Amakuru

Musanze: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro(Amafoto)

Inzu ikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi iri mu mu Murenge wa Muhoza, AKarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Mutarama 2022, aho umuriro utunguranye wibasiye iyi nyubako.

Iyi nzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi, iherereye ku muhanda uri hafi y’isoko ry’ibiribwa rya Kariyeri, werekeza muri Gare.

Ishami rya polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya no kurwanya inkongi y’umuriro, ryahise rihagoboka ritanguranywa kuyizimya umuriro utarafata Indi ntera ku buryo wakwangiza byinshi birimo no gukongeza izindi nzu ziyikikije.

Umwe mu baturage babonye uko iyi nkongi yototeye iyi nzu yabwiye Teradignews.rw ati'” Nabonye umwotsi ucucumuka uzamuka hejuru mbanza kugira ngo hari ibintu byinshi batwikiye hafi aho nihutira kujya kureba mpahurira n’abandi benshi bahuruye bashaka uko bakwirwanaho ngo bayizimye gusa byari bigoye”.

“Ntawamenya icyateye iyi nkongi kuko sinagusobanurira ngo yaturutsehe, cyakoze Ndashimira polisi yacu yahise igaragaza ko ishoboye ikahagera amazi atararenga inkombe”.

Ibyaba byangirikiye muriyi nkongi y’umuriro ntibiramenyekana.

Nk’uko uyu muturage yabikomojeho, icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana, Teradignews.rw iracyakusanya amakuru ahagije…….

Ukeneye kuduha amakuru cyangwa kwamamaza Vugana natwe kuri 0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger