AmakuruPolitiki

Musanze: Mu kigo cya Rwanda Peace Academy hatangijwe amahugurwa yitezweho umusaruro ku mutekano w’Abasivili

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mata 2023, mu kigo cy’igihugu cy’Amahoro_Rwanda Peace Academy(RPA) riherereye i Nyakinama, hatangijwe amahugurwa yitezweho kongerera ubumenyi ingabo,police ndetse n’abasivili bwo kurinda umutekano w’abasivili.

Ni amasomo agiye gukurikiranwa n’abagera kuri 25 barimo abasirikare yiswe protection of Civilians (PoC),abapolisi ndetse n’abasivili, akaba agiye kumara icyumweru cyose abayitabiriye bahabwa aamasomo ku burinzi bw’umutekano w’abasivili.

Aya mahugurwa y’umuryango w’abibumbye (The united Nations Institute for Training and Research (UNITAR), yitabiriwe n’ibihugu bine aribyo Burundi, Kenya, Uganda ndetse n’u Rwanda rwayakiriye.

Bamwe mu bayitabiriye baturutse mu bihugu 4 bitandukanye byo muri Eastern Africa Standaby Force(EASF) bavuga ko bakurikije ubumenyi bari basanzwe bafite mu bijyanye no gucunga umutekano, amasomo bazahabwa azabongerera ubumenyi bwo kunoza neza imicungire y’umutekano w’abasivili akenshi banagirwaho ingaruka zikomeye n’intambara za hato na hato.

Capt.Anita Wema ukorera muri Air Force ni umwe mu biteze umusaruro ufatika muri aya masomo ya protection of Civilians

Capt.Anita Wema ukorera muri Air Force akaba ari umwe mu bagiye guhabwa aya masomo Yagize ati’:” Aya mahugurwa ikintu azadufasha, dusanzwe dukora ubu butumwa bwo kurinda abasivili ariko hari ubundi bumenyi tuziyongeraho kugira ngo turusheho kunoza uburyo tugomba kurindamo abasivili, niba hari naho tugomba kurushaho bakaduhugura uko twabikora kurushaho”.

“Twari dusanzwe turinda abasivili si ubwa mbere ariko habaho kurinda abasivili mu buryo butandukanye nkajye wa Air Force, uburyo nabikoraga nakoranaga n’abasirikare gusa,tukarinda abasivili ariko ari groupe nini y’abasirikare dukoreshehe kajugujugu(Helicopter) ariko ubu hari impinduka tugomba gukorana n’abasivili (Civilians) n’abapolisi tukamenya uburyo tugomba kuzakorana na bo turinda abasivili, ni byinshi tuzamenya kurushaho byiyongera ku byo twari dusanzwe dukora”.

Eric Akimana usanzwe ari umunyamategeko w’umwuga wabashije kwitabira aya masomo Yagize ati’:”Ubusanzwe mu bihugu byose bibayemo amakimbirane,bibayemo intambara abasivili nibo bibasirwa n’ibyo bibazo, inzego zose zigomba gukorana kugira ngo harengerwe uburenganzira bw’abasivili hakurikijwe amategeko y’igihugu, yaba n’amategeko mpuzamahanga, ni nayo mpamvu inzego zose zigomba gukorana uhereye ku buyobozi bw’icyo gihugu kugera ku muryango mpuzamahanga muri rusange”.

“Uruhare rwanjye nk’umunyamategeko n’uko amategeko aba agomba kubahirizwa kugira ngo hakenurwe ibibazo,amakimbirane byo mu basivili ariko rero ikigamijwe ni ukubaka amahoro, aya mahugurwa ni ingenzi cyane kuko afasha inzego zitandukanye haba iz’umutekano police n’igisirikare ariko noneho n’abasivili bagafatanyiriza hamwe kugira ngo bakemure ibibazo bitandukanye bijya mu basivili”.

Eric Akimana usanzwe ari umunyamategeko w’umwuga avuga ko amategeko nayo ari ngombwa mu kurinda no gusakaza amahoro mu baturage

Linus OfWare akaba ari commission police of Kenya nawe yakomoje ku kamaro k’aya mahugurwa ku mibereho y’abasivili ndetse n’icyo we ubwe agomba kuyungukiramo kijyanye n’inshingano asanzwe afite.

Ati’:” Nishimiye cyane kuba nitabiriye aya mahugurwa yaduhuje nka Police,abasirikare n’abasivili hagamijwe kongera ubumenyi mu gucungira umutekano abasivili, twiteguye kungukiramo byinshi byiyongera ku byo dusanzwe dukora mu nshingano zacu kandi gufatanya kwacu bizatuma hagerwa ku ntego y’amahoro mu basivili nk’uko intego y’aya masomo ibigaragaza, inyungu zirimo ni nyinshi kuko umutekano w’abasivili niwo twese tuba duharanira”.

Linus OfWare akaba ari commission police of Kenya yemeza ko Ibyo azigishwa bizarushaho kunoza neza inshingano ze zo kurinda umutekano wa rubanda

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy Colonel (RTD) Jill Rutaremara yavuze ko intego y’aya mahugurwa ari ukurushaho kunoza uko kurinda umutekano w’abaturage byashyirwa mu bikorwa nk’uko perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabikomojeho ubwo yatangizaga amahugurwa i Kigali aho yavuze ko ibikorwa bya Peace keeping ni ukurinda abaturage ni amahoro y’abaturage.

Ati’:” Iyi course ni ingirakamaro kuko igamije kurinda umutekano w’abaturage, yitabiriwe n’ibihugu 4 u Rwanda n’Abaturanyi bacu b’i Burundi, Kenya na Uganda , kubera ko muri iki gihe ikintu cyo kurinda abaturage ari ikintu gikomeye, mandat y’izi mission peace keeping nyinshi ufashe nk’iya central Afrique, Mali haba harimo icyo bita Mandat yo kurinda abaturage icyo bakwiye kumva ari nacyo kibateranyirije aha ngaha kandi bakwiye kumva ni ukuubishyira mu bikorwa bari muri peace keeping mission, noneho ibikorwa byabo hakavamo ikintu kigaragara cyo kurinda Abasivili”.

“Hari ibintu rero byinshi bagomba kuba biga, kurinda abaturage ntabwo ari ibyabasirikare gusa ni bya bose, buri umwe agomba kumva uruhare rwe,nyuma yo kumva uruhare rwe(……..),bagomba no kumva ngo imikoranire bigenda bite ariko nanone Ibyo ntabwo bihagije, bagomba no kumva aho bari bigenda bite nk’abasirikare bagomba kumenya ngo intwaro bazikoresha bate (Rules of engagement) cyangwa nk’abapolisi bo babikora bate, kubera ko ushobora gukoresha imbagara nyinshi bakavuga ngo wenda wishe abaturage ukaba wanabihanirwa bagomba kumva aho bagomba kugarukira,bagomba no kumva ngo aho bari bimeze bite,umuco w’ibihugu bakoreramo harimo ibintu byinshi….”.

Byitezwe ko aya masomo yatangijwe kuri uyu wa 17 Mata 2023, azashyirwaho akadomo kuwa 21 Mata 2023, aho agomba gusiga inzego zayitabiriye zirimo abasirikare,police n’abasivili zigize izindi mbaraga ndetse n’ubumenyi bwo gukomeza kurinda abasivili aho bari hose mu gihugu runaka.

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy Colonel (RTD) Jill Rutaremara yagaragaje akamaro kitezwe muri iyi course

Twitter
WhatsApp
FbMessenger