Musanze, Burera na Gicumbi : RIB yamaze guta muri yombi abayobozi 10
Muturere twa Musanze, Burera na Gicumbi duherereye mu ntara y’Amajyaruguru, abayobozi 10 barimo bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abashinzwe uburezi mu Mirenge, bamwe mu bayobora Ibigo by’amashuri na ba rwiyemezamirimo batawe muri yombi, aho bakekwaho ibyaha byo kunyereza ibikoresho byari bigenewe kubaka ibyumba by’amashuri.
Mu Karere ka Musanze hari uwitwa Hanyurwabake Théoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, hamwe na Nduwayezu Joyeux ushinzwe uburezi mu muri uwo Murenge, kimwe na Munyakabaya Njugu, umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Rugarika, Habyarimana Innocent uyobora ishuri ribanza rya Gataraga ndetse na ba rwiyemezamirimo barimo uwitwa Nzabonimpa François Xaxier na Karamaga Thomas bose batawe muri yombi.
Mu Karere ka Gicumbi hari Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri ya Gaseke witwa Harerimana Théogene hamwe na Butera Emmanuel Ushinzwe uburezi mu Murenge wa Mutete. Ni mu gihe mu Karere ka Burera ho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru, Kagaba Jean Baptiste kimwe na Zirimwabagabo Dieudonné ushinzwe Uburezi muri uwo Murenge na we ari mu maboko ya RIB.
Aba bayobozi bose bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ruswa, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, ndetse no kunyereza umutungo; aho ngo bishyuraga abakozi ba baringa, ndetse no kunyereza ibikoresho by’ubwubatsi byari byagenewe kubaka ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Kirambo riherereye mu Murenge wa Cyeru mu Karere ka Burera, Urwunge rw’Amashuri ya Nyakinama ya I mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze n’Ishuri ribanza ya Gataraga mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko bafungiye kuri sitasiyo za RIB ziherereye muri utwo turere.
Yagize ati: “Abo bayobozi koko bari mu maboko ya RIB sitasiyo ya Rusarabuye, Muhoza, Busogo, ndetse na sitasiyo ya RIB ya Byumba. Dosiye zabo zikaba ziri gukorwaho ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha”.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko RIB itazihanganira abikubira ibitabagenewe.
Umuvugizi wa RIB yaboneyeho gutangaza ko abarya ruswa n’abanyereza umutungo wagenewe ibikorwa rusange bahagurukiwe kugeza igihe bazabicikaho.
Yagize ati: “Leta irashyira imbaraga mu kubaka ibikorwa rusange, nko kongera ibyumba by’amashuri, kugira ngo harwanywe ikibazo cy’ubucucike mu bana b’abanyeshuri. Ntabwo bikwiye ko hari umuntu ugomba kubangamira gahunda nk’iyo nziza, ya Leta kandi ifitiye inyungu abantu. Ubutumwa RIB itanga ni uko abantu bashinzwe gucunga umutungo wa rubanda, bakwiye gukurikiza amategeko, bakirinda kuwukoresha icyo utagenewe, ntibawikenuze cyangwa ngo bawukoreshe mu zindi nyungu zabo bwite. RIB ntizigera ibihanganira”.
Yongeyeho ati: “Nta na rimwe tuzigera twemera ko amafaranga Leta ishyira mu bikorwa by’inyungu rusange, yiharirwa n’abantu bamwe cyangwa ngo hagire uyakoresha uko yishakiye. Tuburira abica amategeko nkana ko bizabatamaza”.
Dr Murangira Thierry yashimangiye ko muri iyi minsi, bahagurukiye abishoye mu bikorwa byo kunyereza ibikoresho by’ibyumba by’amashuri n’abariye ruswa kugira ngo babiryozwe. Bityo ko uwaba yaraguye mu mutego nk’uwo akabyishoramo, akwiye gutera intambwe akegera RIB, hakiri kare agatanga amakuru amazi atararenga inkombe.
Yaboneyeho gushimira abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kurwanya ibyaha byo kunyereza umutungo na ruswa, bagatunga agatoki aho bibera n’ababikora.
Ibyaha abo bayobozi bakurikiranyweho, baramutse babihamijwe n’Urukiko, bahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi, ariko kitarengeje imyaka 10, ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro hagati y’eshatu n’eshanu z’agaciro k’umutungo banyereje.