AmakuruAmakuru ashushye

Musanze :Kutumvikana kwa bamwe mu bayobozi kuratera intugunda mu baturage

Mu mudugudu wa Mpenge mu Kagari ka Mpenge ho mu Murenge wa Muhoza,Akarere ka Musanze,haravugwa Bombori bombori,aho bamwe mu bayobozi b’amasibo bahanganye n’umuyobozi w’ umudugudu .Ipfundo ryuko kutumvikana mu bayobozi ngo rishingiye ku itangwa ry’ ibibanza byo kubakamo muri ako gace.

Umwuka mubi hagati y’abayobozi muri uyu mudugudu watangiye gututumba aho hatangiye gutangwa ibibanza byo kubakamo ariko bamwe mu bayobozi b’amasibo ntibamenye uburyo bikorwamo, bagatangira gukeka ko bikorwa mu buryo burimo uburiganya.

Ibintu byaje gusa n’ibihumira ku mirari muri ibi bihe bikomeye byo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi, ubwo hashyirwagaho gahunda ya “Guma mu rugo” no gukora urutonde rw’abatishoboye bagomba guhabwa ubufasha hagendewe ku mibereho yabo.

Teradignews iganira na bamwe muri aba ba mutwarasibo, bayibwiye ko umukuru w’umudugudu abaheza mu bikorwa byo gushyira ku rutonde abagomba guhabwa ubufasha muri ibi bihe byo kwirinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 ndetse ko na mbere yaho, nta jambo bagiraga mu myubakire ya hato na hato muri uyu mudugudu.

Hakizimana Pierre alias Gakuru yatubwiye ko kugeza ubu atagikora nk’umutwarasibo kubera ko ahezwa mu byemezo bifatirwa mu mudugudu. Ati “ Nari mutwarasibo ariko nza kunanizwa n’umukuru w’umudugudu wa Mpenge Harerimana Selemani kuko nabonaga akunda gukorana n’abaranga ibibanza n’amazu n’ibindi bigurishwa bazwi nk’abakomisiyoneri( Commissionnaires) bityo, twebwe ntatwikoze nka ba mutwarasibo.

Niyo mpamvu nashakaga kumuha ikayi nakoreshaga ngo bashake undi mutwarasibo unsimbura.”

Uyu mutwarasibo Hakizimana Pierre Alias Gakuru avuga ko no mu gikorwa cyo gushyira ku rutonde abaturage batishoboye, bagomba kugenerwa ikibafasha muri ibi bihe bikomeye byo kurwanya no kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19, hubahirizwa gahunda ya “Guma mu rugo”, atigeze abigiramo uruhare, ngo ari nayo mpamvu bishyiriyemo abishoboye, bagakuramo abafire ibibazo bikomeye .Agira ati “ Nari mutwarasibo ariko singire ijambo mu isibo yanjye ahubwo nkabona abantu barubaka,umukuru w’umudugudu abashyigikiye ari kumwe n’abakomisiyoneri nkabyihorera. None ho muri ibi bihe turimo byo kurwanya no kwirinda icyorezo cya Covid-19, niwe wishyiriye ku rutonde abagomba guhabwa ubufasha.

Ariko ikigaragara nuko hari abishoboye barimo uwitwa Nturanyi Nicolas bahawe ibyo kurya mu gihe abazwi nk’abatishoboye babibuze. Ni ikintu cyambabaje cyane numva nasazera.”

Ku rundi ruhande, Teradignews yegereye bamwe mu baturage baturanye n’uyu Nturanyi Nicolas, batashatse ko amazina yabo atangazwa, bayitangariza ko uyu muturage nubwo atuye mu nzu nziza kandi ikomeye, ntacyo ayiriramo kuko ibyo yakoraga byahagaze muri ibi bihe bikomeye byo kubahiriza gahunda ya “Guma mu rugo.”

Umwe yagize ati “ Uyu mugabo Nturanyi Nicolas, turaturanye afite abana 12 nawe n’umugore ni 14, nta kintu afite nubwo atuye mu rupangu kuko ibyo yakoraga ntakibikora, ni ukwirirwa yicaye mu rugo we n’umugore n’abana.

Umuntu WASAC yafungiye n’amazi kubera kubura ibihumbi bine gusa byo kwishyura amazi! Nanjye mfite ibyo kumufungurira nabimuha kuko arashonje peee!!”

Ni mu gihe mugenzi we wundi ashimangira iby’uyu mugore ariko akongeraho ko nibyo bamuhaye ari intica ntikize mu bana 12.Yagize ati “Ndi umugabo ariko uburyo mbona mbayaho iwanjye n’abana 2 n’umugore, nsabira abantu bafite umuryango ungana n’uw’uyu musaza Nturanyi Nicolas, ahubwo arashoboye.

Gusa, abavuga ko yabihawe atabikwiriye barashinyagura kuko nanjye mbifite ntiyaburara mpari.”

Uyu muturage bamwe bavuga ko adakwiye gufashwa kubera ko atuye mu gipangu cyiza abandi bati nyamara nubwo ari cyiza nta kintu akiriramo afite.

Kuri iki kibazo, umukuru w’umudugudu wa Mpenge , Harerimana Selemani yatangarije Teradignews ko gushyira ku rutonde Nturanyi Nicolas, batagendeye ku marangamutima ahubwo ko bakurikije ibisabwa kandi ko n’ibyo yahawe byatangiwe mu baturage nkuko n’abandi babifataga hagendewe ku rutonde rwakozwe.

Agira ati “ Umusaza Nturanyi Nicolas ntiyabihawe kubera ikimenyane, amarangamutima cyangwa se ngo abe hari ikindi kibyihishe inyuma ahubwo yabihawe kuko yarabikeneye cyane ko yari no ku rutonde nk’abandi kandi koko arasumbirijwe kuko afite umuryango munini kandi nta kintu ari kwikorera muri ibi bihe bikomeye turimo byo kurwanya no kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19 twubahiriza gahunda ya ‘Guma mu rugo’.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre avuga ko iki kibazo cyo muri Mpenge atari akizi ariko ko bagiye kugikurikirana bakamenya impamvu zacyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger