Musanze: Nta terambere ryagerwaho ridashingiye ku muco kuko niwo ngobyi ihetse iterambere
Abanyeshuri biga mu ishuri ry’ubumenyingiro rya INES-Rihengeri barasabwa gusigasira umuco nyarwanda, bawubakiraho mu gukora ubushakashatsi mu iterambere ry’igihugu kuko ngo burya nta terambere ryagerwaho ridashingiye ku muco kuko niwo ngobyi ihetse iterambere.
Ibi ni ibyagarutsweho n’umujyanama mu by’amategeko ( Legal Advisor of Governor ) mu ntara y’amajyaruguru, Malikidogo Jean Pierre mu gikorwa cy’iserukiramico nyafurika cyateguwe ku nshuro ya gatatu n’ishuri rikuru ry’ubimenyingiro rya INES-Ruhengeri mu rwego rwo guhuza abanyamahanga n’abanyarwanda ariko cyane cyane abanyamahanga bakiyumvamo ko bari iwabo.
Muri rusange, ishuri rikuru ry’ ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri ryakira abanyeshuri baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika no hanze yawo ariyo mpamvu buri mwaka hategurwa igikorwa cy’iserukiramico nyafurika, buri banyeshuri bagaragaza iby’iby’iwabo birimo gutegura amafunguro, imbyino n’indirimbo, imyambarire, imigirire , imigenzo n’imizirizo kugira ngo ibitaberanye n’aho bari babirekere mu muco wabo birinda kubakururira amakosa cyangwa ibyaha byaza biherekejwe n’ibihano.
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya INES- Ruhengeri, Padiri Dr.Jean Bosco Baribeshya yavuze impamvu nyamukuru yo gutegura ku nshuro ya gatatu igikorwa cy’iserukiramuco.
Yagize ati ” Igikorwa twateguye ku nshuro ya gatatu gihuza abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda natwe turimo kigamije kugira ngo cyane cyane abanyamahanga bumve ko bari iwabo kuko hano mu Rwanda twarabakiriye, bariga bakahamara igihe gihagije urebye imyaka itatu niyo mike. Bagomba kwisanga mu Rwanda kandi natwe tukagira icyo tubigiraho kuko bafite imico n’ uburyo bwo kubaho bitandukanye; ni umugisha rero kuri twese.”
Yakomeje avuga no kumvamutima zabo iyo baseruka.
Yagize ati” Iyo bahuye nk’uku bagaseruka, bamenya uko bahagaze, ibyiyumviro bafite, uburyo babona u Rwanda n’abanyarwanda byose niho bigaragarira. Bityo rero, iyo bamaze kwidagadura, bafata udufoto bakatwoherereza ab’iwabo bababwira uko bameze ndetse n’umubyeyi ubonye uburyo umwana we yisanzuye yumva ameze neza ko nta kibazo afite gikomeye noneho n’abandi bakaboneraho kuza.”
Padiri Dr. Baribeshya yashoje ashimira Leta y’u Rwanda yafunguye imipaka abanyafurika bakaza mu Rwanda badakenera za Viza (Visa) ari nacyo baheraho bumva ko bari iwabo.
Yagize ati ” Turashimira Leta y’u Rwanda ibyo yakoze byo gufungura imipaka, abanyafurika bakaza badakeneye za Visa ari nacyo baheraho gituma bumva ko bari iwabo, ko ntawe ubahagaritse, ntabyo bababajije bindi bibaca intege noneho iyo bageze mu Rwanda bakakirwa neza. Birumvikana tuba tubakeneye kuko ishuri nk’iri ryigenga riba rikeneye abanyeshuri kandi n’u Rwanda n’abanyarwanda dukeneye ayo madovize.”
Umujyanama mu by’amategeko wa Guverineri ( Legal Advisor of Governor ) mu ntara y’amajyaruguru Jean Pierre Malikidogo, aganira na Teradignews.rw, yashimye igikorwa cy’iserukiramico cyateguwe ku nshuro ya gatatu n’ishuri rikuru ry’ubimenyingiro rya INES-Ruhengeri mu rwego rwo guhuza abanyamahanga n’abanyarwanda kuko ngo ari ingirakamaro ku bana baturutse mu bihugu bitandukanye kuko n’imico iba otandukanye.
Yagize ati ” Ni byiza gutegura iri serukiramuco kuko muri iri shuri higa abana b’ibihugu bitandukanye bifite imico n’imigenzereze bitandukanye ariko si ikibazo ahubwo icya ngombwa nuko umuco wacu tuwusigasira ahubwo bariya baje badusanga tukabereka ko umuco wacu ari mwiza, bityo akaba ariwo bigana, bakazawutwara iwabo.Ikindi nuko iyo baje mu kigo bigishwa iby’ umuco kugira ngo batazatandukira bagakora ibitemewe mu gihugu bikabagusha mu byaha byabakururira ibihano.”
Malikidogo yakomeje asaba urubyiruko gukomera ku muco bagana mu iterambere kuko burya ngo nta terambere ryagerwaho ridashingiye ku muco.
Yagize ati ” Byanze bikunze nta terambere, nta muco kuko iterambere ntiryaboneka tudahereye ku muco; kuko murabona nka biriya bikorwa barimo gukora, hari ibyo batweretse bya gakondo bibafasha mu bushakashatsi kugira ngo tugere ku iterambere kuko hari ibya gakondo twahereyeho tugenda duhindura. Urumva ko habayeho uguhinduka kw’ibintu (Transformation) kugira ngo tugere ku byo tumaze kugeraho. Bityo rero, iterambere ntabwo rikuraho umuco ahubwo riza rishimangira umuco.”
Ubwo ryatangiraga kwakira abanyamahanga, ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri ryatangiranye abagera ku 100 none ubu mu myaka itatu ishize, rimaze kugira abanyeshuri 700 b’abanyamahanga bakomoka mu bihugu bya Afurika 16 ariko ikiza ku isonga mu kugira abanyeshuri benshi akaba ari Sudani y’amajyepfo ifitemo abagera kuri 290.
SETORA Janvier