AmakuruPolitiki

Musanze: Ingabo z’u Rwanda na Polisi bari guhugurirwa gukumira ikoreshwa ry’abana mu bikorwa bya gisirikare

Mu kigo cy’Amahoro cy’u Rwanda (Rwanda Peace Academy) giherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze, hatangijwe amasomo yigira hamwe uko hafatwa ingamba ku kibazo cy’abana bakoreshwa mu bikorwa bya gisirikare mu bihugu bimwe na bimwe no mu mitwe yitwara gisirikare.

Ni amasomo yafunguwe n’umuyobozi w’amasomo muri RPA, Lt.Col Innocent NKUBANA kuri uyu wa 13 Gicurasi 2024, bikaba byitezwe ko azashyirwaho akadomo kuwa 17 Gicurasi 2024.

Abagera kuri 19 nibo bayitabiriye aho yiswe “Child protection focal points course” barimo abasirikare bakuru ba Rwanda Defence Force (RDF)10 n’abapolisi b’u Rwanda (Rwanda National police (RNP) 9.

Byitezwe ko amasomo nk’aya ari inyongera bumenyi ku ngabo na polisi mu kuba abagenzuzi b’iki kibazo gikorerwa abana ariko bikanabaha uburyo bwo kwigisha bagenzi babo n’ibindi bihugu guha umwana uburenganzira agahabwa serivise akwiye kugeza akuze..

Lt.Col Athanase RUGEMINTWAZA ni umwe mu bitabiriye aya masomo, ahamya ko azababera impamba mu bikorwa byo kugarura amahoro basanzwe bajyamo ariko ahanini hibandwa mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane hirindwa kubajyana mu gisirikare.

Ati:” Aya mahugurwa ya “Child protection focal points course ” tuyitezeho ko azatugirira akamaro akatubera impamba izatuma dusigasira uburenganzira bw’umwana tubarinda kuba bakwinjizwa mu ntambara hari n’abafatwa ku ngufu, ibi bigatuma aho kubashora mu mirimo itabagenewe ahubwo bakwiga,bakitabwaho bakazagira amahitamo yabo bakuze”.

IP Alice MUKANTWARI yavuze ko n’ubwo kwigisha abandi biba bigoye cyane cyane abashora abana mu bikorwa bya gisirikare, aya mahugurwa azabaha umurongo wo kubigeraho biciye mu nzira zitandukanye barigishwa,yemeza ko iki kibazo hari aho kigenda kigaragara.

Ati:” Ikibazo cyo gushora abana mu ntambara hari Ibihugu kigaragaramo,akenshi ibiri mu ntambara navuga nka bimwe twagiye dukoreramo ubutumwa bw’amahoro nka Darifuru(Darful),Central Africa n’ahandi….,byitezwe ko muri aya masomo tugiye guhabwa, u Rwanda rwaza ku isonga mu kugikumira ariko hanabaho kwigisha bene nk’abo kugira ngo twubake Afurika ifite urubyiruko rutekanye”.

Umuyobozi wungirije mu kigo Dallaire institute for children,Peace and security (ikigo gifitanye umubano wihariye na Leta y’u Rwanda gikorana na Minisiteri y’ingabo, RDF ndetse na RNP) mu gushyiraho umurongo mugari mu gushyiraho uburyo bwo kurengera umwana ( Children peace and security agenda) ku rwego rw’Afurika, Mujawase Francisca avuga ko u Rwanda ari igihugu cy’icyitegererezo bishimangira ko ubumenyi buzatangwa muri aya mahugurwa buzatanga umusaruro biturutse kukuba ari narwo rwa mbere rwasinye amasezerano mpuzamahanga yitwa Vancova principles atanga umurongo w’uko ibihugu byarwanya iyinjizwa ry’abana mu gisirikare.

Abasirikare bakuru n’abapolisi 19 nibo bitabiriye aya masomo

Umuyobozi w’amasomo muri Rwanda Peace Academy Lt.Col Innocent NKUBANA avuga ko aya mahugurwa agiye guhabwa ingabo na polisi y’u Rwanda afite umwihariko w’uko azaba igisubizo mu gukemura ikibazo cy’aba bana binjzwa mu gisirikare no mu mitwe y’iterabwoba.

Ati:”Muri Afurika hari ikibazo cy’ibihugu bimwe birimo intambara ariko hakaba hari n’imitwe yitwara gisirikare ahanini usanga bakoresha abana ndetse hari nabo binjiza mu barwanyi ku gahato, tukaba tutakwirengagiza ko umwana aba ari umuntu Uba atarashobora gutekereza icyo ashobora gukora n’icyo yareka bityo hakaba hatangwa amasomo nk’aya kugira ngo abe ipfundo ry’impamvu ishobora gutuma iki kibazo gikumirwa, umwana agahabwa umwanya wo gukura,akiga ,akazabasha gutekereza no guhitamo kariyeri runaka yajyamo nta ngufu runaka zimusunitse”.

“Aya masomo ntabwo ari ku nshuro ya mbere atanzwe,ari nayo mpamvu dusaba abayitabiriye kuyakurikirana bakazafasha abandi guhuguka kuri ubu buryo bwo kudashora abana mu ntambara ndetse tutirengagije ko hari n’abahohoterwa mu buryo butandukanye burimo gufatwa ku ngufu,kugirwa abagore imburagihe, aba bagiye kuyahabwa bazaba ijisho mu bihugu bazakoreramo ubutumwa bw’amahoro basuzume ko hari Ibihugu bikoresha abana mu bikorwa bya gisirikare batange amakuru kuri byo ariko banigishe abandi hagamijwe kubikumira”.

Aya masomo yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’ingabo, Rwanda Defence Force,Dallaire institute for children Peace and security ndetse na Rwanda Peace Academy.

Uruhare rw’aya masomo ni ukwigisha no kurebera hamwe uruhare rw’ingabo na polisi mu kurengera uburenganzira bw’umwana no kumurinda gushyirwa mu ntambara mu bice UN ikoreramo ndetse no gukomeza gusuzuma urwego bigezeho bikemuka.

IP Alice MUKANTWARI avuga ko aya masomo azabafasha gusigasira uburenganzira bw’umwana mu bihugu bitandukanye bazagiriramo ubutumwa bw’amahoro
Lt.Col Athanase RUGEMINTWAZA avuga ko biteze kungukira byinshi mu masomo bagiye guhabwa iminsi igera ku itanu
Umuyobozi wungirije wa Dallaire institute for children protection Mujawase Francisca yemeza ko ibi bizagerwaho binyuze mu bunararibonye u Rwanda rufite muri ibi bikorwa
Umuyobozi w’amasomo muri Rwanda Peace Academy Lt.Col Innocent NKUBANA asaba abayitabiriye kuzayakoresha bagamije kugera ku bigamijwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger