Musanze : Mu myaka 20 rimaze rishinzwe, ishuri ry’ubumenyingiro rya INES Ruhengeri, ribaye ubukombe
Ishuri ry’ubumenyingiro rya INES – Ruhengeri riherereye mu kagari ka Rwambogo, umurenge wa Musanze , mu myaka 20 rimaze rishinzwe ribaye ubukombe kuko ryirata byinshi rimaze kugeraho n’ibyo ryagejeje kubarigannye nk’uko byagarutsweho n’abayobozi batandukanye bitabiriye , kuri uyu kane, tariki y 07 Ukuboza 2023, ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 rimaze ritanga uburezi bwo ku rwego rwa Kaminuza kandi rikora ubushakashatsi butanga ibisubizo ku baturarwanda muri rusange no mu Karere ka Musanze riherereyemo by’umwihariko.
Mu ijambo ryikaze, umuyobozi w’ikirenga wa INES-Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi Katolika ya Ruhengeri, Harorimana Vincent, yavuze amavu n’amavuko bya INES-Ruhengeri, ibigwi byayo ndetse n’icyerekezo mu ntego imwe yo guteza uburezi imbere.
Yagize ati ” INES-Ruhengeri yafunguye imiryango bwa mbere ku wa 17 Ugushyingo 2003. Ibuye ry’ifatizo ryo kuyubaka ryashyizweho ku wa 30 Kamena 2003 rishyizweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, “Turashimira by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame waje hano Musanze gutangiza iyubakwa ry’iyi Kaminuza. Rwose, turamushimira byimazeyo.”
Musenyeri Vincent Harorimana, Umuyobozi w’Ikirenga wa INES-Ruhengeri, yakomeje ashimira cyane Ubwami bw’Abaholandi ku nkunga bwateye INES-Ruhengeri mu gutangira kwayo kugeza ubu binyuze muri Ambasade yabo iri i Kigali ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
Yagize ati ” Turashimira kandi abandi bafatanyabikorwa banyuranye bagize uruhare mu kubaka INES. abagize uruhare mu kubaka inyubako ziri muri INES, abateguye inyigisho zihatangirwa, abagize uruhare mu gutanga ubumenyi, abahize, abateye inkunga abahize n’abakihiga, abahakoze n’abandi ntarondoye mwumve ko tubashimiye tubikuye ku mutima.”
Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harorimana, yasoje avuga uburyo INES-Ruhengeri imaze kuba ubukombe aho yagize ati ”
INES-Ruhengeri imaze kuba ubukombe kuko ni Kaminuza mpuzamahanga kuko ubu ifite abanyeshuri basaga 5000 mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu barimo 507 baturutse mu bihugu 14 cyane cyane iby’Afurika mu gihe abagera hafi ku bihumbi 11,000 basoreje amasomo yabo muri iyi Kaminuza bagiye mu mirimo itandukanye ndetse bidatinze, INES- Ruhengeri izaba yohereza abakozi mu mahanga cyane cyane mu guteza imbere ibihugu by’ Afurika.”
Umushyitsi Mukuru muri ibi birori yari Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu washimiye INES -Ruhengeri umusanzu imaze gutanga mu myaka 20 imaze ishinzwe birimo iterambere ry’abaturage no kuzamura ireme ry’uburezi, bityo abizeza ubufatanye mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Yagize ati “Ndashimira abagize uruhare bose mu gushinga INES-Ruhengeri ndetse n’abafatanyabikorwa bayo kandi mukomeze gukora cyane mutanga uburezi bufite ireme , bityo rero na Minisiteri y’Uburezi ntizahwema gukomeza kubashyigikira mu guteza imbere uburezi bufite ireme.Tuzi neza umusanzu INES imaze gutanga mu gihugu, tuzakomeza kubashyigikira no gukorana mu guteza imbere uburezi no guharanira ko iterambere rigera mu zindi nzego, tugamije gutanga abahanga bashoboye ndetse batanga umusanzu n’ibisubizo ku bibazo bihari.”
Habumugisha Frank na Niyitanga Fortunée ni bamwe mu bize muri iri shuri, bavuganye n’Isonganews.com, bemeza ko ubumenyi bahakuye bwatumye baba intangarugero mu mirimo bakora.
Habumugisha Frank yagize ati ” Nize hano muri INES mpava mfite ubushobozi bwo kunganira abantu mu nkiko kandi uwo mwuga wanjye umaze kunteza imbere n’umuryango wanjye ndetse n’abangana ngo mbunganire bishimira uburyo mbafasha bakabona ubutabera kandi turishimira ko iri shuri rigenda ritera imbere kuko mbere tuhiga wasangaga inyubako zidahagije ariko ubu birahari bihagije ndetse n’abanyamahanga benshi bagenda barigana.”
Mugenzi we Niyitanga Fortunée yagize ati ” üKuba narize muri INES Ruhengeri byampaye amahirwe yo kuba nkora mu kigo cy’ubutaka nkaba ngenda ntera imbere kuko nk’ubu abana banjye biga neza kandi nkomeje kubaho mu buzima bwiza buzira umuze.”
Igitekerezo cyo kubaka iyi Kaminuza cyatangiye mu mwaka wa 2000 kizanwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Kizito Bahujimihigo aho yatangiye yitwa Kaminuza mpuzamahanga mu Rwanda ( Université Internationale au Rwanda-UNIR), aribwo kuwa 30 /06/2003, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame , yashyize ibuye ry’ifatizo ahubatswe iyi Kaminuza anandika mu gitabo cy’abashyitsi amagambo agira ati” Ndashima cyane iki gikorwa cyo gushyiraho Kaninuza bene iyi hano muri Ruhengeri . Tuzashyigikira iki gikorwa ku buryo bushoboka. Mukomeze mutere imbere.”
Isabukuru yo kwizihiza
imyaka 20, INES-Ruhengeri imaze ivutse yahuriranye n’ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu John Paul II waragijwe INES, ndetse n’umunsi wo kumurika imishinga y’abanyeshuri uzwi nka “Career Day” mu rurimi rw’Icyongereza; aho abanyeshuri bamurika imishinga igamije gukemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.
Yanditswe na SETORA Janvier