AmakuruPolitiki

Musanze: Mu gikorwa cyabimburiwe na siporo abagore bo mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi rwishyuriye abaturage 90 mituweli

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2022, Urugaga rw’Abagore bo mu Karere ka Musanze rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi bo mu karere ka Musanze, rwifatanyije n’urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri, bakoze siporo rusange hagamijwe kugaragara ko siporo nayo ari Isoko y’ubuzima ku banyamuryango.

Ni siporo yabanje gukorerwa mu mihanda itandukanye igize aka Karere, Aho abayitabiriye bahagurukiye ku Isoko rya kijyambere ryo muri uyu mujyi(GOICO),bayisoreza muri Sitade UBWOROHERANE ari naho hakorewe imyitozo ngororamubiri itandukanye.

Muri iki gikorwa, abagore bo muri uru rugaga bahagaragarije ibikorwa by’iindashyikirwa mu bikorwa by’iterambere, birimo guteza imbere ubuzima bw’Umunyarwanda, Aho abaturage 90 baturuka mu miryango 15 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza Mituweli abandi bagapimwa indwara zitandukanye.

Nyuma yo gukora Siporo yo kugenda n’amaguru urugendo rusaga ibirometero 10(10km), baganiriye ku byateza imbere Umunyarwandakazi.

Nyiransengimana Eugenie ukuriye urugaga rw’abagore rushamikiye kuri RPF Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Musanze yagize ati: “Twazindukiye mu gikorwa cya siporo rusange, yateguwe na twe abagore bashamiye kuri RPF Inkotanyi, iki ni kimwe mu gikorwa kiza cyo kutwinjiza ku munsi mukuru w’imyaka 35, RPF inkotanyi imaze ibayeho, ubu turubakira uturima tw’igikoni abatishoboye , twubakira buri wese utishoboye, nano kandi mu rwego rwo kugira ngo dukomeze gushyigikira umunyarwanda ubayeho neza abasha kwivuza, tumaze guha ubwisungane mu kwivuza abantu basaga 90, ibi bikorwa kandi bizakomeza kubaho kuko intego ya RPF Inkotanyi tuzakomeza gushyigikirana mu iterambere”.

Nyiransengimana yakomeje avuga ko RPF Inkotanyi ari imwe mu nkingi zishyigikiye uburenganzira n’iterambere ry’igihugu cyane ko ari ba mutimaw’urugo

Ukuriye urugaga rw’abagore rushamikiye kuri RPF Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Musanze Nyiransengimana Eugenie

Yagize ati: “ Umuryango ufite umugore utekanye utera imbere, RPF Inkotanyi na yo yaratujijuye iduhe uburenganzira twari twarabujijwe none natwe ubu dufite uruhare mu iterambere, none wari wumvise aho umugore yubakiye umuntu, baratunnyegaga ngo umugore wubatse inzu yibagirwa umuryango, ubuse tumaze kubaka inzu zingahe kandi nziza, ikiciro cya mbere twubatse inzu 15, ni ukuvuga inzu imwe muri buri murenge, ikiciro cya kabiri turimo kuzamura inzu 6, ubwo ni mu mirenge 6 muri 15, igize akarere kacu, tuzakomeza rero kugeza iterambere ku banyarwanda”.

Chairman wa RPF Inkotanyi mu karere ka Musanze Ramuli Janvier wari witabiriye iki gikorwa na we ashimangira ko umugore afite uruhare mu iterambere ry’igihugu

Yagize ati: “ Imyaka 35 RPF Inkotanyi ibayeho irashize, murabizi ko mu ntego zayo harimo impinduramatwara mu kubinera ibisubizo ku bibazo by’abanyarwa harimo ikibazo cy’ubumwe bw’abanyarwanda , ikibazo cy’imiyoborere, ariko n’ikibazo cy’amajyambere, iki gikorwa urugaga rw’abagore mwateguye harimo siporo no gutangira abatishoboye mitiweli, ibi byose hari aho bihurira n’intego za RPF Inkotanyi, nta kintu umuntu yakora ngo atekereze bigari, adafite ubuzima bwiza , kandi siporo ni ubuzima, byagaragaye kandi ko umugore afite uruhare mu iterambere ry’igihugu uyu muco kandi mukomeze muzawurage n’abo muzabyara uhereye kuri aba ba nyampinga mwifatanije muri iyi siporo”.

Abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri RPF Inkotanyi bavuga ko ibikorwa bigikomeza bigamije kuzamura iterambere ry’umuturage aho bakomeje gufasha imiryango itishoboye bayubakira abandi bagahabwa uburyo bwo kwivuza.

Nyuma yo gukora Siporo rusange abagore bibumbiye mu rugaga rwqaFPR Inkotanyi bafashwe ibipimo ku bijyanye n’ubuzima ku ndwara zitandura

Indi nkuru wasoma

Nyuma ya Siporo bapimwe indwara zitandukanye

 

Hakozwe siporo yo kugenda n’amaguru
Bazengurutse imihanda itandukanye
Bakoreye hamwe muri Sitade UBWOROHERANE
Siporo yayangiriye kuri Goico(Isoko ry’Akarere ka Musanze)
Buri wese yari yagigize ibye
Uko bakoraga kakucaka
Iyi siporo yari yiganjemo urubyiriko
Abakoze siporo bari bafite umutekano usesuye badahutazwa n’ibinyabiziga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger