AmakuruPolitiki

Musanze -Muko: Umuyobozi w’ishuri arashinjwa guhemukira abana ayoboye

Ejo kuwa mbere tariki ya 26 Kamena 2023, biteganyijwe ko abanyeshuri bazatangira gukora ibizamini bisoza igihembwe cya 3 cy’uyu mwaka, abanyeshuri benshi baba bakwepa imirimo yo mu rugo kugira ngo bafate amakayi basubire mu byo bize bizaborohere gutsinda.

Abarimu n’abarezi baba bashishikariza abana gusoma cyane kugira ngo bazatsinde neza, ibi bitandukanye n’ibyo umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kanza riherereye mu murenge wa Muko yakoze benshi bafata nko gusubiza inyuma urwego rw’imitsindire y’abana babo.

Ababyeyi babwiye Teradignews.rw ko bababajwe no kuba uyu muyobozi w’ikigo yarafashe umwanzuro wo kwirukana abana bataratanga amafaranga yo kurya akarenzaho no kubaka amakayi yabo Kandi kuwa mbere bitegura ibizamini bakabifata nko kubahemukira.

Umwe ati:” Kuba umwana yakoherezwa mu rugo kugira ngo ababyeyi bashakishe vuba amafaranga si ikibazo, ikibabaje cyane ni uko yabatse n’amakayi yabo ubu bakaba bicaye mu rugo nta n’uwabona uko asubira mu byo yigishijwe ngo Wenda azatsinde umwaka utaha yimukane amanota meza”.

” Yabirukanye ariko se ko yabatse amakayi Kandi tukaba tuzi ko ari nangombwa kuyishyura umwana uzayajyana kuwa mbere azakora ibizamini gute atabyigiye? yaduhimye Kandi yahemukiye cyane abana bacu kuko ubu dufite impungenge z’uko bazasibira bagatinda mu mashuri kuko igihembwe kimwe ukoze ibizamini nabi cyaguturamo”.

Undi mubyeyi nawe avuga ko yagerageje kwihamagarira uyu muyobozi akamwuka inabi ndetse akavuga ko kuba yabatse amakayi nta kosa ririmo ahubwo amakosa ari ay’ababyeyi batishyuye kare.

Ati’:” Nta n’umwe wanze kwishyurira umwana we kare kuko bituma yiga atuje ndetse ni n’ishema ku mubyeyi, muri iyi minsi amafaranga arikubura, ntiwasinzira ngo uheze uzi ko umwana ari kwiga Kandi akeneye kwishyurirwa turacyapfundikanya Kandi ni ngombwa ko tuyatanga, ikibabaje ni uko directeur namuhamagaye akambwira ko kuba yabatse amakayi nta kosa ririmo ahubwo ko byatewe n’ababyeyi batishyuye.
Bamwe mu bana birukanwe twabashije kuvugisha, bavuga ko uzatsinda ibizamini ari uwafatiye ku kibaho naho uwateganyaga gusubiramo bitazamworohera.

Bati:” Wa w’undi ufite amahirwe yo gufata mwarimu arikwigisha azatsinda nta kabuza, ariko uwari utegereje kubanza gukora Etude azatsindwa kuko atize”.

Umuyobozi w’iki kigo cya Kanza bwana Xavier Munyakabaya Majuguma twagerageje kumuvugisha kuri Terefone aradufata tuvuganaho gato dusuhuzanya tumwibwiye n’ikitugenza inshuro zose twamuhanagaye akavuga ko atari kutwumva.(Allo..allo….allo simbumva rwose tuti “Ntabwo urikutwumva? Ati’ “Yego rwose ntabwo ndikukumva….turakupa turongera tut:”Nanubu ntabwo uri kutwumva? Ati’:” Oya ntabwo ndikukumva…..bikomeza bityo!!!”

Ababyeyi bafite abana birukanwe bakimwa n’amakayi yabo, barifuza ko bayasubizwa kugira ngo n’uzayabona akayishyura, azasange umwana yariteguye neza ibizamini kuko kubaka amakayi ari nko kudindiza urwego rw’imitsindire yabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger