Amakuru

Musanze: Masengesho aratabariza umugore we wafungishijwe n’uwamuteguje ko azabyarira muri gereza

Umuturage witwa Masengesho Fred mu kagari ka Kigombe ho mu murenge wa Muhoza w’akarere ka Musanze, aratabariza umugore we wafungishijwe na muramukazi we nyuma y’iminsi ahigiye kuzatuma abyarira muri gereza.

Ku wa Mbere tariki ya 30 Mutarama ni bwo Manishimwe Aline, umugore wa Masengesho yahamagajwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza, akihagera umugenzacyaha witwa Niwemugeni Jacqueline ahita amufunga.

Masengesho avuga ko intandaro yo kugira ngo umugore we ukuriwe afungwe ari uwitwa Twizere Gloriose umushinja kuba yaramwibye ‘dynamo’ y’imashini isya, nk’urwitwazo rwo kugira ngo amufungishe.

Amakuru avuga ko Manishimwe asanzwe ari mushiki wa Nahimana Eustache, umugabo wa Twizere.

Masengesho avuga ko na mbere y’uko iby’iyo dynamo biza uwo mugore yari yarahigiye ko umugore we azabyarira muri gereza “kuko aziranye n’abantu bo muri RIB”.

Yagize ati: “Ubwo iyo dynamo yaburaga hakozwe raporo, ariko umugabo we ni we wazanye mudugudu ngo akore anketi. Umugore we yarabyanze ngo abe ari we bandika kuko ngo aziranye n’abantu bo muri RIB.”

Yakomeje agira ati: “Uyu mugore akunze gukangisha ibintu by’amoko (Raporo ziri mu buyobozi zakozwe kuri iki kibazo). Yahize ko ngo yifuza ko umugore wanjye abyarira muri gereza.”

Uyu muturage avuga ko ikibabaje kikaba kinamuhangayikishije ari uko umugore we utwite inda y’amezi umunani “arafunzwe, nta miti, nta biryo nta n’icyo kuryamaho afite ndetse ntibemera ko natwe tumugeraho”.

Hari amakuru avuga ko amakimbirane iriya miryango yombi ifitanye ashingiye kuri Frw 300,000 umuryango wa Masengesho watije uw’uwo ashinja kumufungishiriza umugore muri Kanama umwaka ushize, gusa bakaba baranze kuyishyurana.

Masengesho avuga ko atekereza ko umugenzacyaha wihutiye gufunga umugore we ari we uri gukoreshwa ngo bamwumvishe.

Yunzemo ati: “Nibamufungure kuko nta kimenyetso na kimwe bafite kibemerera kumufunga. Nta mutangabuhamya umushinja”.

Avuga ko “kumufunga kose ni ‘intimidation’ [kumutera ubwoba], no kuba uwo umurega ngo aziranye n’abo muri RIB. Nihubarizwe uburenganzira bwe nko kurya, kuvurwa”.

Uyu muturage yanenze RIB ku kuba umugore utwite afungwa amasaha 48 nta kurya, nta kunywa, nta biryamirwa, nta miti afata.

Yunzemo ati: “Ubwo ingaruka zizaba ku mwana na nyina bazazirengere. Niba akekwa akurikiranwe ariko nk’umuntu, si inyamaswa”.

Kugeza ubu ntacyo RIB iratangaza kubibugwa n’uriya muturage.

Twizere uvugwaho gufungisha umugore wa Masengesho we kuri iki kibazo yabwiye umunyamakuru w’ikinyamakuru BWIZA ati: “Sha ibyo ntabyo nzi, wibeshye na numéro” mbere yo guhita akupa telefoni.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger