AmakuruPolitiki

Musanze-Mpenge:Biyemeje kurema u Rwanda rushya bigira ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi

Abatuye mu kagari ka Mpenge ko mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2024, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, mu gikorwa bagize ngarukamwaka mu kagari kabo.

Ni gikorwa cyabimburiwe n’urugendo ruzenguruka umugi wa Musanze bahereye ku biro by’Akagari kabo mu rwego rwo kurushaho kwifatanya n’Abanyarwanda bose muri rusange.

Ibi babikora bagamije kurushaho kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kwigira ku mateka yayiranze no gushakira hamwe igisubizo gishimangira Ubunyarwanda kugira ngo Jenoside ikumirwe burundu.

Bavuga ko ubunararibonye bwabo bwo gutera intambwe yo kwibuka buri mwaka, bituma barushaho kumva uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi Kandi bakarushaho kubisobanurirana hagati yabo ahanini bigisha abana babo babaherekeza kwifatanya nabo kwirinda ingengabitekerezo igsnisha kuri Jenoside.

Mukampeta Bernadette avuga ko kwibuka buri mwaka bibasigira isomo ryo gukumira burundu ingengabitekerezo iganisha kuri Jenoside

Mukampeta Bernadette yagize ati:” Twiyemeje kwifatanya n’Abanyarwanda bose kwibuka buri mwaka Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko twiga amateka yabereye kuri uru rwibutso rw”Akarere ka Musanze rufite amateka yihariye kurusha ahandi aho Abatutsi biciwe aho bagakwiye kurokokera mu nzu y’ubutabera”.

“Abatutsi benshi bahungiye aha hahoze urukiko rukuru rwa perefegitura ya Ruhengeri barishwe Kandi nyamara ariho inzego zitandukanye zagombaga kubatabarira bagahungishwa,niyo mpamvu aya mateka tugomba guhora tuyibuka kugira ngo twumve ubukana bwayo,tunatoze abadukomokaho guca ukubiri n’ingengabotekerezo yaganisha kuri bene nk’ibi twahuye nabyo”.

Bavuga ko kwibuka buri mwaka ari ntambwe nziza ibafasha guhora bazirikana ibyabaye kuko kutibuka ubwabyo byototera kwibagirwa ukaba wakongera kwisanga ahabi wanyuze.

Isiaka Bizimana uzwi nka Mwalimu ati:” Kwibuka kwacu agaciro bifite nuko bidufasha kubona aho duhera twigisha abadukomokaho amateka yaranze u Rwanda, biroroshye kwigisha umuntu umwereka amateka kurusha kumubwira amagambo, twibuke twiga amateka Kandi twigisha ubumwe buduhuza kuko aricyo gisubizo kituganisha ku ishaka ryiza”

“intego yacu ni uko tugomba kuzajya twiga amateka ya Jenoside nka Kera habayeho Kandi iyo tubikora tugerageza guca mu nzira nyabagendwa kugira ngo n’abarimuzindi gahunda babonereho kumenya igikorwa turimo kuko bibatera ishaka ryo gukora nkatwe tukubaka u Rwanda rwacu”.

Isiaka Bizimana avuga ko ikiremwa muntu kiremwe muri kamere yo kwibagirwa ariyo mpamvu kutibuka byototera ku kwibagirwa

Ni umuhango waranzwe no kuremera imiryango itishoboye aho bahaye uwatoranyajwe igishoro cy’ibihumbi 500 ndetse n’uwatanze ubuhamya agahabwa ibyo kurya ndetse bakanatanga amafaranga agamije kunoza isuku ikorerwa kuri uru rwibutso rwahahoze COUR D’APPEL byose byatwaye angana n’ibihumbi 800 birenga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpenge Mukamusoni Djasimine yagize ati :” Jenoside yarabaye ikoranwa ubugome n’ubukana Kandi yabanje gutegurwa,hari abo yabaye ari bato abandi bataravuka uyu munsi bakeneye kumenya amateka,hari n’abakuru bayakerensa bakaneye kumenya amateka nyakuri kugira ngo bagorore imvugo bamenye ibyo bagomba kwigisha abana nk’umurage bagomba gusigira igihugu”.

“Nk’Akgari ka Mpenge iki gikorwa cyo kwifatanya kwiga amateka twibuka twaragitangiye Kandi n’icya buri mwaka,twizeye ko kizadusigira umusaruro muzima wo gufashanya,kumenya guhuza amateka yo hirya no hino mu gihugu kugira ngo tumenye ubugome bwaranze amateka yacu yahahise bidufashe kubaka ibishya kurwanya abantu bagipfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpenge Mukamusoni Djasimine yashimiye abaturage b”aka kagari ku bufatanye bakomeje kugaragaza

Uretse kuba abagize aka kagari baje kwibukira kuri uru rwibutso rw”Akarere ka Musanze,mu myaka yashize bagiye basura n’izindi nzibutso zo mu gihugu ibyo bemeza ko bibafasha gusobanukirwa neza itegurwa n’ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bavuga ko kwibuka buri mwaka babigize umuco kuko bibafasha kumenya ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe bikabaha imbaraga zo kuyikumira

Andi Mafoto

Twitter
WhatsApp
FbMessenger