Musanze: RIB yataye muri yombi abagabo babiri bafatanwe ihembe ry’inzovu
Abagabo babiribbonmu Karere ka Musanze batawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, barimo uw’imyaka 32 n’ufite 65 bakurikiranweho icyaha cyo guhiga, kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa yo mu bwoko bukomye aho bafatanywe ihembe rimwe ry’inzovu bari kurishakira umuguzi.
Abo bagabo uko ari babiri bafashwe ku wa 20 Nzeri 2021, bafite ihembe ry’inzovu rikaba ry’ibiro bibiri bigura 600 000 frw.
Umwe muri bo si ubwa mbere ahubwo ni isubiracyaha kuko yavuze ko yafunguwe mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, amaze imyaka ibiri n’ igice muri Gereza kandi icyo gihe yari afungiye ibi bikorwa byo gucuruza amahembe n’impu by’inyamaswa.
Bafatiwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Busogo mu Kagari ka Gisesero.
Kugeza Ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busogo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo guhiga, kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye. Uwagihamijwe n’inkiko ahanishwa ingingo ya 58 y’ itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije.
Riteganya ko uwagikoze akabihamywa n’inkiko ahabwa Igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 5,000,000 FRW ariko atarenze 7,000,000 FRW.
Ibi ariko iyo bibaye isubiracyaha gihanwa ingingo ya 52 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho umuntu wese ugaragaweho isubiracyaha ahanishwa igihano ntarengwa cyateganyijwe n’itegeko kandi icyo gihano gishobora kongerwa kugeza ku nshuro ebyiri zacyo.
RIB yibukije Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha cyo guhiga cyangwa gucuruza ibitemewe n’amategeko, inibutsa kandi abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko dore ko hari abakunze ku byishoramo batazi ko bigize icyaha.