahaturiye bagenda bagaragaza aho Habarurema n’umugore we Uwimbabazi Chantal baguze nk’abantu bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko. Urugero batanze ni urw’ inzu bubatse mu mudugudu wa Kadahenda akagari ka Cyogo mu murenge wa Muko ariko Habarurema Evariste akaba ayihakana ko atari iyabo kandi yubatswe mu kibanza gifite UPI 4/03/09/02/1598 , Teradignews.rw ifitiye kopi kikaba kibaruyeho Habarurema Evariste n’umugore we Uwimbabazi Chantal.
Ahandi ahakana ni isambu yaguze na Nigize Froduard kandi abanyembibi n’abandi bahaturiye, bemeza ko haguzwe na Habarurema Evariste n’umugore we Chantal.
Uwitwa Hakizimana Schadrack yagize ati ” Igura n’igurisha hagati ya Nigize Frodouard na Habarurema mbiziho rwose nuko ikintu kigwiriye ino aha mu cyaro ari ukutavugisha ukuri kuko uyu Chantal [Umugore wa Habarugira] ,mu myaka ibiri ishize, yaje kumbungira angurisha ishyamba, ndarigura ndaritsinsura, ntwika amakara. Ubwo se iyo riba ari irya Frodouard Nigize ntaba yarahamagaye ubuyobozi bukabimbaza? ”
Regero Emmanuel we yagize ati ” Bariya [Habarurema Evariste na Uwimbabazi Chantal] ni abuzukuru banjye. Umuntu ntiyagera mu rugo ngo abyariremo gatatu atagira aho ahinga.
Uwo mukobwa Chantal Uwimbabazi muzi mu myaka isaga 15 abana na Habarurema nk’umugabo n’umugore , niba rero barashwanye, ntabwo byaba ngombwa ngo ahagarare avuge ko nta bintu bacanye[ bahahanye]. Hari aho nanjye nabagurishije hadikanije n’aho Kankindi Kanzayire Bonifrida yabagurishije nubwo abihakana kubera uburyo babigenje. None se arabihakana ashingiye kuki? Arabeshya!! Nanjye sindabahinduriza ariko nuko batabinsabye kuko babinsabye nahita mbikora ariko nka Kankindi ubihakana ni ukutavugisha ukuri kandi ukiza abavandimwe ararama. Kuriya guhakana ni ya nda nini ariko njyewe sinahakana ibyo nariye.”
Ni mu gihe uwitwa Ñzabarantuma JMV yagize ati ” Isambu y’igitari yaguze na Ntabareshya niyo nzi kuko twadikanije ariko nubwo Ntabareshya na Habarurema babihakana, bafite ubundi buryo babikozemo , bishoboke ko kuba atarabahindurije noneho uwo baguze akaba yaramugezeho kugira ngo asibanganye ibimenyetso byatuma agabana n’umugore we. Icyo mbona nuko bakumvikana, imitungo yabo ikabarurwa noneho bakayigabana nk’uko amategeko abiteganya , bakayireramo abana babo kuko ntabwo ari bo ba mbere batandukanye bakagabana.”
Amategeko ateganya iki mu gutanga ubuhamya mu butabera?
Ingingo ya 255 y’itegeko n° 30/2018 ryo kuwa 30/11/2018 igira iti ” Umuntu wese utanga abigambiriye, ubuhamya bw’ibinyoma mu nzego z’ubutabera, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 frw) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 frw).”
Ingingo ya 256 yo ikagira iti ” Umuntu wese utangaza ibitekerezo agamije kuyobya abatangabuhamya cyangwa icyemezo cy’ umucamanza mbere yuko urubanza rucibwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri Miliyoni imwe(1) kugeza kuri Miliyoni ebyiri (2).”
Mu byo Teradignews.rw yabonye, nuko muri uru rubanza harimo byinshi bigomba gusobanuka neza ndetse n’urujijo rurimo rukavamo ariko byarushaho kuba byiza urukiko rugeze aho ibiburanwa biherereye kugira ngo rutange ubutabera bwuzuye rushingiye ku batangbuhamya bahaturiye , nk’uko ikinyamakuru kitabashije gushyira imvugo zabo muri iyi nkuru barimo: Kanyarubanza Célestin, Hakizimana Jean de Dieu, Hategekimana Jean de Dieu , Ntamuheza Innocent , Nshimiyimana Alphonse n’abandi.
Yanditswe na SETORA Janvier